RUHAGOYACU.com

Amakarita 4 atukura, Kwiryamisha, igitego cyihuse, umupolisi ku murongo w’ikibuga mu byaranze umunsi wa 9 wa shampiyona

Nyuma yaho imikino yawo yagombaga kuba mu kwezi gushize, ariko ikaza kwigizwa inyuma kubera imikino y’ikipe y’igihugu yari yitabiriye Cecafa Senior Challenge Cup ndetse na Isonga FA yari yitabiriye irushanwa rya TIDA muri Cote d’Ivoire, shampiyona y’umunsi wa cyenda yabaye muri iki cyumweru hagati irangwa n’amakarita atukura ku bakinnyi n’abatoza, kuryama mu kibuga byo gutinza umukino ndetse ntawakwirengagiza rutahizamu wa Mukura Victory Sports; Mutebi Rashid wongeye gutsinda kimwe mu bitego byishuse muri shampiyona.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 9 wa shampiyona:

  • Musanze Fc vs Miroplast Fc (Wigijwe inyuma)
  • Marines Fc 2-0 Bugesera
  • Sunrise Fc 2-1 Kirehe
  • Espoir Fc 1-2 Police
  • As Kigali 2-2 SC Kiyovu Sports
  • Mukura VS 2-0 Gicumbi
  • Etincelles Fc 1-0 Rayon Sports
  • Amagaju Fc 0-0 APR FC

1. Musanze FC na Miroplast FC, umukino wasubitswe kugeza igihe kitazwi

Mu gihe shampiyona niramuka ihagaze nyuma y’umunsi wa 10 wa shampiyona, ishobora kuzongera gusubukurwa nyuma ya CHAN 2018, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Musanze FC na Miroplast FC wasubitswe kugeza mu gihe kitazwi kubera expo y’akarere ka Musanze ibera kuri Stade Ubworoherane.

Ni ikirarane cya kabiri ku ikipe ya Musanze FC yagombaga gukina na Rayon Sports ku munsi wa munani wa shampiyona bigahurirana n’uko Rayon Sports yasabye guhagarika gukina iri rushanwa kugeza tariki ya 12 uku kwezi.

Musanze FC niyo kipe imaze gukina imikino mikeya muri shampiyona (7)Musanze FC niyo kipe imaze gukina imikino mikeya muri shampiyona (7)

Miroplast iherutse no kugira ikibazo cy’imishahara y’abakinnyi bayo yatwawe n’umuganga, izakina na Rayon Sports ejo kuwa Gatandatu.

2.Sunrise na Kirehe FC, umukino wabonetsemo amakarita 2 muri 4 y’umutuku yaranze iyi mikino

Mu mukino w’amakipe abiri yo mu ntara y’uburasirazuba wabereye i Nyagatare, Sunrise FC yatsinze Kirehe ibitego 2-1 bya Uwambazimana Leon, na Iyabivuze Osee, mu gihe Nkurunziza Didier yatsindiye ikipe yo mu burasirazuba bw’amajyepfo.

Uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku kuri Niyonshuti Gad na Masudi Abdallah aho buri kipe yashoje umukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga.

Ku mukino wahuje Etincelles FC na Rayon Sports, Manishimwe Djabel yahawe umutuku kimwe na Ndizeye Innocent wa Amagaju FC ubwo bakinaga na APR FC.

Djabel Manishimwe (28) ni umwe mu bakinnyi 4 bahawe amakarita atukura ku munsi wa 9 wa shampiyonaDjabel Manishimwe (28) ni umwe mu bakinnyi 4 bahawe amakarita atukura ku munsi wa 9 wa shampiyona
Mugisha Ibrahim utoza Abazamu ba APR FC na we yajyanwe mu bafanaMugisha Ibrahim utoza Abazamu ba APR FC na we yajyanwe mu bafana

3. Mutebi yongeye gutsinda igitego cyihuse muri shampiyona

Rutahizamu w’ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinze igitego cyo ku isegonda rya 47 mu mukino ikipe ye yahuragamo na Gicumbi FC yahoze akinira, maze batsinda ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Huye. Ikindi gitego cya Mukura cyatsinzwe na Hakizimana Kevin mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Ni igitego cya mbere cyihuse muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, iki kije imbere y’icya Vino Ramadhan wa Kiyovu Sports watsinze igitego nyuma y’amasegonda 51 ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Musanze FC ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Mutebi Rashid amaze gutsinda ibitego 5 byose mu gice cya mbere Mutebi Rashid amaze gutsinda ibitego 5 byose mu gice cya mbere

Ni ku nshuro ya kabiri kandi Mutebi Rashid atsinze igitego cyihuse, ni nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino, ubwo yakiniraga Gicumbi FC yatsinze Mukura igitego ku isegonda rya 17 gusa.

