RUHAGOYACU.com

Amagaju arakira APR FC ataratsinda mu myaka 9 ishize- Ibyatangajwe n’amakuru avugwa

Ikipe y’i Nyamagabe, Amagaju FC irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona iteganyijwe kuri uyu wa Kane i Nyagisenyi guhera saa 15:30.

Amagaju y’umutoza Pablo Nduwimana, aheruka gutakaza imbere ya Rayon Sports ku gitego 1-0 mu mukino wabereye kuri iki kibuga mu cyumweru gishize, araba yagaruye Ndikumana Tresor na Shaban Hussein Tshabalala bari bamaze iminsi bari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi nk’uko RuhagoYacu yabitangarijwe na Julien Kombozi, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.

“Tresor na Tshabalala baragera i Nyamagabe ku gicamunsi [uyu munsi], ejo bazakina. Abari barwaye baragarutse ni Yumba Kayite na Manishimwe Jean De Dieu, bose baragarutse."

Tresor ukina hagati yari mu ikipe y'igihugu y'u Burundi yageze muri 1/2 cya Cecafa Tresor ukina hagati yari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi yageze muri 1/2 cya Cecafa
Kimwe na Shaban Hussein TshabalalaKimwe na Shaban Hussein Tshabalala

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC itozwa na Jimmy Mulisa, uretse abakinnyi bafite imvune z’igihe kirekire nka Sugira Ernest, iyi kipe y’ingabo z’igihugu iraza kuba idafite kapiteni wayo Ngabo Albert wagize imvune mu gihe bagarura kandi Imanishimwe Emmanuel waherukaga gukinira iyi kipe mu mezi abiri ashize.

“Tumeze neza, turiteguye abakinnyi bameze neza bariteguye n’ubwo tudafite Ngabonziza ariko abahari bariteguye ubu twebwe umukino wose ni ’ukuwukina nk’umukino wa nyuma kuko ntitwifuza kugira umukino dutakaza kuri twe amanota yose ni ingenzi.”- Mulisa aganira n’urubuga rwa interineti rwa APR FC.

APRFC iraza kuba idafite Ngabo Albert ariko igarura mu kibuga Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende'APRFC iraza kuba idafite Ngabo Albert ariko igarura mu kibuga Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’

Mbere y’uyu mukino, Amagaju FC afite amanota arindwi ku mwanya wa 14, aya yavuye mu mikino ibiri ibanza batsinzemo Bugesera FC na Kirehe FC, bagakura inota rimwe kuri Miroplast mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona mu gihe APR FC yo ifite amanota 15 ku mwanya wa gatatu ndetse yarara ku mwanya wa mbere iramutse ikuye intsinzi mu Majyepfo kuri uyu wa Kane.


Ibyo wamenya ku mikino iheruka guhuza amakipe yombi

Mu mikino 18 aya makipe yahuyemo, Amagaju ntaratsinda kuko yatsinzwe imikino 14, akabasha kunganya imikino ine gusa.

Ubwo Amagaju aheruka kwakira APR mu mwaka w’imikino ushize, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Intsinzi nini yabonetse muri iyi mikino yose ni 3-0, inshuro 4 zose.

Mu mikino 6 Amagaju aheruka kwakiramo APR yabashije kunganya inshuro 3 (D3, L3).

APR FC yasezereye Amagaju FC ku bitego 6-1 muri ½ cy’igikombe cy’amahoro 2017 (1-1, 0-5).

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru