RUHAGOYACU.com

Amafoto- Rayon Sports itsinze Police FC igera ku mwanya wa GATANU

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa shampiyona wahuzaga Police FC na Rayon Sports ku Kicukiro urangiye Irambona Eric afashije ikipe y’ubururu n’umweru kugera ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo gutsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino urangiye ari 1-0.

Ku mupira wari uhinduwe na Rutanga, Irambona Eric yawutanze abakinnyi ba Police maze awuboneza mu izamuKu mupira wari uhinduwe na Rutanga, Irambona Eric yawutanze abakinnyi ba Police maze awuboneza mu izamu
Abasimbura ba Rayon Sports bishimana na Irambona EricAbasimbura ba Rayon Sports bishimana na Irambona Eric

Uyu mukino wagombaga kuba mu kwezi gushize, gusa usubikwa kubera urupfu rw’uwari umutoza wungirije wa Rayon Sports; Ndikumana Hamad Katauti.

Police FC igumye ku mwanya wa kane n’amanota 12 mu mikino umunani, inota rimwe imbere ya Rayon Sports ya 5 n’amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina.

Rayon Sports igeze ku mwanya wa 5, amanota 4 inyuma ya AS Kigali ya mbereRayon Sports igeze ku mwanya wa 5, amanota 4 inyuma ya AS Kigali ya mbere

Rayon Sports ifite ibindi birarane izahuramo n’Amagaju FC ku Cyumweru i Nyamagabe ndetse n’undi mukino izahuramo na Musanze FC.


Amafoto menshi y’uyu mukino wayasanga hano.

FT: Police FC 0-1 Rayon Sports

90+4’ Mico Justin, Antoine na Moustapha babuze uko bishyura ku mupira ukuwemo na Bakame mbere y’uko Moustapha awutera ukajya ibicu. Bwari uburyo bushobora kuba ubwa nyuma.

90+2’ Mugisha Gilbert yari acomeye umupira Caleb, umusifuzi avuga ko yarayemo.

90’ Ikarita y’umuhondo kuri Nizeyimana Mirafa ukiniye nabi Yannick Mukunzi mu kibuga hagati.

Iminota 5 y’inyongera.

90’ Abatoza bombi bahagrutse, yaba Karekezi cyangwa Seninga bari gutanga amabwiriza ku bakinnyi.

89’ Mugisha Gilbert afashe umwanya wa Sefu wavunitse.

88’ Ndayishimiye Antoine Dominique ahushije igitego ku mupira wari uhinduwe na Moustapha. Uyu rutahizamu wavuye muri Gicumbi FC awuteye ufatwa na Bakame.

86’ Irambona Eric uhushije uburyo bw’igitego cyashoboraga kuba icya kabiri cya Rayon Sports umupira awutera hejuru y’izamu.

84’ Ikarita y’umuhondo kuri Fabrice Twagizimana, kapiteni wa Police FC ukiniye nabi Niyonzima Olivier ’Sefu’ mu kibuga hagati.

Gacinya umuyobozi wungirije wa Rayon Sports areba ikipe yeGacinya umuyobozi wungirije wa Rayon Sports areba ikipe ye

82’ Bimenyimana Bonfils Caleb uryamye hasi mu kibuga yigaragura. Uyu musore agiye kwitabwaho n’abaganga.

79’ Nsengiyumva Moustapha ahinduye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports habura uwukoraho, ugeze kuri Mico acenga Sefu ariko ateye umupira ujya ibicu.

79’ Biramahire Abeddy ahaye umwanya Ndayishimiye Antoine Dominique.

78’ Bakame uvuye mu izamu, Ajya guhana ikosa hanze y’urubuga rw’izamu rye.

77’ Rutanga Eric yari ahinduye umupira ugaruwe na Muvandimwe mbere y’uko uyu myugariro wa Rayon Sports akorera ikosa kuri Biramahire mu kibuga hagati.

75’ Police FC 0-1 Rayon Sports

73’ Manishimwe Djabel ahaye umwanya Nyandwi Saddam.

71’ Muvandimwe ahannye ikosa umupira uca hejuru y’izamu rya Bakame.

69’ Manzi Thierry akiniye nabi Mico Justin.

68’ Nsengiyumva Mustapha asimbuye Amini Muzerwa ku ruhande rwa Police FC.

66’ Umukino uhagaze gato havurwa umukinnyi wa Rayon Sports ujyanwe hanze. Bimenyimana Bonfils Caleb.