4. Amakipe n’abakinnyi bo mu Rwanda baharaye kuryama mu kibuga batinza umukino

Mu mikino irindwi yabaye kuva kuwa Kabiri kugeza kuri uyu wa Kane yose yaranzwe no gutinza umukino ku bakinnyi b’amakipe amwe yabaga yabashije gutsinda umukino cyangwa yumva ko umukino uramutse urangiye uko bimeze ntacyo byaba bibatwaye.

Ibi byatumye imikino ya Etincelles na Rayon Sports hamwe n’Amagaju na APR FC ikinwamo iminota irenze 100 kandi habaga hongeweho itarenze itanu.

Ni umuco utari mwiza uri muri ruhago nyarwanda haba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, aho usanga amakipe amwe abika imipira kugira ngo uwo bakina nurenga, iminota igende bashaka uko ugaruka mu kibuga.

Kuryama hasi mu kibuga bireze mu mupira wo mu RwandaKuryama hasi mu kibuga bireze mu mupira wo mu Rwanda

5. Abafana ba Espoir FC ntibishimiye gutsindwa babigereka ku mupolisi

Mu mukino wabereye i Rusizi kuwa Kabiri, Espoir FC yatsinzwe na Police FC, maze abafana b’ikipe ya Espoir babajwe no gutsindwa babigereka ku mupolisi bavuga ko yagiye guha amabwiriza umusifuzi mu mukino hagati bigatuma ngo abasifurira abogamira ku ruhande rwa Police FC.

Umupolisi wagiye ku murungo w'ikibuga hafi n'umusifuzi, yageretsweho gutsindwa kwa Espoir n'abafana bayo bavuze ko yatanze amabwiriza maze ikipe yabo ikabigenderamo (Foto; Hose.rw)Umupolisi wagiye ku murungo w’ikibuga hafi n’umusifuzi, yageretsweho gutsindwa kwa Espoir n’abafana bayo bavuze ko yatanze amabwiriza maze ikipe yabo ikabigenderamo (Foto; Hose.rw)

Mico Justin yafunguye amazamu ku munota wa 20 w’igice cya mbere, igitego cyishyuwe ku munota wa 51 na Renzaho Hussein mbere y’uko Ndayishimiye Antoine Dominique abonera intsinzi ikipe y’abashinzwe umutekano ku munota wa 83 w’umukino.

Gutsindwa uyu mukino bibaka byaratumye Espoir FC iguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 7.

6. Amakipe ya mbere akomeje kurindana

Kugeza ku munsi wa karindwi wa shampiyona ubwo APR FC yanganyaga na Police FC 0-0, iyi kipe y’ingabo yari iyoboye shampiyona, gusa ihita itakaza umwanya wa mbere kuri Kiyovu Sports yari imaze kubona intsinzi i Nyagatare.

Ku munsi wakurikiyeho, Kiyovu yakinnye na Marines umukino utararangiye maze AS Kigali yari imaze kubona intsinzi kuri Etincelles iba ifashe umwanya mbere kugeza magingo aya.

Nyuma y’aha ariko, Kiyovu yashoboraga kwisubiza umwanya wa mbere ubwo yahuraga na Marines gusa birangira banganyije igitego 1-1 muir uyu mukino wasubiwemo, ndetse AS Kigali na Kiyovu bongera kurinda andi makipe ubwo banganya ibitego 2-2 kuwa kabiri.

AS Kigali na Kiyovu bakomeje kurinda andi makipe ku rutonde rwa shampiyonaAS Kigali na Kiyovu bakomeje kurinda andi makipe ku rutonde rwa shampiyona

Rayon Sports yashoboraga gufata umwanya wa mbere iyo itsinda Etincelles ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu, ariko birangira ariyo itsinzwe mu gihe na APR FC yari kurara ku mwanya wa mbere iyo itsinda Amagaju FC ariko birangira banganyije 0-0!

Uko amakipe akurikirana

Kuva ku ikipe yambere kugeza kuya 6 harimo amanota atatu gusaKuva ku ikipe yambere kugeza kuya 6 harimo amanota atatu gusa

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. albert

    Kuya 22-12-2017 saa 11:51'

    Uyu MUPOLICE koyakoze agashya!!!!!hhhhh football yacu cg nabo Ni ba linesman(lanzimen) IMANA idufashe FIFA ntikajye ibimenya twagaragara pee! AZAM TV nibe ihagaritse Koko naho twaseba


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru