RUHAGOYACU.com

APR FC ihatanira umwanya wa kabiri iracakirana na murumuna wayo uhatanira kutamanuka

APR FC igihatanira na Police FC umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, iracakirana na Marine FC ihatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, mu gihe Rayon Sports yo yicaye igeretse akaguru ku kandi kumwanya wa mbere, aho yanegukanye igikombe bidasubirwaho.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gicurasi, haraba hakomeza shampiyona y’icyiciro cya mbere mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League/ARPL 2017), hakinwa imikino ibiri mu y’umunsi wa 28.

APR FC igihatanira umwanya wa kabiri ngo hato itazasigara ku rugo umwaka utaha, iraba yakira Marines FC ihatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Byajyaga bivugwa ko aya makipe yombi y’ingabo z’u Rwanda ajya atabarana iyo imwe iri mu kaga, aho iyo APR FC irimo ihatanira igikombe Marine FC iyiha amanita byoroshye, cyangwa iyi na yo yaba igiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri, mukuru wayo iyiha amanota.

Marine FC ifatwa nka murumuna wa APR FCMarine FC ifatwa nka murumuna wa APR FC

Icyakora kuri uyu munsi wa 28 wa ARPL 2017 ho menya nta gishoboka muri ibyo, kuko ikosa rito APR FC yakora rishobora gutuma itakaza umwanya wa kabiri, bityo yaba itabashije gutwara igikombe cy’amahoro, ikaba itabona uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga azaba umwaka utaha.

Ikosa Marine FC yakora na ryo rishobora gutuma ihita imanuika mu cyiciro cya kabiri, dore ko mu mpera z’icyumweru gishize yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1, bigatuma ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 26 inganya na Kiyovu Sports, zikarusha Gicumbi FC ya 15 amanota 2 gusa.

Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 68, ikarusha APR FC amanota 13, iyi na yo ikarusha Police FC ya gatatu inota rimwe ryonyine, ari na cyo kigikomeje imikino ya shampiyona n’ubwo igikombe cyamaze kubona nyiracyo.

Dore uko imikino y’umunsi wa 28 wa ARPL 2017 iteganyijwe:

APR FC idacunze neza yasigara ku rugo hagasohoka Rayon Sports na Police FCAPR FC idacunze neza yasigara ku rugo hagasohoka Rayon Sports na Police FC

Izindi nkuru

baginama.benjamin Kuya 22-05-2017 saa 17:16'

rayonsportnigikombecyamahorotuzagitwara.amakipeyangeyoseyatwayeigikombecyachampion.byabarayon.chersea.rearmadrid.nibaginama.benjamin.mumajyaruguru

GHU Kuya 22-05-2017 saa 15:52'

iyaba marine yatsindwaga ikanahita imanuka ubundi shampiyona igasigara ihagaze neza kuko ubundi ntago byemewe ko umuntu azana amakipe abiri muri shampiyona imwe.

Jkb Kuya 22-05-2017 saa 10:59'

Ubonye Marine yamanutse?

maso Kuya 22-05-2017 saa 10:42'

Ibya murumuna wayo ubu nta gaciri bifite. Batureke dutsinde ahubwo byinshi bishoboka tutazavaho tunganya amanota na Police, tuzabafasha kugaruka mu cyiciro cya kabiri vuba tubatiza abakinnyi.

maso Kuya 22-05-2017 saa 10:42'

Ibya murumuna wayo ubu nta gaciri bifite. Batureke dutsinde ahubwo byinshi bishoboka tutazavaho tunganya amanota na Police, tuzabafasha kugaruka mu cyiciro cya kabiri vuba tubatiza abakinnyi.

rule Kuya 22-05-2017 saa 10:28'

aha nisawa kuba zihuye zombi haricyo ziharanira byabindi marine iyihera amanota niyatanga iramanuka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!