RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
APR FC bageze i Huye muri bus ya RFTC, imvura ikaze ihagarika imyitozo mbere yo guhura na Mukura- Byinshi ku mukino
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya APR FC yagombaga gukorera imyitozo kuri Stade ya Huye barakiniraho na Mukura Victory Sports ntibyayishobokeye, aho imyitozo yahagaritswe n’imvura yaguye bamaze kugera mu kibuga.

Mukura Victory Sports irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona urabera kuri Stade ya Huye saa 15:30.

APR FC yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kane saa Tatu za mugitondo yageze i Huye ku gicamunsi ndetse bagombaga gutangira imyitozo saa 17:00 kuri Stade Huye yabanje gukorerwamo na Mukura Victory Sports guhera saa 15:00.

Ahagana ku i saa 16:30 nibwo APR FC bari mu modoka ya RFTC (imodoka zimenyerewe mu gutwara abagenzi) yageze kuri Stade ya Huye ndetse bakigera mu kibuga ngo batangire imyitozo, imvura nyinshi yaguye biba ngombwa ko bataha badakoze.

APR FC ubwo berekezaga i Huye kuri uyu wa KaneAPR FC ubwo berekezaga i Huye kuri uyu wa Kane

Bus yazanye abakinnyi ba APR FCBus yazanye abakinnyi ba APR FC

Iyi na yo yajemo abayobozi bari kumwe n'ikipe kuri uyu wa KaneIyi na yo yajemo abayobozi bari kumwe n’ikipe kuri uyu wa Kane

Nk’uko RuhagoYacu ibikesha, Kazungu Claver uvugira iyi kipe, APR FC baje n’iyi modoka nyuma yaho bus yabo, ndetse n’izindi za gisirikare ziza gutwara abayobozi mu mwiherero i Gabiro.

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Ivan Jacky Minnaert yabwiye itangazamakuru ko biteguye guhangana n’ikipe ya APR FC kandi yiyizeye we ubwe.

‘’Njye sintegura ndeba APR FC ndeba uko narushaho gutuma ikipe ikina neza. Sindeba andi makipe, ndeba ikipe yanjye. Aho nanyuze hose ndeba imbaraga zanjye, nkareba ikipe yanjye. Sinjya mu byo kwigereranya n’ikipe y’abandi, ahubwo nibo bakabaye banyigereranyaho."

"Ejo tuzakina n’abasirikare ariko twe tuzaba turi indwanyi."

"Nizere ko ahubwo nzabona Stade yabaye umuhondo."- Minnaert wakoresheje imyitozo icyumweru cyose nta muntu winjira muri Stade.

Jimmy Mulisa, ntiyishimiye kuba APR ikinnye ibirarane mbere ya Rayon Sports.

Abakinnyi n'abatoza ba APR FC bategereje ko Mukura isoza, imvura isanga bagikandagira mu kibugaAbakinnyi n’abatoza ba APR FC bategereje ko Mukura isoza, imvura isanga bagikandagira mu kibuga

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sports, Mwiseneza Daniel yujuje amakarita atatu y’umuhondo, Kwizera Tresor arwaye Malariya, naho Nshimiyimana Ibrahim afite imvune yakuye ku mukino wa Etincelles, aba bose ntibarakina uyu mukino.

Ivan Minnaert utoza Mukura akaba yatangaje ko kandi hari n’abakinnyi yabaye ahanishije gusubira mu ikipe y’abato ku mpamvu zo kutitwara neza mu myitozo, aba barimo; Ngama Emmanuel, Rushami Valentin, Bukuru Christophe na Ndikumana Patrick.

’’Ni abantu badashaka gukurikira ikipe.Njye since kuruhande, nifuza gusa ko abantu baba hamwe nta kindi.Abatabishoboye mbigiza hirya."

Usengimana Faustin mu bakinnyi 2 ba APR FC bakuwe mu bazakina na Mukura VS.

Umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Niyobuhungiro Fidel, yatangarije RuhagoYacu ko uyu mukino urabimburirwa n’urahuza abana bo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Mukura Victory Sports n’iry’abo mu ishuri rya ruhago rya APR FC saa Saba (13:00).

Ibindi wamenya kuri uyu mukino:

  • Umukino uheruka guhuza amakipe yombi APR FC yawutsinze ku bitego 3-1 i Kigali.
  • Umukino Mukura iheruka kwakiramo APR FC muri Mata umwaka ushize, APR FC yawutsinze ku bitego 2-1.
  • Mu mikino 3 iheruka, Mukura yakiriyemo APR FC yose yarayitakaje, itsindwa 1-0, 2-0 na 2-1.
  • Mu mikino 26 iheruka guhuza amakipe yombi, intsinzi ya 1-0 yabonetse inshuro 13.
  • Mukura iheruka gutsinda APR FC mu mukino ubanza w’umwaka ushize w’imikino ku bitego 2-0 i Kigali.
  • Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwabaye kuwa 15/4/2010, APR FC ikanyagira Mukura ibitego 4-1.
  • Mu mikino 26 iheruka kuzihuza zombi, Mukura yatsinzemo 5, banganya 3, APR FC itsinda isigaye.
  • APR FC imaze imikino itatu yikurikiranya nta ntsinzi (Kunganya bakanatsindwa na Zanaco mbere yo kunganyiriza i Nyamagabe).
  • Nyuma yo kuzana Ivan Minnaert, Mukura batsinze Pepiniere FC, bananganyiriza i Rubavu hamwe na Etincelles.
  • Ivan Minnaert ntaratsindwa mu mikino 4 amaze gutoza mu Rwanda (Rayon vs Gicumbi, Rayon vs Kiyovu) wongeyeho iyo muri Mukura.
rulove Kuya 24-02-2017 saa 12:47'

ikibazo si aho kugenda kuko n’abanyonga igare bari guhesha igihugu ishema.
KBS, RFTC ndetse na V8 wazigenzemo zose uba wicaye wayikodesheje kdi ugatsinda cg ugatsindwa. rero ikigamijwe ni amanota atatu n’iyo cyaba igitego kimwe! Ruhago isabanisha abantu si intambara rwose!!! iyo ukosora cg utanga inama sibyiza gutesha agaciro no kwandagaza uwo bireba.

ange Kuya 24-02-2017 saa 06:13'

apr muri zazindi zihamagara mumujyi kwa rubangura ndavuga tax hahahaha

Vincent Kuya 24-02-2017 saa 02:52'

Nejejwe no kubona APR bagenda muri iyi bus irabakwiye kubera umusaruro bafite.Basetse rayon ariko bagiye muri bus iciriritse cyane nibumve ko nabo bibaho

Bwiza Kuya 24-02-2017 saa 00:55'

Ariko rero hakorwe ubukangurambaga bwo kwirinda malariya mu bakinnyi kuko ndambiwe kumva havugwa malariya mu bakinnyi kbsa, bajye baryama muri supanet. Murakoze

333 Kuya 23-02-2017 saa 23:35'

Mukura iratsinda2-1

djrkd Kuya 23-02-2017 saa 23:25'

Aba sibo basetse Rayon ngo yaje gukina muri KBS ra? None bo baje muri RFTC. Harya zose si Taxi? Icya ngombwa ni ukugira ku kibuga ku gihe. Icyifuzo ni uko imikino yajya iberaho guhuza abantu apana kubatanya.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)