RUHAGOYACU.com

Amafoto- Soter yafashije AS Kigali kugumana umwanya wa mbere, Police yikura i Rusizi

Igitego Kayumba Soter yatsindiye ikipe ya AS Kigali habura iminota umunani gusa ngo umukino urangire, cyafashije Abanyamujyi kurara ku mwanya wa mbere, ni nyuma yo kunganya na Kiyovu SC bahuraga kuri uyu wa Kabiri mu mukino warangiye banganyije ibitego 2-2, maze amakipe yombi akomeza kunganya amanota 17, ariko AS Kigali izigamye ibitego icyenda kurusha Kiyovu Sports ifite ibitego bitatu izigamye.

Reba HANO uko umukino wagendaga umunota ku munota.

Muri uyu mukino wabereye i Nyamirambo, ku ruhande rwa AS Kigali yari yawakiriye, umutoza wayo; Eric Nshimiyimana waburaga abakinnyi barimo Bate Shamiru wapfushije umubyeyi we yamusimbuje Nsabimana Alphonse ‘Ndanda’, Iradukunda Eric ‘Radu‘ wavunitse asimburwa na Benedata Janvier usanzwe ukina imbere gato mu gihe kandi abandi bakinnyi batari kuri uyu mukino ari Ngama Emmanuel, Nshuti Savio na Nsabimana Eric ‘Zidane’ mu gihe Murengezi Rodriguez yabanje ku ntebe y’abasimbura.

AS Kigali yabanje mu kibugaAS Kigali yabanje mu kibuga
Kiyovu SC yabanje mu kibugaKiyovu SC yabanje mu kibuga
Higiro Thomas utoza abazamu ba AS Kigali hamwe na Djabir wungirije muri KiyovuHigiro Thomas utoza abazamu ba AS Kigali hamwe na Djabir wungirije muri Kiyovu

Casa Mbungo utoza Kiyovu Sports wahuraga na AS Kigali yatoje, yaje adafite Ahoyikuye Jean Paul wari utemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo mu gihe yari yagaruye Mbogo Ally utarakinnye umukino uheruka wa Marines kubera uburwayi. Ibi byatumye Uwineza Placide wari umaze iminsi yitwara neza abanza hanze, umwanya we ukinwa na Uwihoreye Jean Paul, Ngarambe Ibrahim akina bwa mbere mu mwanya wa Ahoyikuye mu gihe Vino Ramadhan yahaye umwanya Nizeyimana Jean Claude wongeye kugirirwa icyizere kimwe na Twagirimana Innocent wabanjemo imbere ya Habyarimana Innocent.

Abanyamujyi batangiye neza umukino ariko ubwigarizi bwa kiyovu Sports butahuzaga neza cyane ku ruhande rwa Ibrahim wari wagowe na Mbaraga Jimmy babasha kwihagararaho mu minota 15 ya mbere yabonetsemo kurineri imwe ya AS Kigali.

Umutoza Casa Mbugo utoza Kiyovu agaragaza ko atishimiye uko abakinnyi be bari kwitwaraUmutoza Casa Mbugo utoza Kiyovu agaragaza ko atishimiye uko abakinnyi be bari kwitwara
Eric Nshimiyimana yashoboraga kwirukanwa iyo atsindwa uyu mukinoEric Nshimiyimana yashoboraga kwirukanwa iyo atsindwa uyu mukino

Frank Kalanda yananiwe kubyaza uburyo bwiza yabonye imbere y’izamu rya Ndoli Jean Claude ku munota wa 26 w’umukino, maze akosorwa na Nizeyimana Djuma wazamukanye umupira ku ruhande rwa Mutijima Janvier, abagerana mu rubuga rw’amahina ahagana muri koruneri, maze ahindura umupira wakojejweho gato n’ikirenge na Nizeyimana Jean Claude bakunze kwita Rutsiro, iminota 28 kuva umukino utangiye, inkuru n’ibiganiro birahinduka ubwo uyu musore wo mu Burengerazuba yari amaze guhagurutse abafana b’Urucaca.

Kiyovu yafunguye amazamu ku mupira Djuma yahawe Nizeyimana Jean Claude (14)Kiyovu yafunguye amazamu ku mupira Djuma yahawe Nizeyimana Jean Claude (14)
Rutsiro yishimira igitego cya mbere cya KiyovuRutsiro yishimira igitego cya mbere cya Kiyovu
Ndoli Jean Claude atanga umupira abakinnyi ba AS KigaliNdoli Jean Claude atanga umupira abakinnyi ba AS Kigali

Kiyovu Sports bagarute mu gice cya kabiri bakora udukosa duto muri ba myugariro baje kwishyurwa igitego cyatsinzwe na Frank Kalanda ku munota wa 48 w’umukino, hari nyuma y’ikosa Mbogo Ally yari amaze gukorera kuri uyu mukinnyi w’umugande maze Ndayisaba Hamidou atera neza uyu mupira wari uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina ahagana iburyo uteganye n’izamu rya Ndoli Jean Claude.

Kalanda ahanganye na Uwihoreye wa KiyovuKalanda ahanganye na Uwihoreye wa Kiyovu
AS Kigali yaje kwishyura AS Kigali yaje kwishyura
Ubwo umupira wa Kalanda wajyaga mu rushunduraUbwo umupira wa Kalanda wajyaga mu rushundura
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cyo kwishyuraAbakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cyo kwishyura

Iminota 10 nyuma y’akaruhuko, Eric Nshimiyimana yakoze impinduka maze Ally Niyonzima utagaragaye cyane muri uyu mukino aha umwanya Ishimwe Kevin, uyu wanagize uruhare mu gitego cyo kwishyura cya kabiri cya AS Kigali cyabonetse ku munota wa 82 w’umukino, ubwo yateraga koruneri maze kapiteni we Kayumba Soter agatsindisha umutwe, ni nyuma yaho Nizeyimana Djuma yari yongeye gushyira imbere ikipe ya Kiyovu Sports ku gitego yatsinze ku munota 61 w’umukino, ku mupira yahawe na Mugheni Fabrice maze acenga ba myugariro ba AS Kigali, aroba umunyezamu Nizeyimana Alphonse.

Kiyovu Sports bakabaye babonye igitego cya gatatu mbere y’uko AS Kigali ibishyura ariko uburyo bwa Kalisa Rashid waguye mu rubuga rw’amahina,abenshi bikaze penaliti ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye, hari mbere y’uko Djuma ashyira uyu mupira mu izamu maze umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Niyonzima Ally yahaye umwanya Ishimwe KevinNiyonzima Ally yahaye umwanya Ishimwe Kevin
Kiyovu yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na DjumaKiyovu yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Djuma
Byari ibyishimo ku bafana b'UrucacaByari ibyishimo ku bafana b’Urucaca

AS Kigali: Nizeyimana Alphonse, Benedata Janvier, Mutijima Janvier, Kayumba Soter, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaine, Ndayisaba Hamidou (Ndahinduka Michel 70), Ntwali Evode, Karanda Franck (Ndarusanze Jean Claude 60’), Mbaraga Jimmy, na Niyonzima Ally (Ishimwe Kevin 55’).

Abasimbura batakoreshejwe: Hategekimana Bonheur, Tubane James, Ngandu Omar, Murengezi Rodriguez.

Umutoza: Eric Nshimiyimana.

SC Kiyovu: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ngirimana Alexis, Ngarambe Ibrahim, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Kalisa Rashid, Nizeyimana Djuma (Moustapha Francis 88’), Twagirimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude (Vino Ramadhan 88’).

Abasimbura batakoreshejwe: Nzeyurwanda Djihad, Karera Ally Hassan, Uwineza Aime Placide, Maombi Jean Pierre, Habyarimana Innocent.

Umutoza: Casa Mbungo Andre.

Umusifuzi: Ruzindana Nsoro.

Eric na Casa bateranye amagambo umukino urangiyeEric na Casa bateranye amagambo umukino urangiye

Gahunda yose y’umunsi wa 9 wa shampiyona

Kuwa Kabiri

  • Musanze Fc vs Miroplast Fc (Wigijwe inyuma)
  • Marines Fc 2-0 Bugesera Fc
  • Sunrise Fc 2-1 Kirehe Fc
  • Espoir Fc 1-2 Police Fc
  • As Kigali 2-2 SC Kiyovu

Kuwa Gatatu

  • Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
  • Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)

Kuwa Kane

  • Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi )

AS Kigali na Kiyovu zakomeje kunganya amanota, Police FC iba ifashe umwanya wa kane AS Kigali na Kiyovu zakomeje kunganya amanota, Police FC iba ifashe umwanya wa kane

Andi mafoto menshi y’umukino wayasanga hano

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ruhago

    Kuya 20-12-2017 saa 11:01'

    congs to kiyovu yaje ije,ark ruhagoyacu namwe mwikosore mujye mujya no mu ntara inkuru mu tugezaho ni iza makipe y" kigali gusa,ni mubikora bizadushimisha kndi bizongera umubare wabasura urubuga rwa ruhagoyacu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru