RUHAGOYACU.com

Amagaju y’Abakinnyi 10 abujije APR FC umwanya wa mbere- Mugisha ajyanwa mu bafana

Umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wahuzaga ikipe y’Amagaju FC na APR FC i Nyamagabe urangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

APR FC igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 16 mu gihe Amagaju FC agize amanota 8 ku mwanya wa 14.

Amagaju FC bakinnye iminota icumi ya nyuma y’umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma yo guhabwa umutuku kwa Ndizeye Innocent wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo yafataga umupira n’intoki.

Umutoza w’abanyezamu ba APR FC; Mugisha Ibrahim na we yajyanwe mu bafana nyuma yo kwihanangirizwa n’umusifuzi wa kane.



Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 9 wa shampiyona:

Musanze Fc vs Miroplast Fc (Wigijwe inyuma)
Marines Fc 2-0 Bugesera Fc
Sunrise Fc 2-1 Kirehe Fc
Espoir Fc 1-2 Police Fc
As Kigali 2-2 SC Kiyovu
Mukura VS 2-0 Gicumbi Fc
Etincelles Fc 1-0 Rayon Sports
Amagaju Fc 0-0 APR Fc

Amafoto menshi yaranze umukio wayasanga hano.

Reba uko umukino wagendaga umunota ku munota

FT: Amagaju FC 0-0 APR FC

102’ Umukino wongeye gusubukurwa. Koruneri y’Amagaju itewe na Utaka, Tshabalala ashatse gutera mu izamu Omborenga awukuraho neza.

100’ UMUKINO WAHAGAZE

Mulisa yandika bimwe mu byo yabonaga ari ingenziMulisa yandika bimwe mu byo yabonaga ari ingenzi
Umutoza Pablo atanga amabwiriza ku bakinnyiUmutoza Pablo atanga amabwiriza ku bakinnyi
Umuzamu Ntaribi yakoze cyane muri uyu mukinoUmuzamu Ntaribi yakoze cyane muri uyu mukino

90+9’ Tshabalala ajyanwe hanze ku ngobyi. Umuzamu w’Amagaju FC na we arongeye araryama.

90+7’ Buregeya Prince ukinnye neza, akuraho umupira awutanga Munezero Dieunne.

90+6’ Issa Bigirimana akiniye nabi Noel uhise anihanira iri kosa.

90+5’ Ikarita y’umuhondo kuri uyu munyezamu ubyutse. APR FC bateye umupira ariko Noel awukuraho neza.

90+2’ Umunyezamu w’Amagaju FC; Pacifique yongeye kuryama. Abaganga basubiye mu kibuga kwitaho uyu mukinnyi.

90’ Iminota ine y’inyongera.

89’ Coup-franc y’Amagaju FC ku ikosa rikorewe kuri Tschabalala na Omborenga, ariko Tresor awutera hanze.

88’ APR FC bahannye ikosa rikorewe kuri Djihad umupira ujya mu biganza bya Pacifique ufatira Amagaju FC.

88’ Rugwiro Herve ukinnye neza, akuraho umupira wari uhawe Amani Mugisho Mukeshe imbere y’izamu.

87’ Aphrodice Biraboneye arenguye umupira wongera kurenzwa na Herve, ni koruneri y’Amagaju FC. Koruneri itewe na Munezero ariko Fiston akuraho umupira neza.

86’ Yumba Kaite urengeje umupira urenguwe na APR FC, Rigwiro Herve na we ahita awurenza.

85’ Umuzamu arahagurutse. Umukino urasubukurwa.

83’ Umuzamu w’Amagaju FC aryamye hasi, arimo kuvurwa. Hagati aho umukino wabaye uhagaze.

80’ Ikarita y’umuhondo ya kabiri kuri Ndizeye Innocent ku mupira akoze n’amaboko.

Ni ikarita y’umutuku.

Nshuti Innocent ubwo yari amaze guhusha UBURYO bwa APR FCNshuti Innocent ubwo yari amaze guhusha UBURYO bwa APR FC
Munezero yakoreye ikosa kuri Djihad ahabwa umuhondoMunezero yakoreye ikosa kuri Djihad ahabwa umuhondo

79’ Amagaju FC bari bazamukanye umupira ariko APR FC bawukuraho neza mbere y’uko iyi kipe y’i Nyamagabe iwurenza.

77’ Bizimana Djihad ahannye ikosa, umuzamu arasohoka awutanga Rugwiro Herve wari wazamutse gushyiraho umutwe.

76’ Coup-franc ya APR FC ku ikosa rikorewe kuri Onesme Twizerimana.

74’ Oooooh! Tshabalala ubonye ishoti rye rigarurwa na Ntaribi Steven. Uyu munyezamu wakomeje kwigaragaza uyu munsi.

73’ Buteera Andrew afashe umwanya wa Hakizimana Muhadjiri.

72’ Tresor ahannye ikosa atera umupira ku mutwe wa Djihad.

Yumba Kaite yitanze muri uyu mukinoYumba Kaite yitanze muri uyu mukino
Ntaribi akuramo umutwe wa MugishoNtaribi akuramo umutwe wa Mugisho

70’ Ikarita y’umuhondo kuri Buregeya Prince ukiniye nabi Ndizeye Innocent hafi n’izamu rya APR FC.

67’ Nkinzingabo Fiston agerageje ishoti rirerire umupira uca ku ruhande rw’izamu.

66’ Onesme wari uhawe umupira na Muhadjiri, Amagaju barawurenza, bawurenguye Issa Bigirimana atera umupira hanze.

Ubwo Mugisha Ibrahim yajyanwaga mu BafanaUbwo Mugisha Ibrahim yajyanwaga mu Bafana

65’ Buregeya Prince akinnye neza, ashyira muri koruneri umupira wa Tshabalala. Onesme nabwo yongera kuwurenza.

63’ Habimana Hassan Papy asimbuye Jean Claude Dusabimana ’Nyakagezi’

61’ Hakizimana Muhadjiri ahushije igitego imbere y’izamu wenyine, umupira ateye ugiye hanze.

59’ Nshuti Innocent aryamye hasi avurwa. Uyu mukinnyi usohotse acumbagira asimbuwe na Onesme Twizerimana.

58’ Tuyishime Eric Congolais ahaye umwanya Nkinzingabo Fiston.

56’ Issa Bigirimana agerageje ishoti rirerire umupira ujya hejuru kure y’izamu. Uyu mukinnyi yari yongeye kuzamukana undi mupira uramurengana.

54’ Ikarita y’umuhondo kuri Ndizeye Innocent ukiniye nabi Eric Congolasi, Rugwiro ahannye ikosa Amagaju bawukuraho neza.

53’ Yumba Kaite uhushije uburyo bw’igitego ku mupira ugiye hanze.

53’ Amani Mugisho ahannye ikosa umupira ugonga urukuta, Tresor asubijemo umupira ugonga urukuta usubira inyuma kure.


51’ Coup-franc y’Amagaju inyuma y’urubuga rw’amahina rwa APR FC ku ikosa Prince akoreye kuri Amani Mugisho. Abenshi hano bavuga ko yari penaliti.

50’ Amagaju FC 0-0 APR FC

49’ Hakizimana Muhadjiri akiniye nabi Yumba Kaite, Noel ahannye ikosa umupira urarenga.

49’ APR FC bahannye ikosa rikorewe kuri Martin Fabrice, Amagaju bagaruye mupira ariko basanga Dusabe Claude yarayemo.

48’ Tshabalala arenguye nabi, umusifuzi avuga ko APR FC ikosora.

47’ Issa Bigirimana wari ushatse gucenga ariko Utaka arenza umupira.

46’ Amani Mugisho atangije igice cya kabir, umupira urengejwe n’Amagaju akinira.

HT: Amagaju FC 0-0 APR FC

45+1’ Yumba Kaite uretse umupira urarenga hafi n’izamu rye. Pacifique awutera imbere.

45’ Iminota ibiri y’inyongera.

45’ Tshabalala ahannye ikosa, umupira ugonga urukuta. Umukinnyi wa APR FC aryamye hasi (Prince Buregeya).

43’ Coup-franc ya Amagaju FC ku ikosa rikorewe kuri Amani Mugisho. Ni muri metero nka 20 gusa uvuye ku izamu.

42’ Umutoza w’abazamu ba APR FC; Mugisha Ibrahim ajyanwe mu bafana nyuma yo guterana amagambo n’umusifuzi wa kane.

41’ Issa Bigirimana akinannye na Congolais, ariko uyu wa nyuma teye umupira ujya hejuru y’izamu rya Pacifique.

40’ Amagaju FC 0-0 APR FC

39’ Koruneri y’Amagaju itewe umupira urenzwa na Issa Bigirimana. Barawurenguye birangira Ndizeye Innocent arengeje umupira yari ahatse gutera mu izamu rya Ntaribi Steven.

38’ Ooooh! Amagaju atoroheye APR FC na gato. Tshabalala ahaye umupira Ndizeye Innocent arekura umukwajyu w’ishoti, Ntaribi akozeho umupira ujya muri koruneri.

36’ Ooooh! Dusabe Claude ’Nyakagezi’ ahinduye umupira ushyirwaho umutwe na Amani Mugisho, bisaba kwirambura ku muzamu wa APR FC umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

36’ Bizimana Djihad yari ahaye Issa Bigirimana, umupira uba muremure.

34’ Eeeeh! Tshabalala nanone afatanyije Prince na Martin arabazamukana, ariko bamukuraho umupira.

33’ Yumba Kaite wari ugerageje ishoti rirerire, umupira ujya ibicu. Hejuru y’izamu.

33’ Buregeya Prince arengeje umupira wari uzamukanwe na Tshabalala wari ucenze Maertin Fabrice.

32’ Dusabe yari ahinduye umupira mwiza, ukuweho n’abakinnyi ba APR FC batera imbere.

31’ Djihad ahannye ikosa umupira ukubitwa ibipfunsi na Pacifique, ariko n’ubundi abakinnyi ba APR FC bari barayemo.

30’ Kapiteni Noel akiniye nabi Congolais, Ni coup-franc ya APR FC.

29’ Ndizeye ateye umupira ufashwe n’umuzamu ahita awohereza imbere, Amagaju bawugarura neza.

28’ Hakizimana Hussein Utaka ateye umupira ahana ikosa, Tshabalala awukoresha Rukundo Denis urarenga. Amagaju yari agerageje kwinjira mu izamu, babonye koruneri ku mupira urengejwe n’umuzamu.

27’ Utaka arengeje umupira urenguwe na Omborenga ariko Dusabe Claude awukuraho neza.

Prince akiniye nabi Munezero Dieudonne w’Amagaju, uryamye hasi.

26’ Ndizeye Innocent agiye kuvurirwa hanze.

25’ Umukinnyi wa Amagaju FC aryamye hasi, yitabwaho n’abaganga.

24’ Amani mugisho acenze Martin Fabrice atera mu izamu, APR FC bari bitsinze ariko umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

23’ Munezero uhawe gasopo n’umusifuzi nyuma yo gusunika Muhadjiri, ikosa rihanwe.

22’ Dusabe Claude akiniye nabi Omborenga. Ikosa rihanwe na Prince, Nshuti Innocent wari uwutanze umuzamu, umupira uramutenguha uca ku ruhande gato rw’izamu.


20’ Amagaju FC 0-0 APR FC

20’ Amani Mugisho agerageje ishoti rirerire umupira uca hirya y’izamu rya APR FC.

19’ Ikarita y’umuhondo kuri Munezero ukiniye nabi Djihad, Congolais ateye umupira Yumba awushyira muri koruneri itagize icyo itanga kuko Issa Bigirimana arengeje umupira.

17’ Dusabe Jean Claude akiniye nabi Omborenga Fitina, ikosa rihanwe n’umuzamu Ntaribi ariko umupira urengera ku izamu ry’Amagaju FC.

16’ APR FC iteye koruneri kuri Djihad, bawukuraho na Pacifique, basubijemo nabwo umupira uvamo. Bwari uburyo bw’igitego.

16’ Eeeeeeh Hakizimana Muhadjiri yari atunguye umuzamu muri metro nka 25, Pacifique awushyira muri koruneri.

Umutoza Mulisa areba uko abakinnyi be bishyushyaUmutoza Mulisa areba uko abakinnyi be bishyushya

15’ Utaka ateye umupira ukurwaho neza n’umutwe na Rugwiro Herve, wari kujyamo...........Amagaju ateye indi koruneri umupira urarenga.

14’ Koruneri y’Amagaju FC igiye guterwa na Utaka ’Hussein’.

13’ Munezero Dieudonne uhagaritse Djihad yikubita hasi. Amagaju FC arengeje umupira kuri Dusabe Jean Claude.

11’ Pacifique w’Amagaju FC afashe neza umupira wari utewe na Eric Congolais.

10’ Amagaju FC 0-0 APR FC

10’ Djihad ahannye ikosa ku ruhande rwa APR FC, umupira ukurwaho neza na Tresor.
8’ Munezero Dieudonne arengeje umupira yari azamukanye hafi n’izamu rya APR FC, umupira urenguwe na Rukundo Denis.

7’ Tuyishimire Eric Congolais ateye agapira gato gafashwe n’umuzamu w’Amagaju FC.

6’ Nyuma yo kugwa kwa Martin Fabrice, Muhadjiri yari ahaye umupira Denis n’agatsitsino ariko umupira uramurengana.

5’ Ndikumana Tresor ahannye ikosa ku ruhande rw’Amagaju FC umupira ujya hirya kure y’izamu.

4’ APR FC bahannye ikosa basatira Amagaju FC bakuraho neza umupira.

4’ Tshabalala wari uzamukanye umupira akoreye ikosa kuri Rukundo Denis mu rubuga rwa APR FC.

3’ Bigirimana Issa yari ashatse gucenga ariko umupira ukurwaho neza na Yumba Kaite uhise urenza umupira, bawurenguye ntihagira icyo bitanga.

2’ Amagaju FC yari azamukanye umupira ariko ukurwaho neza na Rugwiro ukorewe ikosa batereka mu rubuga rwa APR FC.

15:29’ (1’)Hakizimana Louis atangihje umukino, umupira wa mbere uterwa na Nshuti Innocent wa APR FC, ariko birangira urengejwe na Martin Fabrice.

Abakinnyi b'Amagaju FC barimo kwambaraAbakinnyi b’Amagaju FC barimo kwambara

Abafana ba APR FC bazanye ingoma zigezwehoAbafana ba APR FC bazanye ingoma zigezweho
Abafana b'Amagaju baje ku mukinoAbafana b’Amagaju baje ku mukino

Uko amakipe yombi yatsindanye mu mikino 6 iherukaUko amakipe yombi yatsindanye mu mikino 6 iheruka

AMAGAJU FC: Twagirimana Pacifique, Biraboneye Aphrodice, Hakizimana Hussein, Yumba Kaite, Bizimana Noel, Ndikumana Tresor, Shabani Hussein, Munezero Dieudonne, Amani Mukeshe, Ndizeye Innocent, Dusabe Jean Claude.

Abasimbura: Niyokwizerwa Gad, Buregeya Rodriguez, Murwanashyaka Hamada, Inyange Guillain, Niyobuhungiro Evode, Irakoze Gabriel na Habimana Hassan.

Umutoza: Nduwimana Pablo.

APR FC: Ntaribi Steven, Rugwiro Herve, Rukundo Denis, Omborenga Fitina, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Twizerimana Martin, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjiri, na Tuyishimire Eric.

Abasimbura: Mvuyekure Emery, Nsabimana Aimable, Butera Andrew, Nyirinkindi Saleh, Nkizingabo Fiston, Itangishaka Blaise na Twizerimana Onesme.

Umutoza: Jimmy Mulisa.

Umusifuzi: Hakizimana Louis.

Amagaju ntaratsinda APR FC mu myaka 9 ishizeAmagaju ntaratsinda APR FC mu myaka 9 ishize

Ibyo wamenya ku mikino iheruka guhuza amakipe yombi

Mu mikino 18 aya makipe yahuyemo, Amagaju ntaratsinda kuko yatsinzwe imikino 14, akabasha kunganya imikino ine gusa.

Ubwo Amagaju aheruka kwakira APR mu mwaka w’imikino ushize, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Intsinzi nini yabonetse muri iyi mikino yose ni 3-0, inshuro 4 zose.

Mu mikino 6 Amagaju aheruka kwakiramo APR yabashije kunganya inshuro 3 (D3, L3).

APR FC yasezereye Amagaju FC ku bitego 6-1 muri ½ cy’igikombe cy’amahoro 2017 (1-1, 0-5).

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. steven

    Kuya 22-12-2017 saa 15:35'

    abakinnyi bose barigutekereza kujya muri CHAN kuko niho batanga primes iremereye amakipe yo mu ntara na byungukiremo atsinde hakiri kare asarure amanota azabagumisha muri premiere division izindi zimangamanga kubona 3 points. Ariko nabatoza b’amakipe akomeye menya bari kurwego rumwe ntabwo bazamura urwego rw’abakinnyi nkuko Masudi yabikoraga agitoza gasenyi.

  2. Gaga

    Kuya 22-12-2017 saa 06:12'

    Nkunda iyo byagenze gutya kuri rayon na apr!!!!! 1kuri 1 ku bafana! Erega ntimugapfe ubusa muterana amagambo iyo niyo realite ya football !!!! Iby’abatoza mu bireke ni beza ahubwo ikibazo mugishakire mu bakinnyi. Conclusion: ninde mukinnyi wakwitanga aziko navunika ashobora kudahamagarwa muri national team ya chan?? Mubitekerezeho.

  3. Fifi

    Kuya 21-12-2017 saa 21:08'

    HhhhhhhhhhhhGikona urasekeje rwose, ndakubwiza ukuri Musanze izakubajyira ibisiga kuwa 6 . aho mwari mwahereye mudusekera Gikundiro nibe nayo ikinnye imikino myinshi mugihe gito, ntabakinnyi ifite, ubwo c nkamwe mwavuga icyi koko, musigaye kwizina muragapuuuuuuuuuuuuu

  4. Etincelle

    Kuya 21-12-2017 saa 20:03'

    Ejo bantikuriye Rayon ubu ndi mu byishimo mbega rayon ngo iraba igikenyeri we Jean Luc umufana wa rayon ko atashyizeho ifoto ya rwabutabura ari kurira gacinya niwe ubitse iburozi agiye mu buroko gasenyi iratsindwa.

  5. E

    Kuya 21-12-2017 saa 20:01'

    Kowumva Reyon Twamwayec Mwebibagendekeyegute Sha Ubudukurikiye Buvuna Ingashyi.

  6. Mug

    Kuya 21-12-2017 saa 18:30'

    Iminota 102 y’umukino.Bongeyeho ine gusa.Mbega mbega!!!!!Nzaba ndora ibya football yacu .Ni amabara kabsa

  7. Sammy

    Kuya 21-12-2017 saa 18:11'

    Ark nkubu Jimmy mulisa nawe ubwe aba yunva nta soni afite?ubu c uyu mutoza azagezahe ikipe?mwebwe bayobozi biyo kipe mwikontrole murebe uryamye kuruyumutoza,ubundi mumukemange wasanga ari mukeba ubihishemo!nukuri uwo mutoza aba yarasezerewe season ishize kuko byabonekaga kontacyakora ,mubatwara championat ntiyabamo,nimukomeze rero muzanamarangamutima yanyu kugezubwo azaroha ikipe akayigezaho itakwivana

  8. USA

    Kuya 21-12-2017 saa 18:09'

    he!!!!!!!!!!!kiramwaye igikona2

  9. Pedroo

    Kuya 21-12-2017 saa 17:08'

    Nimugipfure gisigare nta mababa yo kuguruka nibwo kizaherako gipfaaaaaa

  10. bagaza henry

    Kuya 21-12-2017 saa 17:04'

    arakabije kunganya burigihe nta progress tumutezeho nimwe abakinyi ntambaraga wagirango nta myitozo ya physique bakora nanganye nibura yakinye neza naho gukina ukanganya na magaju ya kurushije numwaka ushize nuko igikombe bakidutwaye tunganya na equipe ntayo gusa wanganya na police,reyon,as kigali kandi nabwo watweretse umukino ufatika wingufu naho APR dusigaye dukina nka equipe ivuye mucyicyiro cyakabiri iki shakisha please dukeneye equipe iri competitive

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru