RUHAGOYACU.com

APR FC itsinze Kiyovu Sports isatira Rayon Sports

Ibitego bibiri mu minota ibiri bya ba myugariro babiri ba APR FC ni byo bikoze itandukaniro ku mukino w’umunsi wa 24 bahuriragamo na Kiyovu Sports kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amateka ndetse n’uburyo amakipe ahagaze muri iyi minsi byahaga APR FC amahirwe mbere y’umukino, gusa byasabye gutegereza iminota 85 ngo iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona ibone inshundura.

Ati ese wamenye ibyabaye kuri Kiyovu yacu!Ati ese wamenye ibyabaye kuri Kiyovu yacu!
APR FC nta mpuhwe yagiriye Kiyovu iri kugana ahabiAPR FC nta mpuhwe yagiriye Kiyovu iri kugana ahabi
Filime irangiye debande apfuyeFilime irangiye debande apfuye
Ok ikigaragara ni uko APR yabonye amahirwe atandukanyeOk ikigaragara ni uko APR yabonye amahirwe atandukanye
Niba utari ubyemeye nawe reba nkiki gitego bahushije...Niba utari ubyemeye nawe reba nkiki gitego bahushije...

APR FC, yari yatangiye umukino neza isatira Kiyovu Sports gusa Corner umunani mu gice cya mbere wongeyeho imipira myinshi yacaga ku mpande igana mu izamu rya Kiyovu Sports ntacyo byamaze, kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino Kiyovu Sports na bwo yatangiye ishaka guhagarara ku inota rimwe, cyane ko yari ibizi ko imaze imyaka itari mike na ryo idashobora kuribona kuri iyi kipe yayigize nk’akarima kayo.

Jimmy Mulisa yakoze impinduka zitandukanye mu gice cya kabiri, gusa kwinjizamo Tuyishime Eric bakunze kwita Congolais ku munota wa ni byo byahinduye umukino bigaragara. Uyu musore ukiri muto wasimbuye Fiston Nkenzingabo, yagoye cyane ikipe ya Kiyovu Sports byagaragaraga ko yananiwe.

Nkinzingabo Fiston...Nkinzingabo Fiston...
...Yagerageje biranga umutoza amukuramo...Yagerageje biranga umutoza amukuramo
APR FC yabonye Corner 15 mu mukino ibyaza umusaruro imweAPR FC yabonye Corner 15 mu mukino ibyaza umusaruro imwe
Ngabo Albert yatowe nk'umukinnyi w'umukinoNgabo Albert yatowe nk’umukinnyi w’umukino
Umunyezamu Djihad yitwaye neza muri rusange (nubwo yatsinzwe bibiri)Umunyezamu Djihad yitwaye neza muri rusange (nubwo yatsinzwe bibiri)
Rwarutabura disi!Rwarutabura disi!
Uyu mwana akomeje kwandikisha amateka nyamara...Uyu mwana akomeje kwandikisha amateka nyamara...
Kuva yakwinjira mu kibuga hari byinsh byahindutse(Congolais)Kuva yakwinjira mu kibuga hari byinsh byahindutse(Congolais)

Abafana ba APR FC bari bafite akanyamuneza ko mukeba yaraye atakaje, byabasabye gutegereza umunota wa 85, ubwo nyuma yo guhusha uburyo butandukanye imbere y’izamu, Nsabimana Aimabe yazaga gutera agapira gato ku mupira wari uturutse muri corner, gusa kari gahagije ngo gatume Djihad Nzeyurwanda ahindukira kandi yari yakaniye bigaragara.

Kiyovu Sports yatindijwe no gutanga, maze APR FC ihita yisubiza umupira, Bizimana Djihad ahereza umupira Ngabo Albert watsinze igitego cy’amabengeza cyanashimangiye indi ntsinzi ya APR FC kuri Kiyovu.

Gutsinda uyu mukino bitumye APR FC ikomeza gusatira Rayon Sports, aho yujuje amanota 50 mu mikino 24 ikaba irushwa amanota atanu n’ikipe ya mbere yo ariko imaze gukina imikino 22 gusa.

Bizimana Djihad na we ni umwe mu basimbuye mu minota yanyumaBizimana Djihad na we ni umwe mu basimbuye mu minota yanyuma
Aimable atsinda igitego cye cya gatatu muri APR FC(Arushwa bibiri na rutahizamu wa mbere). Mbega!Aimable atsinda igitego cye cya gatatu muri APR FC(Arushwa bibiri na rutahizamu wa mbere). Mbega!
Abasore ba APR FC bishimira igitegoAbasore ba APR FC bishimira igitego
Nkuko bisanzwe Yannick ahita anaga akajisho muri tribuneNkuko bisanzwe Yannick ahita anaga akajisho muri tribune
Eh eh eh eh!Eh eh eh eh!
Harya ibi ntibabitangira amakarita ra( Ubanza batageze mu bafana da)Harya ibi ntibabitangira amakarita ra( Ubanza batageze mu bafana da)
APR FC iracyizeye igikombe cya shampiyonaAPR FC iracyizeye igikombe cya shampiyona

Amafoto- Hardi

Izindi nkuru

aimable Kuya 24-04-2017 saa 14:00'

akabi ni ugusaza ugusazira ubusa

ema Kuya 24-04-2017 saa 09:45'

hhh nubundi ntasosi yigicyeri wasanga munagitwara nubundise abasifuzi babaheka ntibahari? manegeka we ntamupira muzamenya icyo nsaba abasore bacu nugutwara igikombe ureke izi ndangare

kkk Kuya 24-04-2017 saa 09:03'

abafana ba APR bageze lagos bajyenda ndakaswi!!!

MAMA WE Kuya 24-04-2017 saa 08:47'

Akabi ni ugutsinda ukabura uwo mwishimana ariko aba APR ni abo gusakuza gusa niba ari ubukene bubugarije niba atari ukumenya gufana simbizi muragapuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu naho igikombe nimugumye mukanure amaso azarinda anavamo tukimanika

isinimbi Kuya 24-04-2017 saa 08:34'

Abanyamakuru bacu mamwe muranshimisha kabisa. Ngo APR isatiriye Rayon Sports! Rwose ubeshye abafana bayo pe. Iyo uvuga uti APR itsinze Kiyovu yiyongerera amahirwe yo kuguma mu zihatanira umwanya wa kabiri byari kuba bipfa kuruta. Naho rero bafana ba APR ngo mwizeye kuzakina confederation cup umwaka utaha, mwaba muretse kubitekerezaho cyane mukabanza mugatwara icy’amahoro kdi ntababeshye biragoye pe.

rulove Kuya 24-04-2017 saa 07:25'

we uzi ko nibutese ko APR FC yatsinzwe igitego kimwe gusa bitewe n’uko yahuye na equipe ikomeye nka yo! ariko Rayon igatsindwa ibitego 2 bitewe n’ubushobozi bwayo! aho bigaragarira ni ugutsinda ibitego 9 warangiza ugakurwamo n’ibitego 2 gusa! byumvikane ko ubushobozi atari ugutsinda byinshi ahubwo ni ugutsinda iby’ingenzi kandi bigaragaza urwego rw’icyiciro uba urimo. APR FC twavuyemo munywa iza yose bamwe babura ikiranguzo ngo barasengera none na mwe koko mudusanze ku rugo! muze dusangire duke duhari ariko twacu mu mbaraga zacu. Tekereza miliyoni 228 ariko zigucika warangiza ngo APR FC iri mu manegeka mutanayirusha umufuka! Mureke twubahane kbs!!!

aimable Kuya 24-04-2017 saa 06:49'

courage basore bacu ntacyo mutaduhaye ibikombe twarabitse yeweee. twe ntituri nka babandi birirwa mubigambo nkaho bakoze. mukecuru fc isaziye ubusa n’akabati karimo ubusa imyaka 50 ngo bibirwa n’abasifuzi kuko babafana birirwa babibira gusa

Ruvunabagabo Juvenali Kuya 24-04-2017 saa 02:16'

Shuti Bavandimwe Nimusabire Kiyovu Mureke Amagambo Kiyovu Yarizi Umupira Mwibona Igeze Aha Ungo Muvuge Meshi Kuko Yarahanyuze Kera Kandi Namwe Ntimugasebanya Nkabana Kuko Ibintu Birahinduka Umwana Akaba Umusaza Kandi Ntagahora Gahanze

stephen Kuya 23-04-2017 saa 23:55'

harya ngo batwaye igikombe ??? waba utsindirwa muri confederatuon cup nta gitego utsinze waraguze muri mali, burundi, goma.ukazavuga ko wakora iki muri champuonsleugue koko??? APR niyigire muri confederations cup izisasira.utwo dukipe muri next year??

Bwiza Kuya 23-04-2017 saa 21:46'

njye mfana Gikundiro sinzayitenguha, mbese izakina ryari ahubwo ngo mbe ntegura Jezz wa???

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!