RUHAGOYACU.com

APR FC ibonye intsinzi i Huye, yambura Rayon Sports umwanya wa mbere

Kwiruhutsa kuri Jimmy Mulisa wari umaze imikino itatu adatsinda. Nyuma yo gusiga amanota abiri i Nyamagabe, bagasubira i Kigali amasaha make, APR FC yibazwagaho na buri wese, itsinze Mukura ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, iyiyobora ku kinyuranyo cy’amanota abiri.

APR FC yatangiye isatira Mukura ndetse yashakaga gutsinda hakiri kare ku mupira wazamukanywe na Sibomana Patrick ku munota wa gatatu, awuteye uca ku ruhande rw’izamu rya Mazimpaka. Binyuze muri uku gusatira, APR yabonye koruneli yo ku munota wa gatanu w’umukino, iterwa na Sibomana Patrick wahereje Sekamana Maxime na we atanga umupira kwa Issa Bigirimana wahinduriye mu izamu, Patrick Sibomana afungura amazamu.

APR FC bishimira igitego cya PappyAPR FC bishimira igitego cya Pappy

Ibyishimo ntibyatinze kuri APR FC yereranaga nk’inyange kuko nyuma y’iminota itandatu, Nsabimana Aimable yakoreye ikosa kuri Ibrahim, Hakizimana Kevin yishyura n’umutwe ku mupira wahanwe na Habimana Yussuf.

Mukura bagiye mu bicu nyuma yo kwishyuraMukura bagiye mu bicu nyuma yo kwishyura

APR FC yabanje mu kibugaAPR FC yabanje mu kibuga

Mukura VS yabanje mu kibugaMukura VS yabanje mu kibuga

Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati, anyuzamo agasatira izamu cyane kuri APR FC yaje kongera guhirwa n’umupira watewe na Sekamana Maxime, Amran akozaho umutwe mbere y’uko Issa Bigirimana awutsindana ba myugariro ba Mukura Victory Sports mu gihe kandi Maxime yabonye ubundi buryo asigaranye na Mazimpaka Andre akamubera ibamba.

Nyuma yo gukorera ikosa kuri Maxime agahahabwa ikarita y’umuhondo, Shyaka Philbert yasimbuwe na Fabien ku munota wa 31 w’uyu mukino amakipe yombi yagiye kuruhuka APR FC iri imbere n’ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka muri Mukura, Rugirayabo Hassan aha umwanya Ndayishimiye Christophe mu gihe baje gutsindwa igitego cya gatatu ku mupira watewe na Patrick Sibomana maze umuzamu Mazimpaka awukuyemo Rugwiro Herve awusubiza mu izamu.

Umukino waje guhagarara iminota igera kuri itatu ahagana ku munota wa 63 w’umukino nyuma yo kugongana kwa Maxime na Fabien mu izamu rya Mukura, ibi byatumye uyu myugariro wa Mukura asimbuzwa Samba Cedrick mu gihe iyi kipe yari mu rugo yakomeje gukina neza ishaka igitego ndetse bahusha uburyo bwari bwabazwe ku munota wa 75, ubwo Christophe yateraga ishoti ryaciye ku ruhande gato rw’izamu rya Ntaribi Steven.

APR FC bakoze impinduka ya mbere ahagana ku munota wa 80 ubwo Ngabo Albert yasimburaga Nkinzingabo Fiston, ari nako iyi minota yose yihariwe na Mukura yashyize igitutu gikomeye ku ikipe ya APR FC, byavuyemo penaliti yinjijwe na Ally ku ikosa Rugwiro yakoreye kuri Kevin.

Mukura VS: André Mazimpaka, Zagabe Jean Claude, Ambroise Manirareba, Kevin Hakizimana , Simpenzwe Hamidu, Shyaka Philbert, Ali Niyonzima, Youssouf Habimana, Ibrahim Nshimiyimana , Harerimana Lewis na Hassan Rugirayabo.

APR FC: Steven Ntaribi , Michel Rusheshangoga, Emmanuel Imanishimwe, Aimable Nsabimana, Herve Rugwiro, Amran Nshimiyimana, Djihad Bizimana, Fiston Nkinzingabo, Patrick Sibomana, Sekamana Maxime na Issa Bigirimana.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Turinimana Jean de Dieu

    Kuya 27-02-2017 saa 03:42'

    Birakabije mu Rwanda abatoza bavuga nabi abasifuzi uko bishakiye nibabashakire ibihano naho abasifuzi bamerewe nabi, Minaert we amagambo avuga rwose ajye yihangana avuge aziga kuko kuvuga menshi siko kuyamara, kandi amagambo avunaguye ni yo akwirw mu ruhago, ibi na masudi biramureba

  2. Richard Nt

    Kuya 25-02-2017 saa 11:30'

    Gasenyi yongere ivuge kumahoro bahakuwe n’Iyomwijuru

  3. Manasseh

    Kuya 25-02-2017 saa 07:52'

    Abareyo ninyatsi baserebura champion itaranjyira Apr igikombe nicyayo muzabimbaze cha........ iranjyiye.

  4. Murenzi

    Kuya 25-02-2017 saa 03:42'

    Ntacyiza nko kugenda muriyo RTFC warangiza ugatsinda , naho kugenda muri KBC zonda kiryabarezi warangiza ugatsindwa hahahah
    Mwashije ikibonobono ngo ni wau salam tuzareba ibyo police izabskorera

  5. olivier

    Kuya 24-02-2017 saa 23:21'

    Ahubwo ndumva Kbs ariyo yateye Apr amahirwe yo gutsinda!!Congz kuri Apr

  6. gisa

    Kuya 24-02-2017 saa 23:15'

    yewe uri dina koko nonese komwagiye muri zonda kubera ubukene bakubwiyeko Gitinyiro yabitewe nubukene? jyureka kurira utazi uwapfuye nubona umugabo yambaye isengeri burya ntibibuzako aba afite amakote munzu

  7. jojo

    Kuya 24-02-2017 saa 23:13'

    harya APR imaze gukina imikino 16????? rayon ifite 15???? kereka niba uwo bahuyemo n’amagaju bazawusubiramo. mujye mwandika inkuru mutanyoye kanyanga plz!!!!,?

  8. Eddy

    Kuya 24-02-2017 saa 22:23'

    Ariko silasa we uziko umeze nk’umusinzi cyangwa umuntu uri munzozi yibeshye amazu gitinyiro uvuga niyo nyatsi zanaco iraza ikayikubitira imbere y’abafana koko uzayishakire irindizina kuko iryo ntabwo riyikwiriye

  9. MUNYENSANGA JEAN BOSCO

    Kuya 24-02-2017 saa 16:10'

    ariko murabasazi kweri mukura twihangane bibaho

  10. dina

    Kuya 24-02-2017 saa 16:00'

    Harya ngo Gikundiro yacu yagenze muri Zonda, naba ntayo(RFTC koko!? nimujya gukina na Gicumbi noneho muzagenda kugataro tu. gusa murantwengeje pe.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru