RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
"APR bayibogamiraho ariko mu mikino ya CAF ntaho byayigeza"- Minnaert wavuze ko APR ikoresha iterabwoba
Print Comments: 45 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Ivan Minnaert yatangaje ko abasufizi batinya APR FC, bakayibogamiraho, ariko ntaho bizajya biyigeza mu mikino ya CAF nk’uko byagenze kuri Zanaco ndetse ngo iyi yashatse gukoresha imbaraga kuwa Gatanu ubwo bahurira ku kibuga cy’imyitozo.

Ibi, Minnaert yabitangaje nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona waraye ubereye kuri Stade Huye.

Mu mafoto 50: APR FC yatsinze Mukura Victory Sports iyobora shampiyona.

"Ikibazo nyamukuru, APR bumva bakora ibyo bashaka byose, kimwe n’ejo bashatse kudukura mu kibuga nta mpamvu kandi twebwe twakoraga igihe cyumvikanweho, bashakaga nako binjiye mu kibuga ku ngufu, bashakaga gutera iguhunga abakinnyi banjye. Iyo si ruhago, bahageze batinze, tugira ibyo twumvikanaho, ariko badakoresheje imbaraga, nk’uko bashaka kubikora, hamwe na colonel utekereza ko yakoresha ibyo ashaka, jyewe ku kibuga cyanjye ni jye utegeka. Tuvuganye, tugatekereza twagera ku gisubizo."- Minnaert utoza Mukura avuga ko APR FC yashatse kubakura mu kibuga ku ngufu.

Ivan Minnaert nubwo imvura yagwaga ntibyamubujije gukoramo ikote/Foto: Horaho AxelIvan Minnaert nubwo imvura yagwaga ntibyamubujije gukoramo ikote/Foto: Horaho Axel

Uyu mugabo w’umubiligi yakomeje avuga ko uretse mu mitegurire y’uyu mukino, no mu mukino nyir’izina abasufizi babogamiye kuri APR FC.

"Kimwe na hano, ntekereza ko abasifuzi wagira ngo barabatinya, hari penaliti badasifuye, kimwe no kuwa kabiri, i Nyamagabe Amagaju hari penaliti babimye igaragara. Izo ni penaliti ebyiri zigaragara, APR ibyo ntekereza ko itakiri ruhago, ahubwo ni iterabwoba. Penaltie irabonetse ku munota wa 91, hongeweho iminota ine, nyuma bahagaze ibiri, ntayongeyeho. Ndatekereza afite ubwoba cg?"

"Ubundi iyo myugariro wa nyuma agusunitse, mu mategeko ni iki? Ni ikarita itukura, afite ubwoba bwo gutanga ikarita itukura."

"Yego, yego APR barayibogamira, navuga ko natwe tutari tumeze neza mu minota 60 ya mbere, mu minota ya 60 na 65, nibwo twatangie gukina umupira, tubona amahirwe ducisha imipira ku mpande niwo mupira nshaka, ariko mu minota ya mbere siko byagenze, ntekereza ko abakinnyi banjye bari bafite ubwoba mu maguru, nyuma baje gukina neza, icyo nababwira ni uko bakomeza gukina nk’uko bakinnye mu minota 25 ya nyuma."

"Igihari ni uko barashaka gutera ubwoba, batekereza ko byose byakorwa ku mbaraga, kandi jye sinterwa ubwoba, sinterwa ubwoba kuko nabaye aho birenze ibi, muri Libya i Tripoli, abateye inteko ishinga amategeko n’ibisasu bya kirimbuzi, narintuye muri metero nka metero 200."

"Ikipe, biragoye ko yagira icyo ibikoraho, urabizi mu mupira si iyo mitekerereze ibamo, twarahabonye aho bageze kubera iyo mitekerereze, hano mu Rwanda birakora ark iyo ugeze muri CAF champions league, cg confederations cup, aho ntaho byabageza, byaba byiza kugerageza guca bugufi, tukagira icyo twemeranyaho, kandi ntekerezako mu mupira ni ukumvikana, njyewe nta kibazo narababwiye nti ubusanzwe nsigaranye iminota 30 ndakuraho, 15 baranga, ariko ku bw’amahirwe Imana yari kumwe nanjye, binjiye mu kibuga, imvura ihita igwa barataha."- Minnaert aganira n’itangazamakuru.

Minnaert yashinje abasufizi kubogamira kuri APR FC /Foto: Horaho AxelMinnaert yashinje abasufizi kubogamira kuri APR FC /Foto: Horaho Axel

N’ubwo atishimiye iyi misifurire ndetse n’ibyabaye mbere y’uko umukino uba, Minnaert yavuze ko ibitego byose batsinzwe ari amakosa ya cyana yaranze abakinnyi be kuva ku gitego cya mbere kugeza ku cya gatatu.

"Navuga ko tutishimye, kubera iki? Kuko eeeeh ibintu by’ibanze, dukora amakosa, igitego cya mbere, guhagarara nabi, icya kabiri guhagarara nabi, icya gatatu Andre aho gushyira umupira ku ruhande, akawushyira hagati, ni amakosa y’abana, iyo tumaze icyumweru cyose tubikoraho, tugatsundwa ibitego bitatu nk’ibi, mu by’ukuri birababaje."

"Nibyo twabikozeho cyane, tuzi ko APR ari bakuru, bafite imbaraga kandi ni byo bakina twagerageje kugira icyo tubikoraho ark navuga ko bitaduhiriye ijana ku ijana."

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego cya Kevin 'Pastore' /Foto: H. AxelAbakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego cya Kevin ’Pastore’ /Foto: H. Axel

Uyu akaba wari umukino wa mbere Minnaert yatakazaga mu Rwanda, mu mikino itanu amaze gutozamo mu makipe abiri atandukanye, aho muri Rayon Sports yatsinze Gicumbi na Kiyovu Sports ku biteo 2-0 mu mikino yombi, mu gihe mu mikino iheruka ari kumwe na Mukura Victory Sports, batsinze Pepiniere FC 1-0 mbere yo kunganya na Etincelles 0-0.

Sniper Kuya 4-03-2017 saa 15:09'

Kungufu se?

jo Kuya 3-03-2017 saa 03:58'

Ibintu ni danger amagambo yabarenze peeeeeeeeeeee!!!

ineza Kuya 1-03-2017 saa 23:38'

uyumugabo nawe aje kuyavuga

JOHN Kuya 1-03-2017 saa 02:06'

Africa n’isi yose baita APR ngo ni "STAR MU RUGO". APR nta equipe yo hanze ya tsinda,ariko kandi abo basifuzi nibo bayihemukira bayibesha ngo niyo ya tsinze kandi bayishakira intsinzi. Kandi nabo bara bizi ko bari aba stars mu rugo.

RUNDA Kuya 28-02-2017 saa 08:52'

wowe ngo ni IVAN MINNAERT BAGUHANE BIHANIKIRIYE NDABONA UZANYE IMICO MIBI NK’IYA MURINHO WA MAN U

ema Kuya 28-02-2017 saa 06:53'

Ngewe abafana mamashenge baransetsa ngo umunwa wabareyo?mwebwe c muri ibivejuru?ntamunwa mufite?mujye mwiba c abantu baceceke?buzabarushya

TUYISHIME JMV Kuya 28-02-2017 saa 04:10'

umva ibyo bazavuga byose nacyo tutazi aba rayon umunywa barawufite rero tugomba kubareka bakavuga kuko iyo utsinda nacyabuza abantu kuvuga. na MANCHESTER UNITED aba ARSENAL,CHELSEA niko birwaga bavuga gusa.nacyo bitwaye congs to APR FC kdi kuvuga kohanze nacyo yakora nimba nayo nabana babanyarwanda

knc Kuya 27-02-2017 saa 06:09'

bavandimwe duhurira muri sport, ndabakunda kandi koko dukwiye gukundana rwose! uyu Mugabo rero twibuke ko amaze iminsi murwanda, Ibyo avuga rero ntago ari ibyo abwirwa nkuko abanyamakuru bamwe nagumye kubibumvana, ahubwo nibyo We yibonera nubwo yavuganye umubabaro akarengera!. maze igihe kinini nitegereza nkabona iyo Apr iri kumwanya wa mbere ntakibazo kivuka, ariko iyo itarawubona ibibazo bivuka muburyo bwose ni mpande zose! nyamara usanga mungo nyuma y’imikino Abagabo

aimable Kuya 27-02-2017 saa 05:09'

uyu mutoza ntagishya yatozaga Gasenyi erega kd yavuze ko abayobozi ba Rayon ari cancer urumva ko nawe yafashwe na cancer y’abarayon

karekezi Kuya 27-02-2017 saa 01:52'

Ariko ibi bizarangira ryari ko numva ndambiwe.

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)