RUHAGOYACU.com

APR FC inganije na Musanze ibura amahirwe yo gufata umwanya wa kabiri

APR FC yahagamwe na Musanze FC banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Azam Rwanda Premier League, washoboraga gutuma ikipe y’ingabo z’u Rwanda ihita irya Kiyovu Sports isataburenge, dore ko iyo iwutsinda yari guhita ifata umwanya wa kabiri irushanwa inota rimwe.

Kunganya na MUsanze FC kwatumye APR FC ikomeza kuba ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, inyuma ya Kiyovu Sports ya mbere iofite amanota 20 na AS Kigali ya kabiri ifite amanota 18, mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 15 qriko ikagira umukino w’ikirarane.

Uko umukino wagenze:

FT APR FC 1-1 Musanze FC

90’+4’ Coip franc itewe neza na Djihad Bizimana, umupira kwa Martin Fabrice akozaho umutwe ariko ugarurwa n’umutambiko, bakiza izamu, umupira ugaruka kwa Rugwiro Herve awuboneza mu rushundura ariko yari yaraririye.

90’+3’ Ikarita y’umuhondo kuri Harerimana Obed Harerimana ku ikosa akoreye Mangwende. Coup franc

90’+2’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Blaise Itangishaka ariko umupira umubana muremure Mazimpaka ahita awufata

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho ine (4)

90’ Yazamutse na none Martin Fabrice ariko ahita yigusha nko muri metero imwe uvuye ku rubuga rw’amahina rwa Musanze FC. Ikarita y’umuhondo kuri Martin Fabrice Twizeyimana azira kwigusha cyangwa kubeshya umusifuzi

89’ Gusatira kwa APR FC, Nkinzingabo Fiston arekuye ishoti ariko umupira uca ku ruhande

88’ Gusimbuza kwa APR FC: Tuyishime Eric (12) asimbuye Sekamana Maxime (17)

APR FC 1-1 Musanze FC

87’ Gooooooooooal igitego cya Musanze FC gitsinzwe na Wai Yeka kuri penaliti

86’ Penaliti ya Musanze FC ku ikosa Umunyezamu Ntaribi Steven akoreye kuri Imurora Djaphet. Ntaribi afashe umupira biramunanira kuwugumana, Imurora ahita awufata maze uyu munyezamu abuze uko agira amwitendekaho aramukurura. Panaliti n’ikarita y’umuhondo kuri Ntaribi Steven

85’ Gusimbuza kwa Musanze FC: Niyonkuru Lamadhan (8) asimbuwe na Obed Harerimana (12)
Andre Mazimpaka yongeye kugaragaza ko ari umunyezamu mwizaAndre Mazimpaka yongeye kugaragaza ko ari umunyezamu mwiza
Abatoza bombi: Habimana Sosthene Lumumba na Jimmy Mulisa bakoresha uburyo bwisnhi mu kubwira abakinnyi uko bahagararaAbatoza bombi: Habimana Sosthene Lumumba na Jimmy Mulisa bakoresha uburyo bwisnhi mu kubwira abakinnyi uko bahagarara

84’ Gusimbuza kwa Musanze FC: Mudeyi Suleiman (16) asimbuwe na Lomami Frank (11)

84’ Gusimbuza kwa APR FC: Issa Bigirimana (26) asimbuwe na Itangishaka Blaise (22)

83’ Gusatira kwa APR FC, Issa Bigirimana ahinduye imbere y’izamu kwa Maxime Sekamana wahise aboneza umupira mu rushundura ariko yari yaraririye

81’ Umukinnyi wa Musanze FC aryamye hasi mu kibuga hagati. Ni Niyonkuru Ramadhan

80’ Gusatira kwa Musanze FC, arazamutse Drogba (Imurora Djaphet) ariko Mangwende amushyira hasi. Coup franc itewe na Mudeyi Suleiman ariko Nsabimana Aimable akiza izamu

78’ Contre attaque ya APR FC, Muhadjiri n’umupira yiruka cyane, yubura amaso areba uko umunyezamu Mazimpaka ahagaze, arekuye ishooooti ariko umupira uca hejuru gato y’izamu

77’ Umupira mu kibuga hagati, Ramadhan n’umupira ariko Ombolenga amushyira hasi. Coup franc itewe byihuse na Mudeyi

74’ Gusimbuza kwa APR FC: Nshuti Innocent (19) asimbuwe na Nkinzingabo Fiston (11)

73’ Musanze FC na yo irimo kugerageza gusatira ariko ab’inyuma ba APR FC bihagazeho. Umupira kwa Mudeyi Suleiman uzamutse yihuta ariko ateye ishoti ugarurwa na Rugwiro Herve

70’ APR FC irazamutse, Nshuti Innocent n’umupira ariko Youssuf Lule amuteresha umupira nabi ujya kwa Mazimpaka Andre

69’ Gusatira kwa Musanze FC, umupira kwa Djaphet usunikiye Barirengako Frank arekura ishoti ariko umupira uca hejuru y’izamu

60’ Gusimbuza kwa Musanze FC: Peter Otema (17) asimbuwe na Barirengako Frank (15)

Wai Yeka na we si byinshi yakoze muri uyu mukino n'ubwo yari umwe mu bahanzwe amasoWai Yeka na we si byinshi yakoze muri uyu mukino n’ubwo yari umwe mu bahanzwe amaso

Nshuti Innocent wari umaze guhusha igitego ku mupira we Mazimpaka yari amaze gukuramoNshuti Innocent wari umaze guhusha igitego ku mupira we Mazimpaka yari amaze gukuramo

56’ Gusatira gukomeye kwa APR FC, eeeeeh iki gitego bagihushije bate koko?? Umupira ugeze kwa Issa Bigirimana wenyine imbere y’izamu awuteye barawugarura, ujya kwa Martin Fabrice awuteye awuboneza mu rushundura awushota umunyezamu Andre Mazimpaka uhise avurwa ariko umupira ujya muri corner

55’ Gusatira kwa Musanze FC, yazamutse Kanamugire Moses ahindura imbere y’izamu kwa Wai Yeka uwuteye n’umutwe ariko Umunyezamu Ntaribi Steven umupira awufata neza bitamugoye

APR FC 1-0 Musanze FC

52’ Gooooooooooal igitego cya mbere cya APR FC gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana..igitego cyiza cyane ku mupira ateye agaramye n’ubwo yari yegereye izamu maze umupira uhita ujya mu rushundura

50’ Gusatira kwa APR FC, Martin Fabrice na Issa Bigirimana imbere y’izamu, ishoti ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu...iki gitego benshi ntibumva ukuntu Issa agihushije

48’ Gusatira kwa APR FC, Mangwende na Sekamana Maxime arekura ishooti ariko umupira uca kure y’izamu

46’ Gusatira kwa Martin Fabrice ariko Hakizimana Francois amubera ibamba

Igice cya kabiri gitangijwe na APR FC

HT APR FC 0-0 Musanze FC

45’ Gusatira kwa APR FC, Mangwende ahinduye imbere y’izamu ariko Habyarimana awukora n’intoki. Coup franc itewe na MUhadjiri ariko ayishota mu rukuta

44’ Gusatira gukomeye kwa APR FC, ku mupira Martin Fabrice ahereje Nshuti Innocent wari uhagaze neza ahita arekiura ishoti rikomeye ariko Mazimpaka Andre arirambura umupira awushyira muri corner

Sekamana Maxime ni umwe mu bakinnyi barimo kwitwara neza muri uyu mukinoSekamana Maxime ni umwe mu bakinnyi barimo kwitwara neza muri uyu mukino

Nshuti Innocent si byinshi yakoze muri uyu mukino ariko yagoye ab'inyuma ba Musanze FCNshuti Innocent si byinshi yakoze muri uyu mukino ariko yagoye ab’inyuma ba Musanze FC

42’ Ombolenga n’umupira mu ruhande rw’iburyo ariko Mudeyi Suleiman amushyira hasi. Coup franc ihise iterwa na Djihad ariko Mazimpaka ANdre umupira arawugarura ntiyawukomeza maze Rugwiro ahita awushyira hanze

41’ APR FC irimo gushakisha uburyo yabona igitego kugeza ubu, Muhadjiri na Djihad kwa Issa Bigirimana wahinduye kwa Mangwende, ahereza Martin Fabrice urekuye ishoti ariko Mazimpaka ahita afata umupira bitamugoye

38’ GUsatira kwa APR FC, umupira muremure Martin Fabrice ahereje Mangwende ushatse guhindura imbere y’izamu ariko Habyarimana Eugene amubera ibamba, umupira kwa Muhadjiri urekuye ishoooti ariko umupira uca ku ruhande

36’ Gusatira kwa Musanze FC, Suleiman Mudeyi uhinduye umupira imbere y’izamu ariko Ombolenga awukoraho uratumbagira ujya hejuru y’izamu. Corner ihise iterwa na Djaphet ariko Rugwiro Herve akiza izamu

34’ Gusatira kwa APR FC, Martin Fabrice na Issa Bigirimana uhinduye ashaka Muhadjiri ariko Daniel akiza izamu, umupira kwa Maxime uhinduye kwa Ombolenga uteye ishooti ariko umupira uca ku ruhande

32’ Musanze FC irimo gukina itumbagiza umupira cyane cyane nka Hakizimana Francois n’abo barimo gukinana inyuma

31’ Musanze FC irazamutse umupira kwa Ramadhan na Djaphet uzamutse yiruka acomekera Wai Yeka ariko asanga aho amuhaye umupira ni ho avuye

30’ Yazamutse Ombolenga ugerageza gucenga bikanga, ariko Niyonkuru Ramadhan awushyira hanze

28’ Gusatira kwa Musanze FC, yazamutse mu ruhande rw’ibumoso Peter Otema agerageje guhindura imbere y’izamu maze Mangwende umupira awohereza muri corner ihise iterwa ariko ab’inyuma bakiza izamu

27’ Sekamana Maxime na Djihad ushatse gufata icyemezo ngo yinjire mu bakinnyi benshi abacenge ariko Ramadhan (Umuvandimwe we) amushyira hasi

26’ Indi corner itewe na Djihad maze Mangwende ateye n’umutwe umupira uca kure hejuru y’izamu

25’ Imbere y’izamu rya MUsanze FC birakomeye, Youssuf Lule n’umupira awurwanira na Innocent ariko ujya muri Corner, ihise iterwa na Djihad ariko Umunyezamu Mazimpaka awushyira hejuru y’izamu.

24’ Wai Yeka n’umupira imbere y’izamu, asubiza inyuma gato ashaka Niyonkuru Ramadhan uhise anyerera maze Martin Fabrice yitwarira umupira

21’ Coup franc ayiteye neza Muhadjiri ariko Mwiseneza awugarura n’umutwe ujya kwa Djihad Bizimana witakumye arekuye urushooooti goooooooaaall ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro avuga ko Nshuti Innocent yakoze ku mupira nyamara yari yararaririye. APR FC 0-0 MUsanze FC

20’ Gusatira kwa APR FC, Ombolenga acenga neza ahereza Muhadjiri hakizimana ariko Suleiman Mudeyi amushyira hasi

Umutoza Jimy Mulisa yarebaga uburyo abakinnyi be bishyushya mbere y'umukinoUmutoza Jimy Mulisa yarebaga uburyo abakinnyi be bishyushya mbere y’umukino

Nsabimana AImable na Mangwende barimo bigorora mbere y'umukinoNsabimana AImable na Mangwende barimo bigorora mbere y’umukino

18’ Uroye umukinyi ku wundi mu busatirizi ku mpande zombi, APR FC iburizwamo imbere ya MUsanze FC (Wai Yeka+Peter Otema+Imurora Hakizimana Djaphet vs Nshuti Innocent+Issa Bigirimana+Muhadjiri Hakizimana)

14’ Umupira kwa Ramadhan Niyonkuru ukinanye neza na Imurora Hakizimana Djaphet bita Drogba,....bigaragara ko barimo gukina neza kuruta hagati ha APR FC

12’ Corner yatewe neza ariko ab’inyuma ba MUsanze FC bakiza izamu ryabo

11’ Gusatira kwa APR FC, Ombolenga n’umupira mu ruhande rw’iburyo agerageza gushindura imbere y’izamu ariko Kanamugire Moses awushyira muri corner

10’ Umupira muremure Djihad ahaye Mangwende, arawufunga neza ahindura imbere y’izamu kwa Issa Bigirimana uwuteye n’umutwe ujya kwa Mwiseneza Daniel ukijije izamu

8’ Bizimana Djihad n’umupira arekura ishoti nko muri metero 35 uvuye ku izamu ariko Mazimpaka Andre ahita afata umupira bitamugoye

7’ Umupira urimo gukinirwa ahanini mu kibuga hagati ku buryo bisa n’aho amakipe yombi arimo gutinyana

4’ Gusatira kundi kwa APR FC, umupira kwa Issa Bigirimana urekuye ishooooti umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu ariko yari yaraririye

3’ Gusatira kwa APR FC umupira kwa Sekamana Maxime na Mangwende, Maxime acenga neza ishoootio ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu

1’ Yazamutse Wai Yeka ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro avuga ko Peter Otema yaraririye

Umukino utangijwe na Musanze FC

Musanze FC na yo hahindutsemo Majyambere Alype wahaye umwanya Hakizimana FrancoisMusanze FC na yo hahindutsemo Majyambere Alype wahaye umwanya Hakizimana Francois

APR FC ntabwo yakoze impinduka nyinshi uretse Nsabimana AImable wagarutse mu mwanya wa Buregeya PrinceAPR FC ntabwo yakoze impinduka nyinshi uretse Nsabimana AImable wagarutse mu mwanya wa Buregeya Prince

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Ntaribi Steven, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Rugwiro Herve (C), Nsabimana Aimable, Martin Fabrice Twizeyimana, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana, Djihad Bizimana, Nshuti Innocent na Sekamana Maxime.

Abasimbura: Kimenyi Yves, Songayingabo Shaffy, Buteera Andrew, Itangishaka Blaise, Tuyishime Eric, Twizerimana Onesme na Nkinzingabo Fiston

Musanze FC: Mazimpaka Andre, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Hakizimana Francois, Mwiseneza Daniel, Munyakazi Youssuf, Peter Otema (C), Niyonkuru Ramadhan, Wai Yeka, Mudeyi Suleiman na Hakizimana Djaphet.

Abasimbura: Ndayisaba Olivier (GK) (22), Shyaka Philbert (14), Kimenyi Jacques (6), Barirengako Frank (15), Nduwayezu Jean Paul (13), Harerimana Obed (12) na Lomami Frank (11)

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Peace

    Kuya 28-12-2017 saa 13:31'

    Arko se ko numva mwibasiye ApR nkaho gutsindwa bitabaho mumupira wamaguru?ubuse za zindi zo hanze tubona zikomeye zo ntizitsindwa ra?cg ntizinganya?iyo rayon murata se yo ifite angahe?si 15 n’ikirararane kimwe?niyo yagitsinda izaba igize 18.
    Yego guhora tunganya buri munsi ntibidushimisha natwe nk’abafana,arko nanone kubwira abantu bakoze ko ntacyo bakoze ni ukubaca intege pe!
    Naho muri football ibihe nkibi bibaho
    Za kipe zikomeye zijya zigera mubihe nkibi...
    Ubuse Kiyovu iyoboye urutonde siyo yari yaroherejwe mukiciro cya kabiri ?
    Gusa Apr ishyiremo akabaraga pe.
    Murakoze!!!!!

  2. etoo

    Kuya 28-12-2017 saa 11:48'

    APR FC ifite politique nziza yo gukinisha abene gihugu gusa. Ikibazo gihari nuko nta left back igira no kumenya niba abakinnyi ifite bazamura urwego rwabo batozwa na Mulisa Jimmy udafite experience (3 years is not enough to be nominated as head coach ) ?????? APR FC iramutse igaruye umutoza Andy Mfutila nka head coach, Gatete Jimmy na Sibo Abdoul bakaba ba Assistant coaches, Katotola akaba physical trainer, Ndizeye Aime Desire (NDANDA) agatoza abazamu ikipe yakomera igakina umupira mwiza cyane n’instinzi ikaboneka naho nitugumana abo dufite ubu nta musaruro mwiza tuzabona kandi n’umutoza w’abazamu ntacyo akimarira ikipe mu kuzamura urwego rwabo kuva Bakame na Ndoli bagenda. Abayobozi ba APR FC bazibuke ko no muri Confederations cup umutoza mukuru w’ikipe agomba kuba afite Licence A itangwa na CAF niko amategeko n’amabwiriza abivuga bataza dutera mpaga. Mbona byaba byiza Mulisa yajya kwiga amasomo yo gutoza mu makipe yaciyemo i burayi akazagaruka afite experience ihagije naho kumuha ikipe irenze urwego rwe nka APR FC nukwica iterambere rye mu gutoza. APR FC itubabarire ikore impinduka muri Staff techniques

  3. knc

    Kuya 28-12-2017 saa 07:44'

    Huhuhuu ! abajya bavuga ko rayon irimbutse ko ntari kubona comments zabo noneho bihishe he se? kandi ko ari abafana ba mutesi nako muteteri ?

  4. Muhammad

    Kuya 28-12-2017 saa 07:26'

    Bayobozi ba Apr Fc !

    Muribwira ko muha abanyu umwanya wo kwikura mu mucyene ; ariko se, ni mu gihe kingana gite ? Muribwira ko mutonesha abanyu ! Iyo muha responsabilities umuntu utazishoboye ; ibyo byerekana namwe aho imyumvire yanyu ihagaze, aho itazashobora kuzarenga na rimwe ! Muriyereka abanyarwanda, bagenda babaruka (they spued you out) ; kuko ibyo mukora, biteye iseseme !

    Nk’ubu, aheza Jimmy Mulisa ashobora kugeza Apr Fc ; ni kumwanya wa Gatanu muli Azam Chamionship 2017 ; n’aho n’aha Mana ! Umwanya Apr Fc itigeze igera ho mu buzima bwayo bwose, igiye kuhagezwa n’Umutoza utagira License, uhembwa akayabo, kurusha abatoza bose bo mu Rwanda ! The lone quality he deems is that ; he’s among you, he belong with you ; is that a quality ? For me it’s a stain, a blemish)

    Nk’ubu Jimmy Mulisa, muriho muramwica, mwaramwishe already (Everybody knows, as a football coach ; he is a finished man) ! Byanze bikunze, Jimmy Mulisa ntazaguma muli Apr Fc with such results ; ntanakwiriye no kugira uwo yakwungiriza, kuko the only thing he’ll trying to do is to sabotage the Head Coach ; your minds are well known !
    Which Club from then on, izamubenguka aha mu Rwanda ? Yego mushobora kongera kwirukana Rwasamanzi muli Marines, ngo Mulisa abone Club yatoza ; n’ubwo nta kindi yayimarira, atari kuyimanura muli Second Division ; mukirengagiza aho Rwasamanzi yar’amaze kuyigeza !

    Nababwira iki ; mukomeze kwica Rwanda Football, mugamije gutonesha abanyu !? Mediocrity iba muli Apr Fc, niyo usanga muli Ferwafa and vice versa ; aho abayobora Ferwafa aribo baha Apr Fc abatoza badashoboye, abavugizi bahembwa ibihumbi magana inani, ntacyo bamariye Apr Fc ! Abavugizi utakoza English kandi bivugwa ko babaye muli Tanzania ! What a mediocrity !!!

    You’re compromising the future of your owns, but also the future of all Rwandese ! What you’re really doing is mortgaging the future of your owns. That’s being shortsighted, lacks vision and being so narrow-minded ; I’m really sorry !

  5. bagaza henry

    Kuya 28-12-2017 saa 06:59'

    ntamutoza dufite birababaje nka MULISA kunganya imikino 4 ikurikirana ntiyirukanwe sinzi icyo bamutegerejemo ko azakora nta objectif nkumutoza afite zogutsinda kandi niba haricyo ubuyobozi bwasaba abafana ba APR kugirango yongere kuba APR yahahise twabikora ariko equipe igakomera
    ataribyo MURISA arayiroha kabisa

  6. axel

    Kuya 27-12-2017 saa 21:03'

    Erega rwose iyo politic mwazanye ngwabana babanyarwanda niyo ibakozeho,murisa ararengana ntabakinnyi afite ubu koko nshuti innocent niwe wabaha igikombe ,iyo ndebye muri apr nkabona nabakinnyi ifite ntagikombe yatwara bamwe basigaye kumazina gusa.......

  7. John

    Kuya 27-12-2017 saa 19:53'

    Ntabwo umupira ari ukugendera ku mazina n’amakipe ngo n’ibihangange. Ahubwo Apr kunganya ijye ibyishimira ubundi yararangiye, Bareke abana bazamuke nabo bandikishe amazina cg bongere baganire neza n’asifuzi nkuko bari basanzwe babikora. Musanze congratulations.

  8. ema

    Kuya 27-12-2017 saa 19:39'

    Muti igihanya bamaze kugikawusha mumavuta?niriwe mukazi ariko numvise kinukira to,murinda muvuga ngo ntimuzongera kugifana se haruwo mwateza igihombo?ubundise ninde wabahamagaye?ubundise abanyamahanga mushaka babamariyiki bagihari?ntibariye imisoro yabaturage nibahoshi

  9. Sibomana Jean d’ Amour

    Kuya 27-12-2017 saa 19:08'

    Oya wangu, si ikibazo; ahubwo ni igisubizo, kuko amakipe mato yazamuye urwego rwayo. Ari nabyo biryoshya ballon !

  10. Paul

    Kuya 27-12-2017 saa 18:58'

    Banyakubahwa bayobozi ba APR ikipe yachu dukunda mureke amaranga mutima Niba mudashaka guseba nogusebya izina APR mushake umutoza MULISA sumutoza dufite abakinnyi beza bambere murwanda ariko muratubabariziki? Mwashatse umutoza ushoboye konziko mukarere ntamutoza mwananirwa guhemba

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru