RUHAGOYACU.com

APR FC inaniwe gutsinda Musanze, itakaza amahirwe yo gusubirana umwanya wa mbere

APR FC inaniwe gutsinda ikipe ya Musanze FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ibura amahirwe yo kuba yafata umwanya wa 1 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ubanzirirza iyindi wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Musanze FC yafunguye amazamu ku munota wa 38 w’umukino, nyuma y’uko umusifuzi Ruzindana Nsoro asifuye ko Imanishimwe Emmanuel yakoze umupira mu rubuga rw’amahina, Wai Yeka ahita awinjiza mu izamu.

APR FC yaje kwishyura mu gice cya 2, ku mupira wisirisimbye imbere y’izamu nyuma y’uko Aimable arekuye umuzindaro w’ishoti, umuzamu wa Musanze ananirwa kuwufata ngo awugumane, Patrick Sibomana atsindira APR FC.

APR FC yakomeje gusatira cyane ishaka uko yabona igitego cya 2, ibashe gucyura amanota 3, ariko birayangira burundu, umuzamu Ndayisaba Olivier ababera ibamba.

APR FC igumye ku mwanya wa 2, irarushwa inota 1 na Rayon Sports ifite imikino 2 y’ibirarane.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bosco

    Kuya 6-03-2017 saa 00:24'

    umva urebye apr niyokipe igira abafanabakeyamurwanda nabifite nabagahararo ubumurikubona ibi aribibazobyakubuzakujyagufana ekipe yawe mazemwarangizamtkavugango ariRAYOtwasubiramukiciro2kotwagezekumwanyawanyuma byatumyetudatwara igikombe abafana bigezebabura nimukunde ekpe kurushagukunda ibikombe

  2. fergy

    Kuya 4-03-2017 saa 03:22'

    pass we?
    sinzi ikibazo gihari nanjye icyange ntacyo bashyizeho

  3. Aloys

    Kuya 4-03-2017 saa 03:16'

    @kaka we, ndakubwiza ukuri Rayon iramutse igiye mu cyiciro cya 2, icya mbere cyahita cyibagirana kuko niyo yarebwa, abanyamakuru niyo bakwibandaho, abaterankunga niho bamena amafaranga kuko abafana bahita bimukana na RAYON mu cyiciro cya 2 uyishyizemo. Niba se APR mwaracitse ku bibuga mubona rayon igiye mu cyiciro cya 2, icya mbere cyarebwa nande? Cyakora ivugire kuko ururimi ni inyama yigenga.

  4. fergy

    Kuya 4-03-2017 saa 01:57'

    Apr we?
    ndibaza Niki uri kuzizwa kuva watsindwa na zanako wahise utereranwa Reba imikino bakurikiranya nta yandi marushanwa murimo , gusa nimugerageze mwivane muri iyo situation vuba nkabantu babagabo kdi murwane kumutoza wacu wadutsindiye rayon .arko nabayobozi bacu barebe igikwiriye kubataka kuko niyo twatsinda duheruka kwra ubitego byinshi kera .Jimmy oyeeee!!!!!!!!!

  5. kikinyo

    Kuya 4-03-2017 saa 01:53'

    rayon yabashyirishijemo mugirango murakomeye none dore birabagarutse. masudi yabakinnye agakino mutazi umwana w’ibujumbura.

  6. Kaka

    Kuya 4-03-2017 saa 00:17'

    APR FC fans mukomere, ntituzasubire kuri stade pe kuko ntacyo tuba tugiye kureba. wari wumva umugore w’impakirizwa yishima ku mugore w’isezerano? barayon barozi nimwe mbwira! mwebwe ibi biba kuri apr ari mwe, mwasubira mu kiciro cya kabiri.kandi bizababaho vuba.

  7. gikongoro

    Kuya 4-03-2017 saa 00:06'

    apr irimo kutubabaza. twaririye twarimaze ngo dutange ibyishimo kukibuga. dushakisha intsinzi aho bishoboka ntaho bigoranye turategura. amagambo aravugwa. turayirengagiza. ngaho amazina yukuri ntatariyo araza. ubu rero rayon yikirara kuko igikombe kiracyari mumaboko yacu. gutegura ntibirarangira. apr oyeeee .tukuri inyuma

  8. Giggz zephan

    Kuya 3-03-2017 saa 22:51'

    nubwo mfana rayon sport , APR muri iyiminsi yari ifite fixtures mbi i.e zegeranye cyn .i sorry u!!!!!

  9. mucyo rene

    Kuya 3-03-2017 saa 22:23'

    APR yabaye iki?ge mbona ari ikibazo cy’umutoza upanga nabi equipe gusa agahinda APR iri gutera abakunzi bayo birababaje kubona apr iganya na musanze amagaju igatsindwa na gicumbi iki gikombe APR niyiragaraho rayon sport izagitwara itarakinye gus jimmy murisa ari gutakaza amahirwe nge ntambabazi namuha isubireho cg bakwirukane ntamusaruro mbona utaga?

  10. ntirandekura jean paul

    Kuya 3-03-2017 saa 22:02'

    apr ntabwo yishoboreye abakinyi bararushye baba bakoze ntiwice uwawe ngo baratsinda reyon ngobahabwe za milioni ntibibaze ingaruka bizabagiraho ko iyushaka gutamirira rimwe utura ubwangati ikindi amanyanga yayo niyo yayitsindira abasifuzi buno bahagaze kukuri nakiriya gitego bishyuye numusifuzi yabigizemo uruhare yanze kobaseba8kose musanze mikono juuuuu9990%

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru