RUHAGOYACU.com

Amagaju yashinje FERWAFA kwimura umukino wayo na Rayon Sports atamenyeshejwe, yanga ko wimurwa

Ikipe y’Amagaju FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, iribwira ko batiteguye gukina umukino wabo na Rayon Sports kuwa Gatatu saa 18:00 mu gihe wari uteganyijwe kuba saa 15:30.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2017, FERWAFA yemereye Rayon Sports ko umukino uva saa Cyenda n’igice (15:30) ugashyirwa saa Kumi n’ebyiri (18:00) mu gihe Amagaju FC avuga ko atabimenyeshejwe haba ubusabe bw’uko wakwimurwa.

Mu ibaruwa Amagaju FC yandikiye FERWAFA mu kanya gato gashize ndetse RuhagoYacu twaboneye kopi, Amagaju FC avuga ko bamenyeshejwe ko umukino wimuwe saa Moya z’umugoroba (19:00) ndetse batigeze bamenyeshwa ubwo Rayon Sports yasabaga ko umukino wimurwa.

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju FC kandi buvuga ko bijyanye n’ubushobozi bwabo, ndetse n’uburyo biteguyemo umukino, bifuza ko wakinwa 15:30 dore ko ari ko no ku ngengabihe y’imikino ya shampiyona ariko byari bimeze ndetse biteguye, ariko hagendeye.

Ibaruwa ubuyobozi bw'Amagaju FC bwandikiye FERWAFAIbaruwa ubuyobozi bw’Amagaju FC bwandikiye FERWAFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 4-04-2017 saa 16:11'

    amakuru yizewe nuko Burozi fc umupfumu wayo yababwiyeko bagomba gukina nijoro bitaba ibyo bagatsindwa kd ngirango murabizi ikipe y’ababarozi yizera uburozi gusa. ubihakana azumve interview ya president wabo avuga kubyamarozi ari muri equipe. n’umuzungu wahoze abatoza ejobundi yarabivuze. Burozi fc we washebeje urwanda gusa

  2. kwizera

    Kuya 4-04-2017 saa 14:41'

    salut ! ariko ubu ibi bizageza ryari ? nigute abayobozi ba ferwafa batagira gahunda cg se kuki bafata ama equipe amwe bakayasuzugura !!! rayon kwimura match ninyungu zayo , kubwibyo rero bakagombye kuba barabanje kuganiriza abayobozi b amagaju kuruta uko bari kujya kwikinira amanyanga yabo ninyungu zabo . koko reta yatubabariye ikivanga mumikorere ya ferwafa yenda FIFA NIYO yaduhagarika kuko nubundi mbona ntacyo iyi ferwafa imaze ; ngaho gucamo ama equipe ibice noguhuxagurika gukomeye kabisa . Amagaju muharanire uburenganzira bwanyu nta gasuzuguro kabagamije gucinya inkoro no kurengera inda zabo bimirije imbere. Minispoc ndabasaba kubwange iyo ngirwa ferwafa

  3. ngabo

    Kuya 4-04-2017 saa 14:13'

    Amagaju arashaka ko bayihaho ka Miliyoni nayo.

  4. ngabo

    Kuya 4-04-2017 saa 14:13'

    Amagaju arashaka ko bayihaho ka Miliyoni nayo.

  5. Rama

    Kuya 4-04-2017 saa 14:06'

    ferwafa ifata 10% cyamafrw yinjiye kuri stade kandi 15h:30 abantu bazaba bakiri ku kazi none Stade irimo ubusa niyo amakipe azumgukiramo ? niyo mpamvu umukino kuwushyira nyuma yamasaha yakazi aribyo byafasha bose erega football ni sport inagamije inyungu za Business

  6. knc

    Kuya 4-04-2017 saa 11:59'

    Njyewe nanubu sinumva icyo mupfa bavandimwe !mubyukuri ndi umurayon pe !rero rayon yarasabye ikurikije i nyungu n’ikifuzo cyayo ,kuko nta nshingano ifite zo kwita kunyungu z’indi equipe iyo ariyo yose,niba raro yemerewe ntakosa narimwe ifite !gusa ndebye Ku ruhande rw’abafana kugirango abataha muntara nabo barebe match kandi bagezweho ibyishimo,ndetse na connection ya Internet yihuta igere kuri benshi babone n’umwanya wo kuyikoresha kuva I kigari ujya ihuye ,match ikwiye kuba SAA cyenda n’ igice !ariko nitureke kwitiranya ibibazo by’imiyoborere n’ibyifuzo by’amakipe ngo bivemo nogutukana,twangiza ubugingo bwacu ! mboneyeho no kubwira wowe wita equipe "marozi FC", ko mu Rda ntayihari yitwa gutyo ! ubwo rero usabwe kwihana bitarenze uyu munsi ukababarirwa ! umunsi mwiza !!!!!

  7. MBANGA MWESE

    Kuya 4-04-2017 saa 11:41'

    Hahahahhah €€€€€€!!!!!! Abafana barahaaaa!!!!! Wowe wiyise DGT na elyse Muge mugira ikinyabupfura
    njye ntakipe mfana ariko ibyo muvuga ngo Rayon sports bari kuyishakira sibyo
    Ubu ko wagashakira ikipe washakira ikipe irusha iyikurikiye amanota 8 ese reka tuvugeko barikuyishakiradaaa!!! wowe nubwo ntazi aho uhagaze mumifanire
    waba warigeze umera nkuko mukeba wawe ameze hanyuma bakaguta inyuma?

  8. DGT

    Kuya 4-04-2017 saa 10:20'

    ALIKO KO NUMVA ABAFANA BA GITINYIRO BACITSE URU RONDOGORO TURAZA KUBYITA KO ARI IMPUHWE BAFITIYE AMAGAJU KO NUMVA BIYAHUZA AMAGAMBO N’IBITUTSI AHO GUKINA FOOT BALL WAGIRANGO NICYO BABA BAJYANYE MU KIBUGA.

  9. Innocent

    Kuya 4-04-2017 saa 09:57'

    Ariko Abafana baperi Mwagiye
    Mureka Urugambo Nkurwo Koko
    Ferwafa Niyumva Ubusabe Bwikipe
    Yacu Ngubwongo Nukutubera Sha!
    Mwambwira Ikipe Yabisabye Aringombwa Ferwafa Ikanga Kubuyiha Kweri.

  10. elyse

    Kuya 4-04-2017 saa 09:24'

    ariko narumiwe rwose nigute umukino wimurwa incuro 2 nuko ari burozi fc ubu iyo biza kuba ari apr fc induru iba ariyose ngo nubuni barayibira nonesebu harukwiba irenzibi umukino wamagaju na byrozi fc warikuba tariki 29/03/ferwafa irawimura ngo gasenyi irarushye iruhase yarivuye guhinga? njyendabona ibintu birigutuma gasenyi yimura umukino uko yishakiye ntayindi 1nukugirango babavuzanduru bayo baze aribenshi 2 nukugirango burozi fc ibone uko iroga yitwikiriye ijoro 3 nukugirango degore azabone amajwi mumatora ataha 4 niko amupfumu wabo yabategetse yababwiyeko nibakina 15h30 bataributsinde gusa ibintibyari bikwiye kbsa bashakirakira gasenyi amanota kugirango itware igikombe gusa nkabakunzi ba ruhago turababaye cyaneeeeee

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru