RUHAGOYACU.com

APR FC igabanye amanota na Mukura, AS Kigali irara ku mwanya wa mbere

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wahuzaga ikipe ya APR FC na Mukura Victory Sports kuri Stade Amahoro urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ibi bitumye APR FC ijjya ku mwanya wa gatatu, aho inganya amanota na amanota 15 na Kiyovu Sports ya kabiri.

Butera Andrew yatsinze igitego cya APR FC mu gihe Mutebi Rashid yishyuriwe na Mutebi Rashid, ibitego byombi byabonetse mu gice cya mbere.

APR FC yafunguye amazamu ku ishoti ryatewe na ButeraAPR FC yafunguye amazamu ku ishoti ryatewe na Butera

Igitego cya Mukura Victory Sports cyatsinzwe na Mutebi.....Igitego cya Mukura Victory Sports cyatsinzwe na Mutebi.....

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa munani wa shampiyona

Kuwa Gatandatu

34’ Kiyovu Sports 0-0 Marines (Uzasubirwamo)

Ku Cyumweru

AS Kigali 2-1 Etincelles
Kirehe 2-0 Espoir
Gicumbi 1-1 Police
Bugesera 1-1 Sunrise
Miroplast 0-0 Amagaju
APR Fc 1-1 Mukura VS

AS Kigali ihise iyobora shampiyona n’amanota 16.

AS Kigali ishoje ukwezi kwa 11 ku mwanya wa mbereAS Kigali ishoje ukwezi kwa 11 ku mwanya wa mbere

Dore ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa APR FC na Mukura

FT: APR FC 1-1 Mukura VS

Amafoto menshi y’umukino reba hano.

90+6’ APR FC babonye coup-franc ku ikosa rikozwe na Said inyuma y’urubuga rw’amahina, Djihad ateye umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu iyi itagize icyo itanga.

90+6’ Umuzamu wa Mukura yamaze guharuka nyuma y’iminota itatu aryamye.

90+5’ Gael ahawe umuhondo ku ikosa akoreye kuri Djihad wihaniye ikosa umupira uca ku ruhande rw’zamu. Umunyezamu wa MuKURA aryamye hasi.

90+3’ Gael Duhayindavyi akiniye nabi Fiston mu kibuga hagati.

90+2’ Rugirayabo Hassan arinze umupira urarenga. Yari asatiriwe na Itangishaka Blaise.

90+1’ Blaise Itangishaka yari asubije inyuma umupira aha Djihad uteye umupira uzamuka mu bicu.

90’ Iminota itandatu y’inyongera.

89’ Itangishaka Blaise yari ahawe umupira ashatse kuwufunga urarenga.

88’ APR FC barengeje umupira wari uzamukanywe na Mutebi Rashid.

87’ Dudu agiye gusimbura Aristide. Undi mukinnyi wa Mukura aryamye hasi mu kibuga.

84’ Umukinnyi wa Mukura: Aristide aryamye mu kibuga hasi, Abaganga bagiye kumwitaho.

84’ APR FC bari bagerageje kubaka uburyo bw’igitego ariko umupira wa nyuma utewe na Rukundi Denis ujya mu bicu.

83’ Ikarita y’umuhondo kuri Hakizimana Kevin kubera gutinza umukino.

82’ Nkinzingabo Fiston ahinduye umupira imbere y’izamu ufatwa na Rwabugiri OMar.

80’ Samba Cedrick akiniye nabi Omborenga. Fiston ahannye ikosa umupira urenzwe na Gael .

79’ Zagabe Jean Claude yari arekuye umuzinga w’ishoti ujya hejuru. Ni umupira ahawe na Aristide kuva kuri Mutebi Rashid.

77’ Nshuti Innocent wa APR FC ahaye umwanya Itangishaka Blaise.

77’ Gael Duhayindavyi akiniye nabi Djihad Bizimana mu rubuga rwa APR FC.

76’ APR FC 1-1 Mukura VS

74’ Ikarita y’umuhondo kuri Omborenga Fitina. Ikarita ya kane y’umuhondo mu mikino ine amaze gukinira APR FC.

72’ Nshimirimana David ukinnye neza akuraho umupira kuri Sekamana Maxime.

71’ Samba Cedrick ateye koruneri ya Mukura ifashwe neza na Kimenyi Yves.

70’ Hakizimana Muhadjiri atanze umwanya kuri Nkinzingabo Fiston.

70’ Oh! Mutebi azamukanye umupira, acenga abakinnyi babiri ba APR FC aha Habihirwe Aristide uteye maze Kimenyi ashyira umupira muri koruneri.

67’ Rukundo Denis agerageje ishoti rifashwe na Rwabugiri Omar wa Mukura.

66’ Samba Cedrick ahaye umupira Mutebi na Aristie ariko bombi bari barayemo.

65’ Ikarita y’umuhondo kuri Imran Nshimiyimana ukiniye nabi Samba Cedrick mu kibuga hagati. Mukura bahannye ikosa umupira ujya hanze.

64’ APR FC bari bakinnye neza imbere y’izamu rya Mukura ariko ubwugarizi bwayo bukina neza.

63’ Rugirayabo Hassan akiniye nabi Djihad Bizimana ahagana muri koruneri. Abou waburanye ahawe umuhodo.

61’ Eeeh Rwabugiri Omar ararangaye umupira uramcika ujya muri koruneri itewe ntiygira icyo itanga.

60’ Ikarita y’umuhondo kuri Butera Andrew ukiniye nabi Kevin Hakizimana.

Abou yishima ubwo Mutebi yishyuragaAbou yishima ubwo Mutebi yishyuraga
Muhadjiri areba abakinnyi ba Mukura bishimira igitego Muhadjiri areba abakinnyi ba Mukura bishimira igitego

60’ APR FC 1-1 Mukura

59’ Rukundo Denis urengeje umupira mu kibuga hagati. Zagabe Jean Claude ni we ugiye kurengura.

58’ Omborenga Fitina yari ahinduye umupira ufatwa neza n’umunyezamu Omar wa Mukura Victory Sports.

57’ Habihirwe yari ahaye umupira Mutebi wari wirutse ariko abwirwa ko yaraririye.

56’ Imran, Butera, Djihad na Omborenga bahererekanyije neza ku mupira bahawe na Maxime ariko umunyezamu Omar afata neza umupira.

55’ Hakizimana Kevin akiniye nabi Rukundo Denis hafi n’izamu rya APR FC.

54’ Sekamana Maxime yari ahinduye umupira ufashwe neza na Rwabigiri Omar.

53’ Rugirayabo Hassan ahaye umupira Kevin, ukurwaho na Prince ukinannye na Kimenyi.

52’ Herve Rugwiro arengeje umupira muremure wari uhawe Mutebi Rashid, Mukura bawurenguye basubiza mu kibuga hagati.

50’ Nshimiyimana Imran akoreye ikosa kuri Kevin barihannye umupira ujya mu biganza bya Kimenyi.

48’ Rukundo Denis yari agerageje ishoti ridakomeye, umupira uje mu kirere ufatwa neza na Rwabugiri Omar.

47’ Ndayegamiye Abou akuyeho neza umupira wari utewe na Djihad imbere y’izamu.

46’ APR FC bagiye gutangirana impinduka. Ngabo Albert ahaye umwanya Imran Nshimiyimana.


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyaboAbakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyabo

HT: APR FC 1-1 Mukura VS

Amakipe yombi agiye kumva inama z’abatoza.

45+3’ Hakizimana Muhadjiri ahannye ikosa ariko umupira ufatwa neza na Rwabugiri Omar, Mukura bakoze contre-attaque Habihirwe Aristide atera umupira ku nshundura nto z’izamu.

45+1’ Coup-franc ya APR FC. Iragena Said akiniye nabi Sekamana Maxime inyuma y’urubuga rw’amahina, uyu yari acenze batatu.

45’ Iminota itatu y’inyongera.

44’ Butera Andrew akiniye nabi Gael mu kibuga hagati, Mukura bahana ikosa ariko umupira ukurwaho neza na Rugwiro Herve.

44’ OMBORENGA Fitina ahagaritse Mutebi mu rubuga w’amahina, atera umupira imbere.

43’ Nshimirimana David arengeje umupira Nshuti yari ahaye Muhadjiri. Ureranguwe Mukura bakora ikosa rihanwe na APR FC.

42’ Koruneri ya APR FC. Djihad ateye ishoti rikomeye rigonga David. Iyi itewe na Rukundo Denis ariko APR FC barenza umupira.

42’ Umukino urakomeje, Mukura bagiye kurengura umupira ariko Habihirwe Aristide yakiniye nabi Ngabo.


40’ APR FC 1-1 Mukura VS

39’ Myugariro wa Mukura Victory Sports; Iragena Said aryamye mu kibuga hasi.. Ashobora kuba yababaye nyuma yo kugonga n’umukinnyi wa APR FC.

38’ Rugwiro Herve ahaye umupira muremure Omborenga, ashyizeho umutwe urengera ku izamu rya Mukura.

35’ Koruneri ya APR FC ku mupira wari utewe na Rukundo Denis. Muhadjiri ateye umupira uramugarukira ariko Mukura birwanaho neza cyane.


34’ Goooooooaaaal
Mutebi Rashid atsinze igitego cyo kwishyura cya Mukura Victory. APR FC 1-1 Mukura. Ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma barimo Herve Rugwiro na Prince.

33’ Kumvikana gucye hagati y’umunyezamu Rwabugiri OMAR.

32’ Nshimirimana David wikanda mu kibero nyuma yo kugongana na Nshuti Innocent.

31’ Rukundo Denis agiye kuvurirwa hanze nyuma yo gukandagirwa n’umukinnyi wa Mukura VS.

30’ APR FC 1-0 Mukura VS

29’ Muhadjiri akinannye neza na Nshuti na Ngabo Albert uhinduye umupira ukurwaho neza n’umutwe na David Nshimirimana imbere y’izamu.

26’ Rugwiro ukinnye neza ahagarika Mutebi.

Mukura: Abou, Aristide, Gael, Samba, Mutebi, Kevin, David, Rwabugiri, Hassan, na ZagabeMukura: Abou, Aristide, Gael, Samba, Mutebi, Kevin, David, Rwabugiri, Hassan, na Zagabe

26’ Omborenga Fitina yari ahinduuye umupira ariko umusifuzi avuga ko wamjurenganye.

25’ Coup-franc ya Mukura itewe na Aristide, APR FC bawukuraho neza. APR ikoze contre-attaque kuri Nshuti ariko umuzamu awushyira hanze.

24’ Bizimana Djihad yari agerageje ishoti umupira ujya inyuma y’izamu. Ni nyuma y’uburyo bwiza Ngabo yari akoze, ariko Nshuti ntiyakora ku mupira.

23’ Samba Cedrick mu kibuga hagati agerageje ishoti rya kure, umujya hejuru y’izamu.

22’ Habihirwe Aristide ahinduye umupira imbere y’izamu rya APR FC ukozweho na Mutebi umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.


20’ APR FC 1-0 Mukura VS

19’ Nshuti Innocent yari agerageje ishoti ryakure umupira uca hirya cyane y’izamu.

17’ Rugwiro Herve wari wugarijwe na Kevin arengeje umupira yari ahawe na Ngabo Albert n’umutwe.

16’ Mukura bari babonye uburyo bwo kwishyura ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

16’ Koruneri ya Mukura ku mupira Zagabe Jean Claude ashose Rugwiro Herve, ariko bayiteye ntiyagira icyo itanga.

15’ David arengeje umupira hafi n’izamu rye.

15’ Koruneri ya Mukura Victory Sports ku kazi ka Hakizimana Kevin, ariko umupira utewe na Gael urarenga.

14’ Rwabugiri Omar atanze umupira muremure ashaka Samba Cedrick ariko urarenga.

13’ Nshimirimana David yari akinannye na Rwabugiri utanze umupira usanga Muhadjiri ariko bawukuraho neza.

APR FC: Muhadjiri, Omborenga, Rugwiro, Butera, Nshuti, Ngabo, Maxime, Rukundo Denis, Kimenyi, Prince na DjihadAPR FC: Muhadjiri, Omborenga, Rugwiro, Butera, Nshuti, Ngabo, Maxime, Rukundo Denis, Kimenyi, Prince na Djihad

11’ Maxime Sekamana, Muhadjiri Hakizimana bari gutanga ibirori ku Mahoro.

10’ Koruneri ya APR FC ku kazi kari gakozwe na Maxime Sekamana ariko bayiteye ntiyagira icyo itanga.

10’ APR FC 1-0 Mukura VS

8’ Gooooooaaal Butera Andrew afunguye amazamu kuri Stade Amahoro ku ishoti ateye ari muri metero nka 20. APR FC 1-0 Mukura.

6’ APR FC bari bazamukanye umupira kuri Omborenga Fitina ariko umupira uraterekwa imbere y’izamu.

Abafana babukereyeAbafana babukereye

5’ Eeeeeh! Mutebi Rashid ahawe umupira muremure na Zagabe, asiga abakinnyi ba APR FC yongera guhusha igitego asigaranye n’umuzamu.

3’ Kimenyi Yves akuyemo umupira wa Mutebi Rashid umupira urengera ku rundi ruhande.

1’ APR FC batangije umukino, Ngabo Albert ahaye Nshuti Innocent ahusha uburyo bwa mbere mu mukino.

APR FC: Kimenyi Yves , Fitina Omborenga, Albert Ngabo, Herve Rugwiro, Denis Rukundo, Hakizimana Muhadjiri, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Sekamana Maxime, Andrew Butera na Innocent Nshuti.

Mukura VS: Rwabugiri Omar, Zagabe Jean Claude, Ndayegamiye Abou, Dhayindavyi Gael, Nshimirimana David, Iragena Said, Hassan Rugirayabo, Rashid Mutebi, Cedrick Samba, Hakizimana Kevin, Habihirwe Aristide.

Ibyo wamenya mbere y’uyu mukino

Mu mikino 26 iheruka kuzihuza zombi, Mukura yatsinzemo 5, banganya 3, APR FC itsinda isigaye (18).

Mu iyi mikino 26, intsinzi ya 1-0 yabonetse inshuro 12.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi, muri Gashyantare uyu mwaka, APR FC yawutsinze ku bitego 3-2 i Huye.

Ubwo APR FC iheruka kwakira Mukura VS, yatsinze 3-1 bya Itangishaka Blaise na Maxime Sekamana watsinze bibiri mu gihe Christophe Ndayishimiye yatsindiye iyi kipe yo mu majyepfo kuri penaliti.

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwabaye kuwa 15/4/2010, APR FC ikanyagira Mukura Victory Sports ibitego 4-1.

Mukura Victory Sports yabashije kwinjiza nibura igitego kimwe mu izamu rya APR FC mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Knc

    Kuya 27-11-2017 saa 11:18'

    Muvane itiku aho, kuko ibikombe Apr yatwaye ibikwiriye ni 4 bya champion ,ndetse na 2 by’ amahoro ! ibindi byose mujye mumateka murebe uko byagenze! uretse ko ribara uwariraye !

  2. Rubyogo

    Kuya 27-11-2017 saa 10:57'

    Rayon sport yageze kucyo APR itazapfa igezeho: Urukundo ifitiwe n’abafana rurahagije, bivuze ko ifite icyo imariya abanyarwanda, APR se mu myaka 23 icyo yashimishijeho abanyarwanda n’iki? ko nibyo bikombe ari ibyibano ba Arbitres bayibira ngo buke kabiri? amafaranga ya Leta yononywe iyo myaka yose ariko Mukeba akayirusha gukundwa ntacyo bikubwiye....

  3. ahahaha

    Kuya 27-11-2017 saa 09:18'

    ariko APR fc alias GIKONA , ngo ni ikipe y`ubukombe, NGO Y`IBIKOMBE , arko ibyo bikombe bimaze iki? IZINDI KIPE IYO ZITWARA IBIKOMBE ABAFANA BUZURA STADE , none IKIPI IDASHOBORA KUZURA KIMWE CYA GATATU CYA STADE AMAHORO IRIHO KUBERA IKI? gukomeza gusesagura amafaranga yacu ya MINADEF ? NIZERE KO BATAGIKATA ABASILIKALI BACU AMAFARANGA .
    NI IKIPI IRA ITINJIZA ITANASHIMISHA RUBANDA
    BASI NIBIVANGE NA MARINES KANDI IKINEMO ABASILIKARI GUSA kandi byashoboka maze urebe ngo abafana barakubita bakuzura baje kureba abasilikali bacu bari kuwuconga.

  4. gashugi

    Kuya 27-11-2017 saa 08:36'

    ndakaswi abafana batuzuye na moto!!!!! hakwiye ubukangurambaga bukomeye mugihugu hose, si non ntaho twaba tugana ndabarahiye, ubushize iyi stade ntibayimye rayonsport ngo mama we amagare sijuwi nanini, none dore abo bayihaye bayipfushije ubusa iki igisebo gikomeye kugihugu cyabonye ticket ya CHAN

  5. ema

    Kuya 27-11-2017 saa 04:12'

    Yaaa mbega abafana weee ni nibangahe buriya ra?uziko barihasi yabaza kureba imyitozo ya rayon nabwo imvura yaguye ubuse abirirwaga basakuza ngo muteteri ifite abafana barihe?niba bataje yakinnye na mukura bihisha mubarayon ukagirango nibenshi bahe?rayon nubwo yakina na rugende tuba duhari rayon ntabwo ari nyakatsi mubimenye ngo mwatwaye ibikombe harya ubuse mukwiriye?

  6. Lion

    Kuya 27-11-2017 saa 01:41'

    Ariko mubyukuri APR iraziriki koko? Njye ndakeka abasilikare batangiye kuva mubya proffessional football buhorobuhoro kuko nawe ibaze mulisa akomeza gutobanga ikipe bamurebera koko bigaragarako atagisboboye igikipe pe. Gufana Apr na arsenal sha ntibyoroshye. Njye ibya football ngiye kubivamo burundu.

  7. didiy

    Kuya 26-11-2017 saa 21:08'

    apr yacu turayikunda peee

  8. Felix

    Kuya 26-11-2017 saa 20:06'

    Rayon sport niyo yavaho APR ntacyo twahomba abahomba ni abayifana ubonye yaheze aho iri Ubu KO twaserebura

  9. Karenzi G

    Kuya 26-11-2017 saa 20:00'

    Congz AS Kigali !!!
    Ngiye kuyifana Nta Matiku igira!!!!âœŠï¸ âœŠï¸ âœŠï¸ âœŠï¸ âœŠï¸ ðŸ‘

  10. gasore

    Kuya 26-11-2017 saa 19:32'

    wowe wiyise wapiwapi warasaze yewe ntanubwenge ugira nonese ninde wakugize umuvugizi wa Apr kuki uvunwa numutwaro utikoreye Apr niba ifite abafana bake bigutwayiki eserekankubaze ikipe ufana uyimariki kombona ibibazo igira bihoraho bitajya birangira ese kankubaze Apr imaze imyaka23 ibayeho iyokipe ufana ntifite imyaka 60 jyageze kuki yewe nkontanibikombe iturusha uretse urugambo gusa

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru