RUHAGOYACU.com

APR FC ntikwiye gukomera amashyi Rayon Sports, Camarade na Mulisa bazayakome-Umuvigizi w’abafana ba APR FC

Umuvigizi w’abafana b’ikipe ya APR FC Kalinda Emile, asanga abakinnyi ba APR FC badakwiye gukomera amashyi abakinnyi ba Rayon Sports, ahubwo Umunyamabanga mukuru n’abatoza aribo bagakwiye gukomera Rayon Sports amashyi.

Ibi Kalinda Emile yabitangarije City Radio kuri uyu wa gatanu, avuga ko we asanga bidakwiye ko ikipe ya APR FC yakomera amashyi mukeba wabo w’igihe kirekire mu mukino wa shampiyona bazahuramo ku cyumweru gitaha.

" Umunyamabanga mukuru w’ikipe Camarade n’abatoza bayobowe na Jimmy Mulisa nibo bagomba gukomera amashyi Rayon Sports kuko nibo batumye uyu mwaka utugendera uku," Emile aganira na City Radio.

" Birababaje kubona ikipe isinyishiriza abakinnyi mu tubari itagira aho ibarizwa idutwara igikombe, ariko byose ni amakosa yakozwe na bariya, bagomba kuba ari nabo bakomera amashyi iyo kipe."

JPEG - 264.4 kb
Kazungu Edmond (i bumoso) wungirije umuyobozi w’abafana na Emile (i buryo) umuvugizi w’abafana

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ikaba irusha ikipe ya APR FC ya 2 amanota 13, mu gihe hasigaye imikino 2 shampiyona ikarangira.

Mbere gato y’uko Rayon Sports yegukana igikombe,umutoza Jimmy Mulisa yabwiye Radio 10 ko yunva ikipe yatwaye igikombe bayiha icyubahiro igihe bazahura yaragitwaye.

JPEG - 259.6 kb
Jimmy Mulisa usabwa n’umuvugizi wa APR FC kuba ari we ukoma amashyi

Ibi uyu muvugizi w’abakunzi ba APR FC yatangaje, ntacyo ikipe yigeze ibivugaho.

Umunyamabanga wa APR FC, bamwe mu bafana bamurakariye cyane ubwo babonaga umukinnyi wabo Rwatubyaye Abdul agurwa n’ikipe ya Rayon Sports, bakavuga ko ari we wakoze amakosa, atinda guha abakinnyi amasezerano, byatumye APR FC itakaza uyu musore.

JPEG - 41.1 kb
Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe

Buretse kandi uyu mukinnyi abandi bakinnyi 2 Nova Bayama na Rwigema Yves bavuye muri APR FC bajya muri Rayon Sports, nabyo bitakiriwe neza n’abakunzi ba APR FC. Aba bakinnyi bakaba byaraje kurangira FERWAFA ibahaye Rayon Sports.

Umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri Sitade Amahoro ku cyumweru gitaha, witezweho kuba ari wo Rayon Sports izashyikirizwaho igikombe cyayo cya shampiyona yegukanye hagati muri iki cyumweru, kuko mu mikino 3 isigaye, ari umukino umwe Rayon Sports izakira, ari nawo uzayihuza na APR FC.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rip

    Kuya 23-05-2017 saa 18:12'

    ngo ikipe ya Rubanda nyamwinshi???? iseke kuko ntuzi ibyo uvuga ....kirazira gukomera amashyi Umukeba nka Rayon uhora muri bimbori bombori....

  2. rip

    Kuya 23-05-2017 saa 18:12'

    ngo ikipe ya Rubanda nyamwinshi???? iseke kuko ntuzi ibyo uvuga ....kirazira gukomera amashyi Umukeba nka Rayon uhora muri bimbori bombori....

  3. casmil

    Kuya 23-05-2017 saa 05:07'

    ahubwo niba abasinyira mukabari batwara igikombe jye ndabona ahubwo bakomereze aho nahotwebwe Apr dufite ikibazo gikomeye twagiye twemera ko inshuro zose twagitwaye nabandi bemeraga twebwe dufite imyumvire mibi ahubwo niba abasinyiye mukabari batwara ibikombe courage. naho amatiku???

  4. Boniface

    Kuya 22-05-2017 saa 20:32'

    fair play bavandi icya mbere si aho basinyiye igikuru ni umusaruro wavuyemo. Abantu bose ntibaba abambere. Mais on ne change pas l’equipe qui gagne

  5. sadou

    Kuya 22-05-2017 saa 16:29'

    hhhhh mbega Emile wee nonese icyangombwa ko ari signature icyangombwa ni aho ibera yababa aba yewe APR iranze irasebye koko kugira Umuvugizi w’abafana nk’uyu ni urwandiko PE!!! murabeshya n’ibindi byose muba mukangata bizashyira bijye ahabona ye iyo mihembere ya neza muba muririmba iaashyira imenyekane tu!! ngo ni uko ubivuze mu bakinnyi arara nabi hhhhh ubwo abafana batangiye kubahuka abatoza ubwo abakinnyi bagiye kubahuka abayobozi

  6. nkubito eugene

    Kuya 22-05-2017 saa 14:16'

    uwo Emile ntago ari serious kuko imvugo yakoresheje nta muntu wumugabo wakavuze kuriya. kuko niyo Rayon yaba mukeba sibivuga kuyisebya kuri ya sibyo.njye ndumva ubuyobozi bwa APR FC bwamufatira ibyemezo kuko nabo yarabasebeje.

  7. babou

    Kuya 22-05-2017 saa 13:43'

    twebwe APR tugira fair play twaremeye kdi twarangije kwiyakira Gicumba rero yituma bakomeza kutwishima hejuru. nagende uriya muswa. wirirwa ateye akabuno muri betting.

  8. knc

    Kuya 22-05-2017 saa 11:21'

    NGO isnyishiriza mukabari ? ariko sha MWe musinyishiriza mu Rugwiro se ?ariko sha iyo ministry mwometseho muzi ko Abanyarwanda Bose bayisangamo !Mwange mubyemere iriya kipe "Rayon " ni iyarubanda nyamwinshi kandi rukunda amahoro ndetse n’ibyishimo ! ndetse nuko utabizi n’igisirikare cy’ Urwanda cyiyiyumvamo !Ahubwo bakwibeshye ho gute ngo utuyobore ko nta munyarwanda watojwe atyo ?!!!///! suko bahangana sha !

  9. olivier

    Kuya 22-05-2017 saa 08:42'

    Nge ndi kwibaza, kuki hariho abafana nka EMILE bafite imyumvire itaranga aba sportif ko umupira atari intambara koko!
    igihe cyose abafana nk aba EMILE, umupira ntiwatera imbere mu gihe nk uyu witwa ko ari umuvugizi w’abafana b’ikipe ifite ibigwi nka APR ndetse yewe idasinyishiriza mu kabari nk uko abivuga(iyi nayo nge nyifata nk imvugo nyandagazi ku mufana witwa ko ahagarariye abandi) ,afte amagambo nk aya ngaya atiyubashye.EMILE yagakwiye kumenya ko zitukwamo nkuru akareka kwandagaza iyi kipe abereye umuyobozi w’abafana.

  10. bella

    Kuya 22-05-2017 saa 08:41'

    Doooore bijya gupfa byose, nta muntu wahangaraga ubuyobozi muri apr fc none buri wese arifata akavuga ibyo yishakiye nta soni. Turasaba ubuyobozi gukorana neza no gutumira Emile agasaba imbabazi Camarade na Murisa byaba ngombwa agahagarikwa kuko nta diplomacie afite muri we kandi ayoboye abantu benshi. Ese Emile we ubwo abo bagabo uzi ejo muzahurira he ko iminsi ikuna ingwe? Football s’intambara

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru