RUHAGOYACU.com

Amafoto yaranze umukino wa Kiyovu Sports na Musanze FC

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Kiyovu Sports yatangiranye intsinzi mu mukino yari yakiriyemo Musanze FC ku Mumena.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru,wabonetsemo igitego kimwe rukumbi cya Vino Ramadhan ku munota wa mbere w’umukino.

Uko iyindi mikino yarangiye

Kuwa Gatandatu

APR FC 2-0 Sunrise FC
Gicumbi 2-1 Espoir FC
Kirehe FC 0-1 Mukura VS
Etincelles 3-1 Police FC

Ku Cyumweru

Kiyovu SC 1-0 Musanze FC
Miroplast 1-2 Marines FC
Rayon Sports 1-1 AS Kigali
Bugesera FC 1-3 Amagaju FC

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino:

Kiyovu yagarutse mu cyiciro cya mbere, idakinnye icya kabiri, yatangiye yakira Musanze FC kuri iki CyumweruKiyovu yagarutse mu cyiciro cya mbere, idakinnye icya kabiri, yatangiye yakira Musanze FC kuri iki Cyumweru
Kiyovu Sports yabanje mu kibugaKiyovu Sports yabanje mu kibuga
Mugheni Fabrice wa Kiyovu na Peter Otema wa Musanze FC bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukinoMugheni Fabrice wa Kiyovu na Peter Otema wa Musanze FC bifotozanya n’abasifuzi mbere y’umukino
Abafana ba Kiyovu Sports bari babukereyeAbafana ba Kiyovu Sports bari babukereye
Musanze FC yabanje mu kibugaMusanze FC yabanje mu kibuga
Umutoza wa Kiyovu SC; Cassa Mbungo na Djabil Mutarambirwa umwumgirijeUmutoza wa Kiyovu SC; Cassa Mbungo na Djabil Mutarambirwa umwumgirije
Amabara ariranga, urucaca rwose!Amabara ariranga, urucaca rwose!
Umutoza wa Musanze FC; Habimana Sosthene na Muhabura Radjab utoza abanyezamuUmutoza wa Musanze FC; Habimana Sosthene na Muhabura Radjab utoza abanyezamu
Uyu mufana wa Musanze yasaga n'uwumiweUyu mufana wa Musanze yasaga n’uwumiwe
Abafana ba Kiyovu SC bari tayari mugani wa wawundiAbafana ba Kiyovu SC bari tayari mugani wa wawundi
Habyarimana Innocent Di Maria agerageza gucenga Habyarimana Eugene wa Musanze FCHabyarimana Innocent Di Maria agerageza gucenga Habyarimana Eugene wa Musanze FC
Abafana ba Musanz e FC bari baherekeje ikipe yabo, banayitura NyagasaniAbafana ba Musanz e FC bari baherekeje ikipe yabo, banayitura Nyagasani
Ahoyikuye Jean Paul ntiyoroheye Wai Yeka muri uyu mukinoAhoyikuye Jean Paul ntiyoroheye Wai Yeka muri uyu mukino
Youssuf wa Musanze arebera umupira wa Di Maria ugana ku izamu ryeYoussuf wa Musanze arebera umupira wa Di Maria ugana ku izamu rye
Hakizimana Francois yari afite akazi katoroshye ko gucungana na ba rutahizamu ba Kiyovu kuri iki CyumweruHakizimana Francois yari afite akazi katoroshye ko gucungana na ba rutahizamu ba Kiyovu kuri iki Cyumweru
Mugheni Fabrice ahanganye na Babu Iddi wa Musanze Mugheni Fabrice ahanganye na Babu Iddi wa Musanze
Peter Otema acunganwa na Ramadhan ubwo Kiyovu SC yahanaga ikosaPeter Otema acunganwa na Ramadhan ubwo Kiyovu SC yahanaga ikosa
Habyarimana Innocent 'Di Maria' ntiyahiriwe cyane n'uyu mukinoHabyarimana Innocent ’Di Maria’ ntiyahiriwe cyane n’uyu mukino
Rutahizamu wa Kiyovu; Ramadhan ahanganye na Eugene wa Musanze FCRutahizamu wa Kiyovu; Ramadhan ahanganye na Eugene wa Musanze FC
Kiyovu SC yabonye uburyo bwinshi ariko birangaKiyovu SC yabonye uburyo bwinshi ariko biranga
Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombiWari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi
Mugheni Kakule Fabrice ni we wari kapiteni kuri uyu mukino, n'ubundi mbere byavugwaga ko yasinyiye kuba kapiteni!!!Mugheni Kakule Fabrice ni we wari kapiteni kuri uyu mukino, n’ubundi mbere byavugwaga ko yasinyiye kuba kapiteni!!!
Nizeyimana Djuma wa Kiyovu yirukankana Daniel Mwiseneza wa Musanze FCNizeyimana Djuma wa Kiyovu yirukankana Daniel Mwiseneza wa Musanze FC
Francois na Japhet bashaka gutanga umupira Crespo wa Kiyovu Francois na Japhet bashaka gutanga umupira Crespo wa Kiyovu
Umunyezamu wa Musanze FC; Mazimpaka Andre ahanganiye umupira na Ramadhan wa Kiyovu, mu gihe ba myigariro ba Musanze nabo bari hafi ahoUmunyezamu wa Musanze FC; Mazimpaka Andre ahanganiye umupira na Ramadhan wa Kiyovu, mu gihe ba myigariro ba Musanze nabo bari hafi aho
Wai Yeka agerageza gucenga Uwihoreye Jean Paul wa KiyovuWai Yeka agerageza gucenga Uwihoreye Jean Paul wa Kiyovu
Mugheni ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukinoMugheni ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukino
Umukino ukirangiye, abafana bagiye gushimira abakinnyi n'umutoza Cassa, maze si ugucinya umudiho, barabyina biratindaUmukino ukirangiye, abafana bagiye gushimira abakinnyi n’umutoza Cassa, maze si ugucinya umudiho, barabyina biratinda

Amafoto: Hardy Uwihanganye/RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru