RUHAGOYACU.com

ARPL: Police FC iresurana n’Amagaju, APR na Rayon Sports zikine kuri uyu wa gatatu

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza hagati muri iki cyumweru, ahateganyijwe imikino igera kuri 3, itarabashije kubera igihe.

Kuri uyu wa kabiri, hari hateganyijwe imikino 2, uwagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Gicumbi, takibaye, mu gihe ikipe ya Police FC irakina na Amagaju ku kibuga cyo ku Kicukiro.

Umukino wagombaga guhuza APR FC na Gicmbi kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, waje kwimurwa, nyuma y’uko amakipe yombi abyunvikanyeho.

Police FC iri ku mwanya wa 4 wa shampiyona, ifite amahirwe yo kurara ku mwanya wa 3, igihe yaba itsinze ikipe y’Amagaju, mu gihe Amagaju yatsinda Police FC, ikipe yo mu Bufundu, yafata umwanya wa 9, ivuye ku mwanya wa 12.

Amagaju, araba ashaka uko yakwegukana umwanya wa 9 muri shampiyonaAmagaju, araba ashaka uko yakwegukana umwanya wa 9 muri shampiyona

Police FC iheruka kunganya na Rayon Sports mu mukino ukomeye wabereye kuri sitade Amahoro kuri uyu wa gatandatu ushize, mu gihe ikipe y’Amagaju yanganyije na APR FC, hagati mu cyumweru gishize.

  • - Umukino uheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, Police FC yatsindiye Amagaju ku kibuga cyayo, ibitego 2 ku 0.
  • - Imikino 15 iheruka guhuza Police FC n’Amagaju, Police FC yatsinze imikino 10, Amagaju atsinda imikino 2, banganya imikino 3.
  • - Ku munsi wa 17, Police FC imaze gutsinda imikino 9, inganya imikino 5, itsindwa imikino 3.
  • - Amagaju ku munsi wa 17, amaze gutsinda imikino 5, atsindwa imikino 8, anganya imikino 4.
  • - Imikino 5 iheruka, Police FC yatsinze imikino 2, inganya imikino 2, undi irawutsindwa.
  • - Imikino 5 iheruka, Amagaju yatsinze imikino 2, anganya imikino 2, atsindwa umukino 1.
  • - Danny Usengimana ni we mukinnyi umaze gutsindira Police FC ibitego byinshi, ibitego 13 muri shampiyona, mu gihe Shaban Hussein Tchabalala w’Amagaju, amaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona.

Danny na Mico bamaze gutsinda ibitego 22, muri 26 Police FC yatsinzeDanny na Mico bamaze gutsinda ibitego 22, muri 26 Police FC yatsinze

Imikino y’umunsi wa 17

Tariki ya 28 Gashyantare, 2017

  • Police Fc vs Amagaju FC (Stade Kicukiro)

Tariki ya 1 Werurwe:

  • APR Fc vs Gicumbi Fc (Stade Kicukiro)
  • Rayon Sports vs Espoir Fc (Stade de Kigali)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. hakizimana michael

    Kuya 28-02-2017 saa 15:21'

    hhhhhhhhhhhh muvandi ibyo uvuga ni ukuri
    umunsi wejo hazaca uwambaye
    APR 2-0 gicumbi fite ibibazo kuko
    igiye guhura nintare yashyonje
    turabakubita tuta bitayeho cyagwa
    bamanike bemere
    basore bacu tubifurije amahirwe masa

  2. rulove

    Kuya 28-02-2017 saa 13:02'

    Yemwe bafana ba APR FC ubwo na mwe mugiye kwigana aba gasenyi koko! mwibagiwe ko dutarama turangije akazi? (gukina) APR FC tuzakine neza tubone umusaruro twawukoreye naho gutsinda no gutsindwa tubifite byombi tuzarekura kimwe bitewe nuburyo tuzitwara mu kibuga. Ahubwo muzandebere abarayon bazajya kuyifana n’abarayon bazaza gufana Gicumbi!!!

  3. Kats

    Kuya 28-02-2017 saa 10:56'

    Kuberiki mutatubwira results zandi ma kipe aba yarakinye,,apr rayon police gusa

  4. lukumbuzi

    Kuya 28-02-2017 saa 06:24'

    apr tukuri inyuma

  5. TANU

    Kuya 28-02-2017 saa 02:46'

    Parapara iri muri ruhago nyarwanda niyo ituma hagaragara amakosa amwe namwe! APR izabikora! APR 2-0 GICUMBI!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru