RUHAGOYACU.com

Amagaju arashaka gukorera amateka kuri Police, ku nshuro ya mbere agatsinda imikino 3 ibanza

Police FC y’umutoza Seninga Innocent irakira Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona uteganyijwe kuri iki Cyumweru ku Kicukiro saa 15:30.

Amagaju FC araza kuba ashaka intsinzi ya gatatu yikurikiranya, ngo akomeze kwandika amateka yayo dore ko kuva bageze mu cyiciro cya mbere batarabikora.

Ku ruhande rwa Police FC yatangiye nabi shampiyona itsindwa na Etincelles FC, umutoza wayo Seninga Innocent avuga ko gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 2-1 mu mukio uheruka kubera i Huye, byabongereye ingufu ndetse biteguye gukomeza inzira yabo yo gutsinda.

"Ikipe muri rusange imeze neza. Gutsinda umukino wa Mukura byaduhaye imbaraga, tuba nk’abakangutse. Ubwo turaza kuba turi ku kibuga cyacu dukina n’ikipe ikomeye iri ku mwanya wa mbere [mbere y’umunsi wa gatatu] tuzaba twiteguye neza."

"Neza Anderson yongeye kugira ikibazo cyo kurwara. Undi ni Nzabanita David ufite infection sanguine ariko ku mukino azagaragara. Mico nta kibazo afite."

’’Amagaju akomeye muri ba rutahizamu ariko ubwugarizi ntabwo bukanganye, kandi nanjye mfite ba rutahizamu bampa icyizere."- Seninga utoza Police FC.

Seninga yizeye ko bakomereza inzira zo gutsinda ku Amagaju FCSeninga yizeye ko bakomereza inzira zo gutsinda ku Amagaju FC

Ikipe y’Abashinzwe umutekano iraza uba yagaruye Munezero Fiston wari wabonye umutuku ku munsi wa mbere batsindwa na Etincelles mu gihe Mushimiyimana Mohamed, Iradukunda Bertrand na Nsengiyumva Moustapha umutoza afite amahitamo ye nyuma yaho aba bakinnyi bagize utubazo dutandukanye tw’imvune no kutaba ku rwego rwiza kuri Moustapha.

Ku ruhande rw’umutoza w’Amagaju FC; Nduwimana Pablo avuga ko ikipe ye itazaza ije gutembera mu mujyi wa Kigali.

"Imyiteguro imeze neza, uretse Manishimwe Jean de Dieu ni we ufite ikibazo, undi yari Utaka na Tschabalala ariko basubiye mu kibuga. "

"Njyewe ikipe zose nzifata kimwe, uburyo dutegura Kirehe, Marines cyangwa Gicumbi niko dutegura zose, nzifata kimwe."

"Icyizere naha abakunzi b’Amagaju ni uko ikipe imeze neza kandi ngiye i Kigali ntabwo ngiye gutembera, ngiye kuzana amanota atatu, nimbura amanota atatu nzane rimwe."- Pablo Nduwimana, umutoza w’Amagaju FC.

Umutoza Pablo Nduwimana w'Amagaju FC ati ntabwo njya gutembera i Kigali, ndashaka atatuUmutoza Pablo Nduwimana w’Amagaju FC ati ntabwo njya gutembera i Kigali, ndashaka atatu

Kuva Amagaju atangiye gukina icyiciro cya mbere ni ubwa mbere yatsinze imikino ibiri ibanza, aho ku munsi wa mbere batsindiye Bugesera FC ku Kicukiro 3-1 mu gihe ku munsi wa kabiri wa shampiyona bakiriye Kirehe FC bayitsinda ibitego 2-0.

Ibyo wamenya hagati y’amakipe yombi mbere y’umukino

Mu mikino 18 iheruka guhuza amakipe yombi kuva muri 2009, Police FC yatsinzemo imikino 12, Amagaju yatsinzemo imikino 3 banganya imikino 3.

Intsinzi ikomeye hagati y’amakipe yombi ni 4-0, Police yanyagiye Amagaju kuwa 17 Nzeli 2011.

Muri Mata 2014, Amagaju yatsinze Police FC ibitego 3-1.

Amagaju aheruka gutsindira Police FC i Kigali tariki ya 21 Werurwe 2015, ibitego 2-1.

Mu mateka yayo, Amagaju ntaratsinda imikino itatu yikurikiranya ibanza muri shampiyona!

Uko batsindanye mu myaka itatu iheruka muri shampiyona

2014/15

Amagaju 1-1 Police FC
Police FC 1-2 Amagaju FC

2015/16

Amagaju 1-1 Police FC
Police FC 3-1 Amagaju FC

2016/17

Amagaju FC 0-2 Police FC
Police 2-0 Amagaju FC

Reba hano uko andi makipe yatsindanye kuri uyu wa Gatandatu.

Indi mikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru

Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro)
Gicumbi FC vs Marines (Gicumbi)
Miroplast FC vs Kiyovu Sports ( Mironko)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru