RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Amanota Gicumbi ikuye kuri Mukura, ashyize habi Marines na Kiyovu Sports, zifuza kuguma mu cyiciro cya mbere
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Gicumbi yitwaye neza kuri uyu wa gatandatu, ibasha gutsinda ikipe ya Mukura ku kibuga cyayo ibitego 2-1, ishyira habi ikipe ya Kiyovu Sports na Marines FC, zitwaye nabi kuri uyu munsi wa 26 wa shampiyona.

Ikipe ya Gicumbi FC yabashije gukora akazi gakomeye i Huye ihakura amanota 3, mu mukino wari ukomeye cyane, aho Okoko yari yongeye guhura na Mukura VS yamusezereye muri iyi shampiyona.

Umutoza wa Mukura Ivan Minnaert yavugaga ko ashaka amanota 3 kuri Gicumbi cyane kurusha indi mikino, ariko ntabwo yabashije kubigeraho mu rugo, ahatsindirwa na ibitego 2-1.

Aya manota Okoko akuye i Huye afashije Gicumbi kugaruka ku manota 2 inyuma ya Marines FC na Kiyovu Sports zifite 26.

Kiyovu Sports yari i Rusizi ihura na Espoir ya Jimmy Ndizeye wahoze akinira Kiyovu Sports, ibasha kuhakura inota 1.

Kiyovu Sports yavuye inyuma iza kwishyura igitego 1 yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino, ibasha kurangiza inganyije.

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Marines FC yatsindinzwe na mukeba Etincelles ibitego 2-1 mu rugo, bikomeza kubera bibi iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi. Marines mu myaka 17 imaze mu cyiciro cya mbere, ntirasubira mu cyiciro cya 2, ni ubwo gikunda kuyigera amajanja.

Izi kipe zisigaranye imikino 3 ikomeye cyane, zigomba gukora ibishoboka byose zikitwaramo neza, izanyerera muri iyi mikino, ifite amahirwe menshi yo kwisanga mu cyiciro cya 2 umwaka utaha mu Rwanda, ikamanukana na Pepiniere.

Imikino aya makipe asigaje:

Marines FC:

Iyi kipe ifite akazi katoroshye kuko mu mikino 3 isigaranye, ifitemo amakipe 2 ari kurwanira umwanya wa 2, ufite kinini uvuze muri shampiyona ya hano mu Rwanda.

Marines igomba guhura na APR FC na Police mu mikino 3 isigaranye. Aho Marines isabwa akazi gakomeye, ni ugutsinda Kiyovu Sports zizihurira i Rubavu, aha ibonye amanota 3 byayifasha cyane, kuko Kiyovu Sports bahanganye.

  • 22 Gicurasi: APR FC vs Marines (Stade ya Kigali)
  • 26 Gicurasi: Marines FC vs Kiyovu Sport (Stade Umuganda)
  • 15 Kamena: Police FC vs Marines (Stade ya Kicukiro)

Kiyovu Sports:

Kimwe na Marines FC, Kiyovu Sports isigaranye imikino 3 ikomeye cyane, harimo umukino ugomba kuyisobanura na Marines i Rubavu.

Kiyovu gusa ugereranije na Marines akazi kayo ku yindi mikino 2 ntikagoye cyane nka Marines, kuko izahura n’amakipe adafite kinini aharanira. Rayon Sports na AS Kigali, ni ubwo ari amakipe akomeye cyane.

  • 23 Gicurasi: Kiyovu Sports vs AS Kigali (Stade ya Kigali)
  • 26 Gicurasi: Marines FC vs Kiyovu Sports (Stade Umuganda)
  • 15 Kamena: Kiyovu Sports vs Rayon Sports (Stade ya Kigali)

Gicumbi FC:

Gicumbi FC ifite amanota 24, nayo ifite akazi gakomeye kuko igomba gutsinda byibura imikino 3, ititaye uko izindi zitwaye, ibikoze yaguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Gicumbi FC ifite amahirwe ko mu mikino 3 isigaranye, imikino 2 izabera mu rugo, kandi igahura n’amakipe adafite kinini ari kurwanira.

Gicumbi ya Okoko igomba kwakira Musanze FC, igasura Kirehe, ikazasoza yakia Pepiniere yamaze kumanuka mu cyiciro cya 2.

  • 24 Gicurasi: Gicumbi FC vs Musanze FC (Stade ya Gicumbi)
  • 26 Gicurasi: Kirehe FC vs Gicumbi FC (Stade Gisaka)
  • 15 Kamena: Gicumbi vs Pepiniere (Stade ya Gicumbi)

Buretse aya makipe ari habi cyane, ikipe ya Kirehe, Amagaju nayo ntabwo ari kure cyane, kuko arusha Gicumbi amanota 4 n’amanota 5, nayo biyasaba gukomeza kwitwara neza.

  • 23 Gicurasi: Amagaju vs Kirehe
  • 26 Gicurasi: Kirehe vs Gicumbi
  • 15 Kamena: Mukura vs Kirehe

Kuri Kirehe nayo ifite akazi gakomeye cyane kuko imikino 3 isigaranye yose izahura n’amakipe akirwanira kuguma mu cyiciro cya mbere. Biyisaba gutsinda imikino 2 byibura.

  • 23 Gicurasi: Amagaju vs Kirehe
  • 26 Gicurasi: Pepiniere vs Amagaju
  • 15 Kamena: Amagaju vs Etincelles

Amagaju nayo ni uko, arasabwa byibura kubona amanota 4 muri iyi mikino 3 asigaranye.

Andi makipe atarizera ko azaguma mu cyiciro cya mbere ni Sunrise na Mukura VS.

marine Kuya 21-05-2017 saa 13:51'

ubu nyine niba Apr yemera ko turi barumuna babo tuzabireba ejo kuko niba twarabakoreraga gahunda kubo bahanganiye igikosi nabo bagomba kwirengagiza inyungu zabo bakaturwanaho tukava murwobo

TUBANAMBAZI JEAN DAMOUR Kuya 21-05-2017 saa 07:55'

Ubutumire.ndatumira abafana ba apr fc mumfashe dukore amasengeshoyiminsi ibiri dusengere marine nakiyovu hagende gicumbi

gatabazi felicien Kuya 21-05-2017 saa 06:12'

Ntiwumvako reyo muri inyatsi ntakigenda mudutega gicumbi komukomeye mwagiye mutwitsindira?ngo gicumbi ishobora apr mwesentambaragamugira? nubwomutwaye igikombe murasuzuguritsepee!

zaka Kuya 20-05-2017 saa 22:00'

ese APR izarwana kuri marine nkuko nayo imaze imyaka myinshi iyirwanaho nibikora Police ikayicaho ntitware igikombe cyamahoro ko izasigara kurugo Marine we dore igihe wahereye wica championa akawe kashobotse ugeze aho umwana arira nyina ntiyumve Rayon oyeee(Digital team)

Nsanzimana Kuya 20-05-2017 saa 21:07'

Nyamara Gicumbi Ntabwo Izamanuka,hagati Ya Kiyovu,na Marine.Imwe Murizo Izamanukana Na Ppnier.Turasaba Gikundiro Yacu,kutazajenjeka Kumukino Uzaduhuza Na Kiyovu,tuzayitsinda,aho Kugirango Gicumbi Imanuke Hamanuka Kiyovu,arega Gicumbi Idutsindiraga Apr tukishima.naho iyo kiyovu ntacyo ishoboye APR ihora iyitsinda ukoyishakiye.kiyovu izamanuka byanze bikunze.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)