RUHAGOYACU.com

APR FC inganyije na Marines mu mukino yarushijwemo n’abanya Rubavu

Ikipe ya Marines yakwifuje ibindi birenze igitego cyo ku munota wanyuma itsinzemo APR FC ikayikuraho inota nyamara yari ifite umukino wose mu ntoki.

Umukino uhuza amakipe yombi, wakunze kuvugwa nk’umukino ubusanzwe woroheraga ikipe y’ingabo z’igihugu gusa mu myaka itatu iheruka biragaragara ko bikunda kuyigora kuba yayitsinda ubugira kabiri muri shampiyona.

Kuri uyu munsi wa 28 wa shampiyona wo byari bigoye kurushaho, kuko Marines ikomeje kurwana no kutamanuka mu gihe urebye ikipe ya APR FC isa nkaho ntacyo ikirwanira, nubwo amakuru ayivamo rimwe avuga ko igihatanira umwanya wa kabiri mu byukuri wagira agaciro mu gihe Rayon Sports yakwegukana igikombe cy’Amahoro.

APR FC yari yatangiye gutekereza match ya Rayon SportsAPR FC yari yatangiye gutekereza match ya Rayon Sports
Marines yaje idashaka gutakazaMarines yaje idashaka gutakaza

Kuri stade ya Kigali, APR FC yari yahindutseho gato yakiraga Marines yaherukaga gutsindwa na Etincelles muri Derby, aho umutoza Coka atagombaga gukora ikosa iryo ari ryo ryose niba yifuza kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka utaha.

Ibintu ariko ntabwo byamutangiranye neza, dore ko ku munota wa gusa Ngando Omar yazaga gufungura amazamu ku mupira wari uturutse muri Corner. 1-0, APR FC iheruka ibyo.

Ikipe ya Marines yakoze ibishoboka ngo ibe yakwishyura iki gitego mu gice cya mbere, ndetse iyo bitaba umusifuzi w’umunsi yagakwiye kuba yahawe penaliti ku ikosa Nsabimana Aimable yakoreye mu rubuga rw’amahina, ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari icyo gitego 1-0.

Umunyezamu Regis yakomezaga gutiza umurindi ikipe yeUmunyezamu Regis yakomezaga gutiza umurindi ikipe ye
Ngando Omar atsinda igitego muri umwe mu mikino mike yitwayemo nezaNgando Omar atsinda igitego muri umwe mu mikino mike yitwayemo neza
Myugariro w'intamba ku Rugamba ni we wafunguye amazamuMyugariro w’intamba ku Rugamba ni we wafunguye amazamu
Nshuti Innocent ntabwo yigaragaje kuri uyu wa mbereNshuti Innocent ntabwo yigaragaje kuri uyu wa mbere

Igice cya kabiri, cyihariwe bikabije n’ikipe ya Marines, yagiye irema uburyo butandukanye gusa kububyaza umusaruro bikaba ibindi. Nduhirabandi utoza iyi kipe, yinjije mu kibuga Dusenge Bertin na Muvunyi Haruna, byatumye akomeza kotsa igitutu APR FC yakinaga ama contre attaque gusa.

Mu gihe Muvunyi Haruna atashoboye kwishyura icyizere umutoza yamugiriye nubwo yabonye uburyo butandukanye bwo gutsinda, byibura Coka yakwishimira ko Dusenge Bertin na we wagiye mu kibuga asimbuye, yashoboye gutuma Marines icyura inota rimwe ikuye kuri APR FC.

Ibi ariko byasabye gutegereza umunota wa 90, ubwo uyu rutahizamu yazaga gucenga abinyuma ba APR gusa Ngando Omar akamusigarana, maze umusifuzi agatanga penaliti yahise yinjizwa neza n’uyu Dusenge Bertin.

1-1 ni ko umukino wahuzaga amakipe ahuriye ku gisirikare washojwe

Nshuti Innocent ntabwo yigaragaje kuri uyu wa mbereNshuti Innocent ntabwo yigaragaje kuri uyu wa mbere
Abakinnyi ba Marines bavunikaga umusubirizo... uwa 1Abakinnyi ba Marines bavunikaga umusubirizo... uwa 1
... uwa kabiri... uwa kabiri
... uwa gatatu... uwa gatatu
Dusenge Bertin yaje gukorerwaho penaliti mu rubuga rw'amahinaDusenge Bertin yaje gukorerwaho penaliti mu rubuga rw’amahina
Ayinjiza nezaAyinjiza neza

Mu wundi mukino wakinwe kuri uyu wa mbere, Amagaju yari mu rugo, yatsinze Kirehe ibitege 2-1 atuma impera za shampiyona zigenda zigorana kurushaho kuri iyi kipe ya Kishi.

Uko imikino iteganyijwe kuri uyu wa kabiri

  • Gicumbi Fc vs Musanze Fc (Gicumbi, 15:30)
  • Bugesera Fc vs Pepiniere Fc (Bugesera, 15:30)
  • Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15:30)
  • SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)
  • Mukura VS vs Sunrise Fc (Stade Huye, 15:30)
  • Police Fc vs Espoir Fc (Stade Kicukiro, 15:30)

Amafoto:Hardi.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. steven

    Kuya 23-05-2017 saa 14:01'

    Ubundi si wazana abakinnyi ubakuye i burundi ugahangana na mukeba ifite umutoza ukomoka i burundi nawe ukagira ngo feye bazana bose ntibayikura ahantu hamwe no kubatsirika byamworoheraaaaa, nabivuze kenshi ko camarade yatwiciye ikipe nkuko wenger wo muri arsenal yabikoze kuko nabanya binyoma gusa (Issa na Omar bakiniye u burundi bivuze ko badashobora guhamagarwa mu mavubi na rimwe bitandukanye na politique APR FC igenderaho yo gukinisha abenegihugu gusa kandi isa nitubahirijwe kuri Issa na Omar niyo mpamvu abakunzi b’ikipe dukunda duhora dusaba impinduka zo kugarura international strikers batatu bakomeye muri APR fc kugira duhangane nabo mu karere kuko abataha izamu dufite( badashobora guhangana nabo muri CECAFA kuko nta bigangu bafite nta finishing bazi, n’umutoza ufite licence C utanafite experience bose bakaba batari ku rwego ry’ikipe yacu ugereranyije n’abahanyuze bose). Ibyo Musesenguzi avuga njye mbona bifite ishingiro habayemo kubeshya bitwaje politike yo gukinisha abitwa abanyarwanda no kugambanira ikipe yacu APR (birukanye abakuriye muri academy y’ikipe) kugera naho gasenyi itwara igikombe iturusha amanota 15 yose kandi tuyirusha amakiro none dusigaye turwanira umwanya wa kabiri na police fc itagira abafana bayitiza umurindi. Ubu muri APR FC yasigaye abakinnyi bakuriye muri academy yayo nka Mukunzi,Sekamana,Kimenyi,Rugwiro,Fiston,,Kamotela, Jijiya gusa murumva bahuza umukino gute? abandi barasezerewe none nibo bahagaze neza mu makipe yabifatiye. Reka nisabire abayobozi bakuru b’ikipe gukora impinduka nziza kugira ikipe yacu isubirane igitinyiro yahoranye mbere nko kuzana Technical Director mpuzamahanga, Two international coaches bagafatanya na Karekezi olivier nka physical trainer, 3 international strikers kuburyo ikipe yasubirana ubukaka n’ubushongore bwa nyamukandagira mu kibuga cy’ikasa imitutu hanyuma bagasezerera camarade wakoze amakosa menchi mwikipe(gusezerera sugira, kodo, mubumbyi, nova, bertand, olivier, rwatubyaye, zidani,titi n’abatoza bagiye nta mpamvu ifatika ) noneho staff techniques iriho ubu nayo ikagenda byihuse kuko nta terambere basize muri APR FC usibye amarira n’agahinda gusa. Ni gute watsinda gasenyi 3 fois wikurikiranyije hanyuma ikagutwarana igikombe hari difference y’amanota 15 cg 18. Ubuyobozi bw’ikipe buza bisesengure maze buduhe igisubizo kirambye.Murakoze cyane

  2. Janvier

    Kuya 23-05-2017 saa 11:40'

    Iyo wabaye inkomamashyi uba insina ngufi!

  3. francis alveiro

    Kuya 23-05-2017 saa 10:29'

    aba rayon muzapfa muvuga no muri morge muzaba muvuga gusa meforme zibaho kdi sinamwe mutanga nationalite mugabanye umunwa rero NibA apr yubakiye kukinyoma rain yubakiye kumatiku, ubuzererezi, etc

  4. Elyse

    Kuya 23-05-2017 saa 10:04'

    umusaruro mucye wikipe ya apr fc turawushyira kubuyobozi bwayo nawese icyari shampiyona cyahindutse ubukwe urugero nshimiyimana amuran rugwiro herven habyarimana innocent buteraa andrew sibomana patrick kurongora.com kugura abakinnyi batari kurwego rwa apr fc nawese wirukanye ntamuhanga tumayine uguze zanuzaji ubuse koko wakina amarushanwa nyafurika ufite abataka nka issa bigirimana na nshuti innocent ngo onesme warenga umutaru umutoza ari jimmy mulisa? hhhhh bayobozi bacu mwaratubabaje cyaneeeeee birenze urugero mukwiye nokudusaba imbabazi niba ntagikozwe ngohafatwe izindi ngamba zihamwe umwakutaha umupira muzajya muwureba mwenyine gontimwakinisha abanyamahanga nonese komubakinisha kdi noneho babandi batanashoboye urugero ngando amar nininahazwe fabruce buteraa andrew issa bigirimana ababose nimubirukane muzane abataka 2 bashoboye mureke gukomeza kuturwaza imitima kubona ntamukinnyi wa apr fc ufite ibitego 7 kubona apr irushwa ibitego 22 namukeba hhhhh sha umve ibintabyo abafana twararize twarihanaguye gutwara igikombe uturusha amanota arenga 13 gutsindwa na gicumbi askigari kunganya na musanze amagaju kirehe pepinieri police nizind kudaha agaciro ibitekerezo byabafana!? ubutaha ikipe muzayihe kamarade nawe ayitoze cyangwa kazungu clever

  5. ema

    Kuya 23-05-2017 saa 09:13'

    Ngo nintamba kuruki?ngo nabana babanyarwanda yewe bakinisha ubuse umuntu yakinira intamba kurugamba ukamugira umwana wurwanda gute?amanyanga yanyu niyo atuma nyanga abirasi gusa

  6. kalisa Jean Claude

    Kuya 23-05-2017 saa 06:43'

    Ariko se wowe Gasore uvuga ngo ikipe irazerera hari umugabo utagira aho ataha, none se urashaka ibiro ugiye gukorayo iki? Wowe reba ibyo ikipe irimo gukorera udukipe duciriritse ureke itiku, harya NGANDO, BIGIRIMANA burya ngo bakuriye muri Academy ya A P R??? Mbega ikipe sha ni Kinyoma FC kbsa.

  7. jean

    Kuya 22-05-2017 saa 23:34'

    mbega ikipe!cyakora abayobozi,abatoza n’abakinnyi ba apr mwigaye uyu mwaka kabisa.

  8. Bwiza

    Kuya 22-05-2017 saa 22:15'

    Genda Gikundiro uri ikipe nziza!!!

  9. gasore

    Kuya 22-05-2017 saa 22:00'

    ariko wowe wiyise musesenguzi ukaba unafana gacanga Fc ukaba unakunda kuzana itiku wadufasha ukatubwira aho ibiro byikipe ufana ahobiba ningirwa bikombe mumaze gutizwa aho bibikwa cyangwa nabyo murabizererana nkuko mwirirwa muzerera

  10. Issa

    Kuya 22-05-2017 saa 20:51'

    None apr ntivuga ngo ikinisha abana babanyarwanda? Mbega ikinyoma muzajya muyivamo, myugariro wabarundi??? Nabandi ntavuze? Ikipe yubakiye kukinyoma

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru