RUHAGOYACU.com

APR FC mu ihurizo ryo gukura amanota atatu i Rubavu idafite Yannick Mukunzi

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League yakomeje n’umunsi wayo wa 22 mu mpera z’iki cyumweru, aho igitegerejwe cyande ndetse gikomeje kwibazwaho na benshi, ari ukuba APR FC yabona amanota atatu amaze kwibagirana muri iyi kipe!

APR FC imaze imikino ine yikurikranya ya shampiyona idatsinda, irerekeza i Rubavu gukina na Etincelles ku munsi wa 22 wa shampiyona.

Iyi kipe imaze iminsi ikina imikino ya gicuti itandukanye, ikaba kuri ubu iri iheruka amanota atatu ubwo yakiniraga i Huye mu kwezi gushize, igatsinda Mukura Victory Sports ibitego 3-2.

Mu gihe Etincelles FC baza guhura iraba idafite Mbonyingabo Regis, APR FC nayo iraza kuba idafite Yannick Mukunzi ufite amakarita atatu y’umuhondo yabonye mu mikino iheruka ndetse araza kuba ari ku kane adakina muri shampiyona y’uyu mwaka.

Yannick Mukunzi wambaye nimero 6 yahawe ikarita ya 3 banganya na Pepiniere FC 1-1Yannick Mukunzi wambaye nimero 6 yahawe ikarita ya 3 banganya na Pepiniere FC 1-1
Umukino umwe ni wo utaraba mu mpera z’iki cyumweru, aho Rayon Sports n’Amagaju FC bakina kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Umunsi wa 22 wa shampiyona

Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017

  • AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:30)
  • Bugesera Fc vs Sunrise Fc (Bugesera, 15:30)
  • Marines Fc vs Gicumbi Fc (Umuganda, 15:30)
  • Kirehe Fc vs Police Fc (Kirehe, 15:30)

Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2017

  • Pepiniere Fc vs SC Kiyovu (Stade Ruyenzi, 15:30)
  • Etincelles Fc vs APR Fc (Stade Umuganda, 15:30)
  • Musanze FC vs Espoir Fc (Musanze, 15:30)

Abakinnyi 6 batemerewe gukina umunsi wa 22 wa shampiyona

  1. Habamahoro Vincent (Pepiniere Fc)
  2. Ndarabu Hussein (Pepiniere Fc)
  3. Sentongo Farouq Saifi (Bugesera Fc)
  4. Mukunzi Yannick (APR Fc)
  5. Mbonyingabo Regis (Etincelles Fc)
  6. Uwacu Jean Bosco (Bugesera Fc)

Izindi nkuru

NIBISHAKA Kuya 16-04-2017 saa 05:39'

uwo ngo ni musesenguzi? yabuze ibyo avuga umwana wanzwe niwe ukura APR FC komeza umurava insinzi

Jacorode Kuya 2-04-2017 saa 12:54'

Ndumumureyo.Arikondumva.Apr,iributsinde.Nitakazacyiraba,arikibazogikomeye,nahokomandowacu,kuwagatatu,azabikora

aimable Kuya 2-04-2017 saa 10:29'

courage basore bacu murabikora kbsa kandi ntacyo mutaduhaduhaye ibikombe twaragwije Naho gasenyiyo ubujura bwayo n’uburozi twarabumenye. Imana yanga amarozi izamanurwa nka satani

JUMONG Kuya 2-04-2017 saa 08:32'

Ikipe ni APR rero mwiyibeshyaho ntacyatuma ititwa ubukombe.

Niyitegeka Kuya 2-04-2017 saa 07:25'

Apl please win for Rwandan people you are 2.20 to beat etincelle in beetting
Ntabwo dushyaka kurizwa n, ikipe yabana bcu

FUBU Kuya 2-04-2017 saa 07:20'

Ariko musesengunguzi usesengura ibyo utazi rwose, tuza uzabona ko APR FC arikipe uretse ubu ibihe bibi irimo ariko bizarangira tuza. Kubwawe wumva byakomeza ariko siko bizahora. Naho Venuiste we ibya abeshya ngo baratekinika natange umugabo avuge niba barigeze bamutekiniga noneho tubyemere. Navane ibihuha aho abeshya gusa. Njye nemera ibimenyetso ngaho nabinyereke. Anyereke ukuntu bamucishijeho iryo yekinika ahubwo arashyushya abantu mumutwe kubyo adahagazeho. Najye avuga atanga ningero nibyo byiza. APR Fc barakwanga ariko ntibizakubuza kugira ibikombe byinshi.

nadine Kuya 1-04-2017 saa 22:26'

mwiriwenez abavuga muvuge abatavuga mutuze nonenitwe ejonimwe mutuzerero

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!