65’ Rayon Sports ikomeje kotsa igitutu Police FC. Koruneri yindi ya Rayon Sports ariko ntacyo itanze.

63’ Goooooooaaaaal Eric Irambona wari umaze iminota ibiri asimbuye, afunguye amazamu ku mupira uvuye ibumoso kuri Rutanga Eric.
Rayon Sports 1-0 Police FC

62’ Caleb, Nova, Yannick, Nova ariko uyu ateye umupira ukorwaho n’umuzamu ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

60’ Irambona Eric afashe umwanya wa Tidiane Kone.

59’ Police F ikomeje kugaragaza kutumvikana mu bwugarizi n’umunyezamu wayo, ari nako bakora amakosa.

57’ Eeeeeh! Nova Bayama ahushije igitego mu izamu ryambaye ubusa. Ni nyuma y’ubwumvikane bucye bwa Nzarora wasohotse na kapiteni we Fabrice.

56’ Biramahire Christophe Abeddy wari uzamukanye umupira ariko uramurenganye.

55’ Yannick Mukunzi yari ahaye umupira mwiza Nova Bayama uteye ashaka Kone, Fabrice awukuraho neza arawurenza.

53’ Muvandimwe ahannye ikosa ku ruhande rwa Police, umupira urenzwa na Mutsinzi Ange.

51’ Police FC bateye koruneri kuri Issa Zappy Rayon Sports bakuraho umupira neza.

50’ Koruneri ya Rayon Sports itewe na Djabel ariko umupira urenzwa n’abakinnyi ba Rayon.

49’ Police FC bahannye ikosa Sefu yari akoreye kuri Mirafa ariko ntacyo bitanze.

46’ Igice cya kabiri kiratangiye. Police FC bari bazamukanye umupira kuri Abeddy, ateye mu izamu ukurwaho na Manzi Thierry, Mico ashubijemo umupira ujya ibicu.

HT: Police FC 0-0 Rayon Sports

45’ Twagizimana Fabrice akiniye nabi Yannick mu kibuga hagati. Manzi Thierry ahaye Mutsinzi uteye adahagaritse umupira uca hejuru y’izamu.

44’ Koruneri ya Rayon Sports ku mupira Nova akoresheje Hussein, iyi barayiteye umupira ujya mu kibuga barakina, Yannick ashatse guha Caleb uteye udahagaritse umupira ujya ku ruhande.

43’ Rutanga Eric yari ashatse gutungura umuzamu wa Police FC ku ikosa ahagana muri koruneri, ariko umupira ujya hanze.

42’ Mushimiyimana Mohamed yari agerageje ishoti rya kure rifatwa na Bakame. Tidiane Kone abuze igitego ku mupira ukuwemo na Nzarora Marcel.

41’ Yannick Mukunzi na Habimana Hussein bombi bahawe amakarita y’umuhondo icyarimwe.

40’ Ikarita y’umuhondo kuri Rutanga Eric ukiniye nabi christophe Biramahire wa Police FC. Muvandimwe ahannye ikosa umupira ufatwa na Bakame.

39’ Rutanga Eric yari ahinduye umupira imbere y’izamu, uyu ukuwemo na Nzarora ujya muri koruneri itewe na Nova ntiyagira icyo itanga.

37’ Coup-franc ya Rayon Sports. Muvandimwe akiniye nabi Nova Bayama. Rutanga Eric ahannye ikosa ku mupira muremure ufashwe na Nzarora Marcel.

35’ Nzabanita David ahaye umwanya Ngendahimana Eric.

35’ Nzabanita David akiniwe nabi na Sefu, ariko Police nabo bahita bakora irindi kosa kuri Issa Zappy.

32’ Mutsinzi Ange yari ahinduye umupira akinana neza na Nova Bayama ariko Muvandimwe awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

30’ Police FC 0-0 Rayon SPORTS

30’ Tidiane Kone uteye umupira kuri petit fillet ni nyuma yo kuzamuka kwiza kwa Caleb.

28’ Mushimiyimana Mohamed akoreye ikosa kuri Yannick bahannye ikosa Police FC BARENZA Umupira.

25’ Yannick Mukunzi ahushije penaliti ya Rayon Sports, ateye umupira nyuma yo kwishyushya ashaka gutikisha, maze uragenda ugonga ipoto y’iburyo.

24’ Penaliti ya Rayon Sports, Hussein ateze Djabel mu rubuga rw’amahina ku mupira yari ahawe na Caleb n’umutwe.

22’ Issa Zappy yari ahunduye umupira muremure imbere y’izamu rya Rayon, ufatwa neza na Bakame.

20’ Mutsinzi Ange ubuze igitego ku mupira ukozweho na Twagizimana Fabrice ujya hejuru y’izamu kuri koruneri yari itewe. Barongeye batera indi maze umutwe wa Kone ugonga ipoto, ariko bawukuraho neza aba-Police FC.

18’ Mushimiyimana Mohamed ugerageje uburyo bwa mbere bwa Police FC umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Bakame.

17’ Umukino uhagaze gato havurwa umukinnyi wa Rayon Sports; Manzi Thierry uguye nabi.

16’ Niyonzima Olivier Sefu yari ashatse guha Djabel ariko yari yaraririye.

15’ Rayon Sports ihagaze neza mu bwigarizi burimo Manzi Thierry, Mugabo Gabby na Ange Mutsinzi.

14’ Tidiane Kone wari ushatse gutungura Nzarora Marcel ariko uyu munyezamu afata neza umupira.

13’ Caleeb yari ahaye umupira Kone ariko wari muremure maze umupira ujya mu rundi ruhande ufatwa na Muvandimwe JMV.

12’ Sefu akinannye na Caleb uhaye Rutanga maze Zappy ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

10’ Police FC 0-0 Rayon Sports

10’ Amini yari ahaye neza Biramahire Abeddy ariko umusifuzi avuga ko uyu rutahzamu yarayemo.

9’ Yannick Mukunzi yari yinjiye mu rubuga rw;amahina rwa Police FC ahinduye umupira agarura muri penaliti, Hussein akiza izamu.

7’ Police FC bari bazamukanye umupira barawutakaza, Rayon Sports bashatse kumanuka, umusifuzi avuga ko Kone yarayemo.

6’ Rutanga Eric yari azamukanye umupira ahinduriye Tidiane Kone imbere uba muremure urarenga.

5’ What a Save! Marcel akuyemo umupira wa Djabel awushyira muri koruneri itewe Caleb ashyizeho umutwe uca hejuru y’izamu.

3’ Hussein arengeje umupira urenguwe na Ange kuri Djabel basubiza inyuma mbere y’uko Gabby awurenza na we.

2’ Nova Bayama yari ahinduye umupira ku ruhande rw’iburyo ariko awukuraho neza Habimana Hussein.

1’ Manishimwe Djabel asubije umupira wa mbere inyuma, Rayon Sports ikora contre-aatque imbere y’izamu Djabel atera ku ruhande.

15:27’ Umusifuzi Hakizimama Louis atangije umukino.

15:23’ Abakinnyi bamaze gusuhuzanya. Bagiye gufata amafoto y’urwibutso.

Karekezi aganiriza abakinnyi be mbere y'umukinoKarekezi aganiriza abakinnyi be mbere y’umukino
Umutoza wa Police FC Seninga InnocentUmutoza wa Police FC Seninga Innocent
Nzarora Marcel na Mico Justin mbere y'umukinoNzarora Marcel na Mico Justin mbere y’umukino

15:20’ Amakipe yombi yamaze kwambara. Abatoza bari gutanga inama za nyuma mbere y’uko umukino utangira.

15:10’: Amakipe yombi kimwe n’abasifuzi bari kwishyushya.

Tidiane Kone na Caleb bagiye kuyobora ubusatirizi bwa Rayon SportsTidiane Kone na Caleb bagiye kuyobora ubusatirizi bwa Rayon Sports
Bakame na Kassim ba Rayon Sports bishyushyaBakame na Kassim ba Rayon Sports bishyushya
Abakinnyi ba Police FC bishyushya mbere y'umukinoAbakinnyi ba Police FC bishyushya mbere y’umukino

Police FC y’umutoza seninga Innocent ntabwo ifite Songa Isaie utaragaruka neza, aho ashobora kuzakina umukino wa Sunrise FC mu cyumweru gitaha mu gihe Iradukunda Bertrand we arwaye.

Abakinnyi babanzamo: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Mwizerwa Amini, Nzabanita David, Mushimiyimana Mohamed, Mico Justin na Biramahire Christophe.

Abasimbura: Bwanakweli Emmanuel, Umwungeri Patrick, Ndayishimiye Celestin, Ngendahimana Eric, Niyonzima Jean Paul, Nsengiyumva Moustapha na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Rayon Sports y’umutoza Karekezi Olivier ntabwo ifite Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bakiri muri Cecafa iri kubera muri Kenya hamwe n’ikipe y’igihugu cyabo cy’u Burundi.

Abakinnyi babanzamo: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Abasimbura: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Mugisha Gilbert, na Irambona Eric.


Ibindi wamenya hagati y’amakipe yombi mbere y’umukino………..

Police FC iheruka gutsinda Rayon Sports mu irushanwa iryo ariryo ryose tariki ya 4 Nyakanga 2015, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ubwo yatozwaga na Casa Mbungo Andre, yatsinze imikino itatu gusa muri 26 iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, banganya 11 mu gihe iyi kipe y’ubururu n’umweru yihariye intsinzi inshuro 12 zose.

Mu mikino ibiri ya shampiyona amakipe yombi aheruka guhuriramo ku Kicukiro, yombi yarangiye bagabanye amanota, aho mu 2015 banganyije 1-1, mu 2017 banganya ibitego 2-2.

Police FC iheruka kubona intsinzi imbere ya Rayon Sports muri shampiyona tariki ya 14 Gicurasi 2015, ubwo yayitsindiraga 2-1 ku Kicukiro.

Rayon Sports yatsinze imikino yombi iheruka kuyihuza na Police FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro ku bitego 2-0 na 4-1.

Twibukiranye ko kandi umukino uheruka, mbere y’uko shampiyona itangira, Rayon Sports yatsinze Police 1-0 mu Agaciro Championship.

Amafoto: NTARE Julius na UWIHANGANYE Hardy

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. se7

    Kuya 15-12-2017 saa 17:19'

    Bacye beza,Karekezi wakoze kwitanga ukerekana ko ushoboye wemera guhita ugaruka gutoza,nizereko uwashakaga kuducececyesha yabonyeko bidashoboka azashakire ahandi ubundi RAYON YACU,IKIPE YACU

  2. ema

    Kuya 15-12-2017 saa 15:34'

    Ariko abafana ba gitindi kombona bafite ururimi rurerure?rugeze muri somariya shababu ntiyaruca?mugabanye amazimwe rayon ntacyo muzayitwara mwikwitesha umutwe ntawayikoraho tureba

  3. Moussa sunday

    Kuya 15-12-2017 saa 09:17'

    O

  4. eto

    Kuya 15-12-2017 saa 06:29'

    Bakame ajye amenya ko ashaje areke kwambara pocket down ese ndajya abona Ndoli Jean Claude uko yambara???? Kutiga mwishyuri biragatsindwa weeeee

  5. Gaga

    Kuya 15-12-2017 saa 05:31'

    Mbega police fc irasekeje pe!!!! Ubuse izatsinda rayon sport ryari n’ibihe bibi yarimo???? Gusa Careb yerekanye ko ashobora kuzatera umupira ureke Kone basimbuza akirakaza kdi n’ubundi ntacyo aba akora mu kibuga. Pole Seninga Innocent

  6. Gikundiro

    Kuya 14-12-2017 saa 22:23'

    ikipe nimwe itunganye ni Rayon sport naho izindi zirahuzagurika.congz kuri rayon nabakunzi bayo bose.hasigaye ya kipe yambara black and white

  7. Habimana

    Kuya 14-12-2017 saa 21:29'

    Félicitation Ku bakinnyi bacu.nibwo namenya KO rayon sport ikomeye.ntabwo narinzi KO police yatsindwa shassir na pierrot badahari.genda seninga waragowe.

  8. Kayisane

    Kuya 14-12-2017 saa 20:16'

    nda ndambara ya nderubwobaa,ndandambara ya nganga iyarinze rayon izandinda ndandambara yanderubwoba!! congs ba rayons tubarinyuma twese nimukwakwanye mukubite izo ndangare, muzi shwiragize.

  9. ndumiwe

    Kuya 14-12-2017 saa 20:02'

    rayon ko ndeba ari mwoto mwoto ra!! felicitations gikundiro yacu. noneho bose barabafunga ndabaragiye. gutsinda pilice fc yiyubatse kariya kageni!!

  10. goals

    Kuya 14-12-2017 saa 19:30'

    Turabashimiye Rayon yacu
    mukomeze mudutsindire udukipe twose.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru