RUHAGOYACU.com

’’APR nta kintu yaturushije, hamwe baje baryama mu kibuga ngo iminota igende’’- Jimmy Ndayizeye utoza Espoir FC

Umutoza w’ikipe ya Espoir FC, Ndayizeye Jimmy asanga bataza gucibwa intege no gutsindwa bwa mbere muri shampiyona dore ko bagifite indi mikino myinshi mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Jimmy Mulisa ngo yanyuzwe n’imikinire y’ikipe ye.

APR FC yaraye itsinze Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Rusizi, ndetse aya makipe yombi yagiye gukina uyu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ataratsindwa na rimwe.

"Ni umukino wa mbere dutakaje, ntabwo mbyakiriye neza kuko dutsindiwe mu rugo. APR nta kintu yaturushije, habaye kuzubara ku bintu bya za koruneli, badutsinda ibitego. Mu gice cya kabiri twakiniye mu kibuga cyabo, bo baza baryama mu kibuga ngo iminota igende."

"Gutsindwa umukino umwe ntabwo biza kuduca intege, haracyri imikino myinshi imbere, tugiye gukomeza kwitwara neza’’- Ndayizeye Jimmy, umutoza wa ESPOIR FC.


Jimmy Mulisa yanyuzwe n’imikinire y’ikipe ye


" Ndishimye, urebye uko umukino wari umeze, ibyo nasabye abakinnyi babikoze, wabonaga ko harimo ishyaka, abakinnyi bashaka gutsinda"

Ubutaha........?

APR FC izakira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona uzabera kuri stade ya Kigali kuwa Gatandatu utaha, mu gihe Espoir FC izakina na Kiyovu Sports mu mukino uzabera ku Mumena kuwa Gatanu utaha.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jean de Dieu

    Kuya 5-01-2017 saa 14:01'

    APR Nimuyireke Ibereke Ko Ibikombe Ikibicyeneye Isitwari Niyemere Uburiye Umubyizi Mukwe Ntako Aba Atagize Pe! Nimwemere Turabafite. As Kigali Ntabwoba Iteye Ibakire Ibitego 2-0. Apr Turasha Abakeba Tuberekeko Jimmy Mulisa Atari Ubwambere Abazongo,bamwibuke Akinira Apr.

  2. titi

    Kuya 3-01-2017 saa 17:09'

    Ferwafa nirebe ahubwo impamvu ki abakinnyi bavuye muri APR bagishoboye
    bakajya gukina nayomu makipe barimo ubu bakaburirwa irengero cg kuri uwo mukino bagahita baremba
    cg bakigwandika ngo bavunitse kandi bazi neza ko ariwo mukino ukurikira wari utegerejwe
    urugero warebera kubagiye polisi, abagiye As kigali , abagiye Espoir mbese nikibazo
    kuko bitumvikana

  3. Nsengi Yumva Mavenge

    Kuya 2-01-2017 saa 16:13'

    APR irashaboye na reyo turayiteguye yo ni bitego 4 0

  4. claude

    Kuya 2-01-2017 saa 04:25'

    Ahaaaaaa,ndabona amakipe 5 ya mbere arimo igikombe kirimo guhatanirwa.Abafana bitege kumwenyura!!!!!!!!!!!!!!!!

  5. edward

    Kuya 1-01-2017 saa 09:10'

    A.P.R nubwo yatsinze espoir f.c ntabyo babarushije mu mikinire muri make a.p.r nta mukino nyayo yerekanye nk’ikipi igiye guhagararira u rwanda mu minsi ya vuba aha;n’ikimenyimenyi ntabwo izigera itsindira uwo mukino bazaduhagarariramo hanze ndetse no kwishyura baje kubishyurira i kigali.
    Jimmy Ndayizeye arashoboye pe!!Ni umutoza mwiza A.P.R. muzabyibonera muri retour i Kigali.
    Espoir Oyeeeeeee.Songa mbele.......Komeza ;komeza ujye mbere.

  6. kubwimana

    Kuya 1-01-2017 saa 02:18'

    koko nigute umuntu ashobora kuvugako atatsinzwe kdi ntacyo yagaragaje mukibuga abantu bagiye bemera koko kobadashoboye

  7. kubwimana

    Kuya 1-01-2017 saa 02:18'

    koko nigute umuntu ashobora kuvugako atatsinzwe kdi ntacyo yagaragaje mukibuga abantu bagiye bemera koko kobadashoboye

  8. kubwimana

    Kuya 1-01-2017 saa 02:18'

    koko nigute umuntu ashobora kuvugako atatsinzwe kdi ntacyo yagaragaje mukibuga abantu bagiye bemera koko kobadashoboye

  9. Mudahemuka Jmv

    Kuya 31-12-2016 saa 20:52'

    Ariko Nka Jimmy Wa Espoir Uvuga Ngo Ntiyarushijwe Abikura Hehe? Equipe Niba Yagutsinz Nuko Yakurushije Tujye Twiyakira Kubyabaye Ahubwo Nategure Match Y’ubutaha Nubwo Nayo Itoroshye Apr Komerezaho Tukuri Inyuma.

  10. sam

    Kuya 31-12-2016 saa 10:48'

    Apr ndayemera kuko ikinamo abanyarwanda ariko nyijurije guhora irangiza umwaka izinyuma ya rayon, rayon iyo ariyambere twese tuba twishimyeeee

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru