RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
ARPL: Abakinnyi 11 mbona bitwaye neza muri shampiyona ya 2016-2017
Print Comments: 13 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda mu mupira w’amaguru ya 2016/17 iri kugenda igana ku musozo wayo, dore ko hasigaye imikino igera kuri 2 ku makipe amwe n’imikino 3 ku yandi, igahita irangira.

Rayon Sports ni yo yamaze kwegukana igikombe cy’uyu mwaka nyuma yo gutsinda imikino 20, mu mikino igera kuri 26 iyi kipe yakinnye, ikaza gutsindwa umukino 1 gusa kugeza kuri ubu.

Uyu mwaka birashoboka ko twabona rutahizamu urenza ibitego 16 muri shampiyona, nyuma y’imyaka myinshi nta mukinnyi ubasha gutsinda ibi bitego kuko Dany Usengimana wa Police FC afite ibitego 16 (Bingana nibyo yatsinze umwaka ushize), mu gihe hakiri indi mikino 3 uyu musore afite imbere ye.

Rayon Sports ni yo kipe yatsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona, bigera kuri 59, ikaba n’ikipe yatsinzwe ibitego bicye, kuko imaze gutsindwa 17 kimwe na APR FC.

Nifashishije bamwe mu batoza bo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, abakurikira ruhago, n’abanyamakuru bakurikira uyu mupira ku bibuga, nashyize hamwe abakinnyi 11 mbona ko bitwaye neza muri iyi shampiyona, ndetse n’umutoza:

Umuzamu:

Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports)

Uyu muzamu w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umuzamu w’ikipe y’igihugu, yahurijweho na buri umwe nabajije. Bakame yamaze imikino 7 ibanza nta gitego atsinzwe, akaba muri rusange, afite imikino 12 mu mikino 22 yakinnye, atigeze yinjizwamo igitego na kimwe.

Abakina inyuma:

Rusheshangoga Michel: (APR FC

Myugariro w’inyuma w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi. Michel ntabwo muri rusange agize shampiyona nziza we n’ikipe ye ya APR FC, ariko ku ruhande rwe, ubanza, ibyo wamunenga ari bicye. Ari mu bafashije APR FC gutsindwa ibitego bicye, binongeye ari mu bakinnye imikino myinshi mu ikipe ya APR FC.

Rusheshangoga uyu mwaka yagerageje kuzamura urwego rwe mu gutanga imipira ivamo ibitego.

Igitego yatsinze Sunrise Tariki ya 11 Ukuboza umwaka ushize, kigafasha APR FC kubona amanota 3, gishobora kuzatorwa nk’igitego cy’umwaka. Kuri Iradukunda Eric wa AS Kigali watowe n’abantu 3 na Serumogo wa Sunrise, watowe n’umuntu 1 mubo nabajije, baracyasabwa gukora byinshi.

Aimable Nsabimana (APR FC)

Myugariro ukiri muto, ufite igihagararo n’imbaraga. Uyu musore biragoye ko wakwemera ko afite imyaka 19 gusa y’amavuko, urebye uko atuje, n’uko akora amakosa macye imbere y’izamu.

Nsabimana Aimable yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya Marines FC. Uyu musore yaje APR FC yifuza ko yaziba icyuho cy’umukinnyi Rwatubyaye Abdul, ariko benshi bakabona ko bitazoroha.

Urebye muri rusange ni we mukinnyi APR FC mu bo yaguze bashya wayigiriye akamaro cyane kurusha yewe na Muhadjili. Uyu mukinnyi yagiye anafasha mu gutsinda ibitego, nko kumukino bahuye na Etincelles, umukino bahuye na Sunrise n’iyindi. By’umwihariko, imbere y’amakipe akomeye nka Rayon Sports, nta gihunga na gito yigeze agaragaza imbere y’izamu.

Nyuma yo kumara imikino igera kuri 6 ibanza atabona umwanya wo kujya mu kibuga, yinjiye mu kibuga, ubudasohoka, ahigika abakinnyi nka Faustin Usengimana na Ngando Omar.

Kayumba Soter (AS Kigali)

Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali, umwe mu bakinnyi dufite beza bakina inyuma hano mu Rwanda.

Soter ni umusore utuje, ubona amakarita macye y’umuhondo, akaba umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe ya AS Kigali. Soter usanga yiteguye gukorana n’umukinnyi wese Nshimiyimana amushyira i ruhande rwe, yaba Bishira, Tubane yewe na Kodo waje kubivamo, akajya gutoza.

Ni umukinnyi wahoze akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, bijya binorohera kuba yazamukana umupira akuwuhereza abakina imbere. Yafashije AS Kigali gutsindwa ibitego 19, mu mikino 26 imaze gukina.

Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC)

Uyu ni umwaka wa 2 uyu musore wahoze muri Gicumbi asa nkaho izina rye rimenyekanye mu mupira wa hano mu Rwanda.

Myugariro mwiza cyane ku ruhande rw’ibumoso, uzi kuzamukana umupira, akanatanga imipira myinshi mu rubuga rw’amahina.

Muvandimwe yicaje bidasubirwaho umukinnyi Celestin Ndayishimiye wahoze ari nimero ya mbere mu Mavubi. Uyu musore buretse no kurinda, ari mu bakinnyi bazi gutsinda ibitego ku mupira y’imiterekano. Yagize amajwi 6, Emmanuel Imanishimwe wa APR FC agira amajwi 4.

Abakinnyi bakina hagati:

Muri Sisiteme yanjye y’abakinnyi 4-4-2, mubo nasabaga bose ko bamfasha gupanga ikipe y’umwaka, buri umwe yambwiraga Kwizera Pierrot, agashakisha undi yashyira i ruhande rwe, bikamutwara umwanya.

Eric Ngendahimana, Nsabimana Eric, Ally Niyonzima na Mugheni Fabrice bose bagarukwagaho n’aba basesenguzi, ariko biza kurangira ntoranyije Mugheni Fabrice.

Fabrice Mugheni (Rayon Sports)

Uyu musore yanganyije amajwi n’abandi bakinnyi batowe hamwe ku mwanya umwe, amajwi 2 kuri 2, kuko abandi 2, batoye abandi bakinnyi.

Mugheni bavuga ko atakinnye imikino myinshi, ariko uyu musore rimwe na rimwe yaziraga isaranganya kubera ikipe akinamo, atari ukuzira ko adashaboye.

Fabrice Mugheni uyu mwaka yabonye amakarita macye y’umuhondo. Ubuhanga bwe mu kwambura umupira no kuwutanga bumugira nimero ya mbere mu bakina nimero 6 hano mu Rwanda. Ni umukinnyi utagira igihunga.

Kwizera Pierrot: Rayon Sports

Mubo nasabye ko bankorera urutonde rw’abakinnyi beza, nta n’umwe utaranditse uyu musore wo hagati wa Rayon Sports. Ntacyo muvugaho, kuko niba utamuzi, ni uko udakurikira umupira wa hano mu Rwanda. Ibitego 10, imipira ivamo ibitego 6.

Mico Justin (Police FC)

Umukinnyi wazamuye urwego rwe cyane, kurusha abandi hafi ya bose mu bakina hano mu Rwanda.

Ibitego 12 kugeza kuri ubu, imipira ivamo ibitego irenga 8, Mico Justin ari mu bakinnyi biyerekanye kurusha abandi hano mu Rwanda. Mu myaka 5 amaze akina icyiciro cya mbere, uyu ni wo mwaka mwiza w’imikino agize.

Uyu musore wakomeje kugenda yishakisha mu makipe atandukanye nk’Isonga na AS Kigali yewe bamwe bakajya bakureka ngo nagende kuko adashoboye, Mico uyu mwaka Seninga amubyajemo umukinnyi mwiza, ushobora gukina agatsinda ibitego, akaba yanaremera abandi, bagatsinda.

Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports)

Umukinnyi wa mbere mu Rwanda ku bakina imbere ku ruhande rw’ibumoso, bidasubirwaho muri iyi myaka 2 ishize.

Savio uyu mwaka ntabwo umubare we w’ibitego uri hejuru cyane kimwe n’imipira ibyara ibitego, ahanini kubera kwifashishwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso, nyuma y’uko ikipe akinira itakaje abakinnyi bari basanzwe bahakina.

Ni umukinnyi ufite ubuhanga bwo gucenga umukinnyi uwari we wese, akagira umuvuduko mwinshi, akamenya no guhereza neza imipira abataha izamu, yewe rimwe na rimwe akitsindira. Ari mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye, ngo Rayon Sports itware igikombe uyu mwaka.

Wai Yeka (Musanze FC):

Rutahizamu mwiza w’ikipe ya Musanze FC. Ibitego 13 amaze gutsinda mu mikino 22 yagaragaye muri shampiyona uyu mwaka, bimugira umwe mu bakinnyi beza bari mu Rwanda bazi gutaha izamu.

Uyu mwaka Wai yafashije cyane ikipe ye ya Musanze kuri ubu, ihagaze ku mwanya wa 5 muri shampiyona. Uyu musore ukomoka muri Kongo, afite igihagararo, ubuhanga n’imbaraga bimufasha gutsinda ikipe zikomeye za hano mu Rwanda.

Dany Usengimana (Police FC):

Ibitego 16 mu mikino 24 amaze gukina Dany Usengimana, ni we rutahizamu uyoboye abandi uyu mwaka hano mu Rwanda.

Usengimana umwaka ushize yatsinze ibitego 17, FERWAFA iza kwemera 16 gusa, ariko uyu mwaka yongeye kwerekana ko ari rutahizamu mwiza, aho yanabengutswe n’ikipe ya Singida, ikamwishyura ageze ku $ 100,000, umukinnyi wa 2 uhenze mu myaka ya vuba mu bavuye mu Rwanda, nyuma ya Sugira watanzweho $120,000.

Dany afite imbaraga, arihuta cyane, akamenya no gutsindisha umutwe, nyuma y’ibyo uyu musore, ni umwe mu bakinnyi bazi gukinana na bagenzi be, kuko afite imipira 6 yatanze, yavuyemo ibitego.

Umutoza w’umwaka:

Masudi Djuma (Rayon Sports)

Imikino 26 akinnye muri uyu mwaka w’imikino, agatozamo imikino 25, Masudi DJuma yatsinzemo imikino 20. Abantu 10 nifashishije tuganira kuri uru rutonde bose bavuze ko Djuma Massoudi ari we ukwiye kuba umutoza w’umwaka, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Iyi ni ikipe nakoze nifashishije bamwe mu bakurikira shampiyona ya ruhago ya hano mu Rwanda, na we birashoboka ko wakora ikipe yawe, ukatubwira abakinnyi 11 ubona bahize abandi.

Ese ku bwawe ikipe nziza y’abakinnyi 11 muri shampiyona ya hano mu Rwanda ni iyihe?

Uwitonze Kuya 29-05-2017 saa 11:00'

MUTSINZI ANGE ntago akwiye kuburamo Kbsaa aha ntitwemeranya

Nani Kuya 28-05-2017 saa 10:42'

Jean Luc, am agree with u ma mehn ntacyo narenzaho cg ngo nkureho kuriyo kipe watanze

Thank u...

-####- Kuya 27-05-2017 saa 20:07'

1,BAKAME
2,RUSHESHANGOGA
3,MANGWENDE
4,AIMABLE
5,ANGE MUTSINZI
6,MUGENI
7.FISTON
8,PIERRO
9DANNY
10,WAIEKA
11,SAVIO

City Kuya 25-05-2017 saa 12:11'

Nimutugezeho Na Ekipe mbi noneho

karim Kuya 23-05-2017 saa 22:04'

mwizamu: Bakame

2:Rusheshangoga

3:Muvandimwe

4: Manzi

5:Mutsinzi

6: Milafa

7: Mustapha

8: Piero

9: Danny

10:Gentil

-####- Kuya 23-05-2017 saa 18:46'

Brown
kosora gato:
Masudi s’uwumwuka ahubwo n’uw’umwaka.

Ahishakiye Kuya 23-05-2017 saa 18:42'

Mwari mwagerageje rwose gusa ahantu mwibeshye gusa nuko shassir agomba kuza mumwanya wa mico cg waiyeka. nabo ubundi byari bimeze neza rwose.

GIKUNDIRO EMMY CIMERWA Kuya 23-05-2017 saa 17:59'

IKIPE YAJYE
1.BAKAME
2.RUSHESHANGOGA
3.EMMANUEL
4.MANZI
5.MBOGO ALL
6.MUHGEN
8.PIERRO
10.WAI YEKA
7.SAVIO
11.DANNY
9.SHABARARA

COUCH.MASUDI THE SUPER STAR

Serge leandre platinumz Kuya 23-05-2017 saa 17:10'

Ngewe, umuzamu: ndayishimiye jean luck bakame (reyo sport),myugariro 2 :rusheshangoga michel(apr ), 3 :imanishimwe emmanuel(apr) ,manzi thiery,rugwiro herve ,mukunzi yanick,kwizera pierot,nahimana shasir,dany usengimana,mico justin na sibomana patrick | umutoza: masudi djuma akungirizwa na seninga innocent!

niyobuhuniro Kuya 23-05-2017 saa 16:37'

reyon ninayo equip y’umwaka becouse 1niyo yatwaye igikomb
2yatsinzwe umukin umwe
3ninayo ifite ibiteg byinshi. kbs mutagiyekur reyon equip of the year 2016-2017.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)