RUHAGOYACU.com

Amafoto- Pierrot afashije Rayon Sports guha Musanze St Valentin, Bokota yongera kubona izamu

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa munani wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC urangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-2, birimo igitego cyo mu minota y’inyongera y’umukino gitsinzwe na Kwizera Pierrot kuri uyu munsi w’abakundana wa Saint-Valentin.

Ni umukino wagombaga kuba mu mpera z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize, ariko usubikwa kubera ko Rayon Sports yasabye ko imikino yayo ihagarikwa kubera ibibazo byari biyugarije muri iyo minsi.

Musanze FC ifite kandi ikindi kirarane cya shampiyona izahuramo na Miroplast FC.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Musanze FC niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bokota Labama ku munota wa gatanu, Djabel Manishimwe yishyurira Rayon Sports ku munota wa 25.

Bokota Labama yafunguye amazamu muri shampiyona y'u Rwanda yagarutsemo uyu mwakaBokota Labama yafunguye amazamu muri shampiyona y’u Rwanda yagarutsemo uyu mwaka
Musanze FC bishimira igitego cya mbereMusanze FC bishimira igitego cya mbere
Kwizera Pierrot yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku ishoti rikomeyeKwizera Pierrot yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku ishoti rikomeye

Nyuma yo kuva kuruhuka, Musanze FC bakoze impinduka binjizamo Barirengako Franck watsinze igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye kuri coup-franc, gusa iyi kipe yo mu majyaruguru itakaza umukino mu minota ine yongereweho mu mvura nyinshi, ubwo Kwizera Pierrot yatsindaga igitego gihesheje Gikundiro amanota atatu y’uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa munani wa Azam Rwanda Premier League.

Rayon Sports ihise igera ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 inganya na AS Kigali mu gihe Musanze FC igumye ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda.

Mazimpaka Andre ntiyabashije kugarura uyu mupiraMazimpaka Andre ntiyabashije kugarura uyu mupira
Manishimwe Djabel yishyuriye Rayon SportsManishimwe Djabel yishyuriye Rayon Sports


Gaby yishiira igitego cya kabiri cya Rayon, ari nako yurira PierrotGaby yishiira igitego cya kabiri cya Rayon, ari nako yurira Pierrot

Andi mafoto meza yaranze uyu mukino ni hano.

Uko umukino wagendaga umunota ku munota

90+4’ Ikosa rikorewe ku munyezamu Kassim. Umukino uhagaze gato havurwa uyu munyezamu wa Rayon Sports. Bwari uburyo bwo kwishyura ku ruhande rwa Musanze FC.

90+3’ Goooooooooaaaalll igitego cya gatatu cya Rayon Sports gitsinzwe na Kwizera Pierrot, Umupira mwiza ugeze kuri Diarra, arawufunga, arahindukira aha Pierrot uteye ishoti ryiza hasi mu Nguni.

Rayon Sports 3-2 Musanze FC.

90+2’ Ikosa rya Diarra kuri Allype nubwo uyu myugariro wa Musanze FC ari we wabanje gukururana.

90’ Rayon Sports 2-2 Musanze FC

89’ Rutanga Eric yari ashatse guhindura umupira imbere y’izamu bawukoraho urarenga, ariko umusifuzi avuga ko ari ugutereka imbere y’izamu

87’ Umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi.

86’ Umukino wahagaze mu mvura nyinshi. Majyambere Allype wa Musanzw FC ari kwitabwaho n’abagana mu rubuga rw’amahina rwa Musanze FC.

82’ Gusimbuza kwa Rayon Sports. Bimenyimana Bonfils Caleb asimbuye Nyandwi Saddam.

80’ Koruneri ya Rayon Sports itewe na Rutanga, Rayon Sports bakoze ku mupira urarenga ni ugutereka imbere y’izamu.

80’ Rayon Sports 2-2 Musanze FC

79’ Manzi Thierry atabaye izamu nyuma y’uko Saddam yari arengeje umupira ubwo yagundaguranaga na Imurora Japhet.

76’ Peter Otema yari azamukanye abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, Mugabo Gabriel ashyira umupira muri koruneri.

74’ Yebaba weeeee Diarra uhushije igitego cyabazwe. Ateye umupira awutanze umuzamu, ariko Francois ntawe umenye aho avuye umupira wukuramo.

71’ Koruneri ya Sports ku mupira wari uzamukane na Rutanga, barayiteye ariko Diarra akoze ku mupira urarenga.

70’ Manzi Thierry yari atakaje umupira, Bokota arawufashe awukora n’ukuboko, batereka mu kibuga hagati.

70’ Rayon Sports 2-2 Musanze FC

69’ Coup-franc ya Rayon Sports ku ikosa Moses akoreye kuri Nova Bayama nko muri metero 25 uvuye ku izamu rya Musanze FC. Pierrot ahannye ikosa umupira ugonga urukuta.

67’ Nova Bayama ahaye umupira mwiza Pierrot uteresheje umutwe imbere y’izamu, ufatwa na Mazimpaka. Ni nyuma y’ishoti ryari rigeragejwe na Diarra, umupira wushota Allype Majyambere.

65’ Barirengako Franck ubuze igitego cya gatatu cya Musanze FC hano. Ahawe umupira n’umutwe na Saddam, maze arekura ishoti umupira uragenda ugonga umutambiko w’izamu ujya inyuma.

63’ Manishimwe Djabel wari uteye umupira mwiza kuva mu ruhande rw’ibumoso, ufatwa neza na Mazimpaka Andre.

Rutanga Eric yongeye kugerageza amahirwe, umupira ufatwa n’uyu munyezamu na none.

60’ Rayon Sports 2-2 Musanze FC

58’ Gooooaaaaal igitego cyo kwishyura cya Musanze FC gitsinzwe na Barirengako Franck ku mupira wari uvuye kuri coup-franc itewe na Francois.

Rayon Sports 2-2 Musanze FC.

57’ Gusimbuza kwa Rayon Sports. Nova Bayama afashe umwanya wa Nahimana Shassir.

56’ Diarrra ahushije igitego cyabazwe hano, Francois atakaje umupira kuri Shassir ucunguje uburyo umwete aha Diarra, ariko uyu awutera ku ruhande gato hejuru y’izamu rya Musanze FC.
55’ Uburyo bw’igitego kuri Musanze, Otema azamukanye umupira baramugusha yamaze kuwuha Barirengako, ariko Kassim arasohoka awushyira muri koruneri.

54’ Rutanga ahaye umupira mwiza Diarra imbere y’izamu, ariko uyu awukozeho usubira kuri Rutanga urarenga.

53’ Pierrot ahannye ikosa umupira ukurwaho na Daniel, Musanze bazamuka bihuta Mudeyi ahinduye umupira imbere y’izamu Imurora ntiyabasha kuwushyira mu izamu, Rayon Sports ihita ikora contre-attaque itagize icyo itanga.

52’ Coup-franc ya Rayon Sports mu kibuga hagati. Peter Otema akiniye nabi Sefu.

50’ Gusimbuza kwa Musanze FC. Barirengako Franck asimbuye Ramadhan.

49’ Koruneri ya Rayon Sports itewe na Kwizera Pierrot, umupira ukozweho n’abakinnyi ba Rayon Sports ujya ku ruhande.

48’ Djabel ugerageje ishoti rirerire mu uzany umupira uca ku ruhande.

48’ Rutanga Eric ahinduye umupira imbere yy’izamu rya Musanze FC, Daniel Mwiseneza ateresha nabi Diarra n’umutwe, umupira ujya inyuma.

47’ Imurora Japhet yari ashatse gusubiza umupira Ramadhan, ariko ufatwa na Irambona Eric ukinannye na bagenzi be.

46’ Umusifuzi atangije igice cya kabiri cy’umukino.

HT: Rayon Sports 2-1 Musanze FC

43’ Ramadhan wari uryamye mu kibuga, agiye kuvurirwa hanze.

42’ Nyandwi Saddam ahinduye umupira mwiza kuva iburyo, Diarra akojejeho umutwe umupira uca hejuru gato y’izamu rya Musanze FC.

40’ Rayon Sports 2-1 Musanze FC

39’ kWIZERA Pierrot ahaye umupira mwiza Shassir azi ko amusubiza, uyu ahise awutera ashaka gutungura umuzamu, uca ku ruhande.

37’ Bokota yari azonze Mugabo na Manzi, umupira barawumwambura azi ko bamukoreye ikosa, Rayon Sports ihise izamuka ariko bawukuraho neza ikipe ya Musanze FC.

35’ Irambona yongeye guhindura undi mupira imbere y’izamu, ufatwa neza na Mazimpaka Andre.

34’ Irambona Eric ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Rayon Sports, Diarra ashyizeho umutwe umupira ujya ku ruhande rw’izamu rya Musanze.

33’ Ismaila Diarra akiniye nabi Francois mu kibuga cya Musanze FC.

32’ Mudeyi Suleiman ateye umupira ushyizweho umutwe na Imurora Japhet ujya ibicu.

31’ Hagati aho Nahimana Shassir yicaye hasi mu kibuga hagati, arimo kwitabwaho n’abaganga.

30’ Koruneri ya Musanze FC ku mupira wa Mudeyi Suleiman urengejwe na Manzi Thierry.

30’ Rayon Sports 2-1 Musanze FC.

29’ Ismaila Diarra ugerageje ishoti rya kure ahagana muri koruneri, umupira ujya ibicu.

27’ Bokota Labama akiniye nabi Mugabo Gabriel. Ni umupira muremure wari utewe imbere n’umunyezamu Mazimpaka, nyuma yo kurenzwa na Rutanga Eric.

24’ Goooooaaaaaall igitego cya kabiri cya Rayon Sports gitsinzwe na Kwizera Pierrot. Gikundiro bari bamaze akanya bahererekanya neza hafi y’izamu rya Musanze, umupira ugeze kuri Pierrot inyuma y’urubuga rw’amahina, atera mu nguni y’iburyo bwa Mazimpaka Andre ntiyabasha kuwugarura.

Rayon Sports 2-1 Musanze FC.

22’ Sefu akiniye nabi Imurora mu kibuga hagati. Ni coup-franc ya Musanze. Barayiteye ariko umupira urengeye ku izamu.

20’ Ismaila Diarra yari atanze umupira mwiza kuri Pierrot witonze atera ishoti mu izamu, Mazimpaka Andre abanza kuworoshya mbere yo kuwufata neza.

Hakizimana Francois wari utakaje umupira nyuma yo kuvunika, agiye hanze gato.

20’ Rayon Sports 1-1 Musanze FC.

19’ Bokota yari ashatse kwinjirana Rayon Sports, atanga umupira kuri Imurora, barawurinda ufatwa na Kassim uhise uwutera imbere.

18’ Kanamugire Moses yari yugarijwe na Diarra, ahitamo gutanga umupira ku munyezamu we n’umutwe.

17’ Manzi Thierry yari ahatse guha umupira muremure w’imbere Rutanga, ariko urarenga. Musanze bawusubije mu kibuga ariko Imurora awukora n’ukuboko.

16’ Otema azamukanye umupira nyuma yo kuwambura Shassir, umupira Rutanga awukuraho arawurenza.

14’ Ramadhan ahannye ikosa umupira urenzwa na Rayon Sports, bawusubije mu kibuga ariko ntacyo bitanze.

13’ Coup-franc ya Musanze FC. Gabby akiniye nabi Bokota wari ufashe icyemezo cyo kumanuka.

9’ Goooooaaaalll igitego cyo kwishyura cya Rayon Sports gitsinzwe na Manishimwe Djabel. What a finish! Umupira mwiza wari utewe na Ismaila Diarra.

Rayon Sports 1-1 Musanze FC.

7’ Rutanga agerageje ishoti ariko umupira ujya mu biganza bya Mazimpaka Andre.

5’ Goooooaaaal Igitego cya mbere cya Musanze FC gitsinzwe na Bokota Labama. Amakosa ya ba myugariro ba Rayon Sports (cyane Manzi utakaje umupira), Ramadhan aha umupira Otema, ateye mu izamu umupira Kassim awukuramo, bananirwa kuwukuraho, Bokota aba atsinze igitego ikipe yakiniye muri za 2007.

Rayon Sports 0-1 Musanze

4’ Mudeyi Suleiman ateye koruneri akuraho neza n’umutwe Sefu.

3’ Koruneri ya mbere ya Musanze FC. Bokota haawe umupira, ashyira ku mutwe ashaka mugenzi we, Sefu arawurenza.

1’ Rayon Sports itangiye isatira Musanze FC ariko akuraho neza umupira Kanamugire Moes.

15:32’ Ismaila Diarra na Nahimana Shassir batangije umukino.

15:29’ Amakipe yombi yamaze kugera mu kibuga, ari gusuhuzanya.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Irambona Eric na Ismaila Diarra.

Musanze FC: Mazimpaka Andre, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Mwiseneza Daniel, Majyambere Allype, Mudeyi Suleiman, Hakizimana Francois, Ramadhan, Bokota Labama, Imurora Japhet na Peter Otema.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Knc

    Kuya 18-02-2018 saa 17:25'

    Ariko noneho uru rubuga rusigaye rukoreshwa n’ abantu buzuye ingengabitekerezo mbi ,n’ imitima y’ umukara nk’ uwiyita za quatrevinght ahongaho ! ruhago niba munaniwe controlling y’ abantu bameze nk’ utamenya iyo bahurudutse muzarufunge kbs!!!!!!!!!!!!!!!!!!!??!!!!!!!!!!!!!!!!

  2. pass

    Kuya 16-02-2018 saa 07:53'

    ukeneye kujyanwa mu itorero kuko ibyo uvuga biri incoherent ugereranije nibyo umuntu aba avuga.ibigambo uba uhuragura uvuga wagiye ugira critical thinking mbete yo kwandika.gusa sinakutenganya ibikurimo nibyo bikuvamo no kwigira nyoni nyinshi.

  3. Quatre-Vingt

    Kuya 16-02-2018 saa 03:49'

    @Pass
    wasetsa nuvuye gushyingura pe!
    gusa harikimwe njya nibaza ubishoboye wampa igisubizo.
    iyo muvuga ngo muribenshi jyutanga nicyo mwamariye Igihugu?
    uretse kugihekura,munarigisa imitungo yacyo?
    Muribenshi c 94 mwarokoye bangahe?
    muribenshi c mubura guhorana ibibazo bya Football?
    muribenshi c Mutangira mutuel abanga iki?
    ahubwo ko muribenshi
    mukaba nikibazo Kugihugu.
    ejobundi simwe mwakubitiye abantu kuri Sitade mukanangiza byinshi?
    harya ntanababifungiwe,?
    yewe ngoho muge mwigamba ntakundi.

  4. Soso

    Kuya 15-02-2018 saa 18:26'

    Ubwo c kumuntugarirumuntishyari iyo haricyo amurusha cg abayeho neza,ubu twaherehe (Apr)turibagirira noneho uratinyutse uvuzibikombe nibigwi?sha isoni zarashize,tubarusha byose nvuze in general naho kuba muribenshi nuko no murwagasabo arimwe mwiganjemo gusa ubwo rero ntagitangaje kdi kuba muribenshi niyo mpanvu muhoranibibazo byinshi nimivumo numwiryane ntashyari twabagirira kuko tubayehoneza kubarusha urunva gatindi fc weeeee

  5. pass

    Kuya 15-02-2018 saa 14:11'

    Turi ubwoko butavumika whites ubwabanyamugisha!uzavuma burinde Bwira ntacyo tubaye sha.wowe se utazasigara kurugo uzaba ujyanye iki?dufite ibikembe bingahe se mudafite nakimwe muri pre season?menya ibyiyo ibyinaha ntibikureba.izina (equipe)rayon sport ni izina rizwi mugihugu no hanze yacyo,abafana bo turabahorana ntimwatwigeraranyaho ahubwo ni amashari ari kubarya.

  6. kiki

    Kuya 15-02-2018 saa 10:17'

    Nta kintu kinyuze nko kumva aba rayon batuka yannick aka kanya, wajyaga he ko gasenyi ari intashima!!!! upfa kutazagaruka uzajye gukinira Giticyinyoni fc ,reka usuzugurike aka kanya nibwo uzamenya kwa kwishongora kwawe icyo kukubyariye.Baratangiye ngo mabuno, etc nibindi bazabigutuka cg bagutangemo igitambo uceho. Rayon ntacyo mbijeje i Burundi muzavayo murira. Ese ko mperuka mwiyemera ngo mugira abafana nkaba mbona stade yambaye ubusa aho Degaule ntiyabujije abafana kuza????? hahhhhh , Ngo na karekezi muramwirukana, nubundi yarayobye ajya kwiyanduriza izina, hari icyo atabakoreye???? Ngo APR isigara ku rugo, tuzareba abahasigara abo aribo.Gasenyi utratubirihiza, iminsi iraje ikubone. Puuuuuuuuu sinkuvumye waravumwe iyo bitaba ibyo uba warakomeye kera.

  7. Kiberinka

    Kuya 15-02-2018 saa 06:41'

    Bravo kuri Rayon,gusa nkuko twabibonye rwose danger man wacu,uriya mugore ngo Yannick wamabuno udafite speed ntuzongere kumukinisha ntacyo atumariye SEFU wacu na PIERROT nibo dukeneye,uzanarebe niyo yahuye na APR usanga ashaka kubiryaho agatakazimira kdi tuba dukeneye intsinzi paternaship ya sefu na pierrot niyo nziza

  8. Fils

    Kuya 15-02-2018 saa 06:24'

    nta gishimisha nko kwicara hejuru y’igikona .gikona uragahora woma inyuma ya rayon sports.ikimenyimenyi mu cyitwa irushanwa cyose dusigaye duhuriramo dutwara igikombe n’umudari w’ishimwe cyo cyikikorera urubindi rw’umukara rwuzuye umugayo.

  9. J M V

    Kuya 15-02-2018 saa 05:38'

    Mwakoze cyane kudutsindira Musanze ariko tuzanezerwa kurushaho mwadutsindiye LLB ubundi mugakurikizaho igikona hanyyma natwe tukabajya inyuma ariko dusabe umutoza rwose Yanik amutubarize ikibazo afite kuko nitwigize dutunga abakinnyi bakina kugira wapi Shasire minute umwanya uhagije mwikipe kuko mubatekinisiye arimo

  10. J M V

    Kuya 15-02-2018 saa 05:22'

    Mwakoze cyane kudutsindira Musanze ariko tuzanezerwa kurushaho mwadutsindiye LLB ubundi mugakurikizaho igikona hanyyma natwe tukabajya inyuma ariko dusabe umutoza rwose Yanik amutubarize ikibazo afite kuko nitwigize dutunga abakinnyi bakina kugira wapi Shasire minute umwanya uhagije mwikipe kuko mubatekinisiye arimo

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru