RUHAGOYACU.com

AS Kigali 2-2 Kiyovu Sports. Amakipe yo mu murwa agabanye amanota

AS Kigali iyoboye shampiyona nyuma yo kunganya na Kiyovu SC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali, amakipe yombi aguma kunganya amanota 17.

Kayumba Soter na Frank Kalanda baturutse inyuma bishyura ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude na Nizeyimana Djuma.

Reba uko umukino wagendaga umunota ku munota

FT As Kigali 2-2 Kiyovu Sports

90’ Mbogo Ally uzamutse mu kirere akuraho umupira wari utewe imbere y’izamu rye.

89’ Francis akiniye nabi Mutijima Janvier wa AS Kigali ikosa rihise rihanirwa hagati mu kibuga.

88’ Nizeyimana Djuma ahaye umwanya Moustapha Francis, Nizeyimana Rutsiro aha umwanya Vino Ramadhan.

87’ Fabrice Mugheni arengeje umupira wari uzamukanywe na Mbaraga Jimmy.

86’ Ishimwe Kevin ahannye ikosa atera umupira ukuweho na Habamahoro Vincent n’umutwe, Evode asubijemo umupira ujya ibicu.

85’ Ngirimana Alexis akiniye nabi Mbaraga Jimmy wa AS Kigali. Ni coup-franc.


82’ Goooooaaaal
Igitego cya kabiri cya AS Kigali gitsinzwe na kapiteni Soter Kayumba ku mupira uvuye muri koruneri itwe na Ishimwe Kevin.

AS Kigali 2-2 Kiyovu SC

81’ Ndoli Jean Claude ashyize muri koruneri umupira wari utwe na Ndahinduka Michel.

80’ Kalisa Rashid ahannye ikosa umupira uca ku ruhande gato rw’izamu.

79’ Coup-franc ya Kiyovu ku ikosa Benedata akoreye kuri Ibrahim Ngarambe inyuma y’urubuga rw’amahina.

78’ Ndanda ukuyemo umupira ukomeye wari utewe na Rutsiiro, ni nyuma y’uko na Ndoli afashe umupira wa Evode.

75’ Rutsiro yari akinnye neza aha umupira Djuma ukojejeho agatsitsino ujya hanze gusa ngo yari yarayemo.

73’ Jimmy Mbaraga ubuze igitego ku mupira atanzwe na Ndoli, habura umukinnyi wa AS Kigali uwushyira mu izamu.

71’ Koruneri ya AS Kigali itewe na Mutijima Janvier umupira ujya hanze.

70’ Ndahinduka Michel asimbuye Ndayisaba Hamidou ku ruhande rwa AS Kigali.

69’ Djuma yari abonye uburyo bw’igitego umupira bawushyira muri koruneri bateye maze umusifuzi avuga ko Mbogo Ally akoreye ikosa kuri Ndanda.

68’ Ndarusanze Jean Claude yari ashatse gutungura Ndoli Jean Claude umupira ujya ibicu.

67’ Abantu benshi bikanze penaliti kuri Rashid Kalisa uguye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi arabyirengagiza, Kiyovu bakomeza gukina bashyize umupira mu izamu kuri Djuma, umusfuzi avuga ko barayemo.

65’ AS Kigali bari bazamukanye umupira ariko barawutakaza wifatirwa na Kiyovu.

63’ Kiyovu yihariye umukino muri iyi minota, Irimo gutambaza umupira isatira izamu rya AS Kigali.

61’ Gooooooooooaaaaalll Nizeyimana Djuma atsinze igitego cya kabiri ku mupira ahawe na Mugheni arabacenga batatu ubundi atereka umupira mu izamu awunyujije mu kwahwa k’umunyezamu Ndanda.

AS Kigali 1-2 Kiyovu SC.

Nizeyimana Djuma uri ku mupira ni we utsindiye Kiyovu igitego cya kabiriNizeyimana Djuma uri ku mupira ni we utsindiye Kiyovu igitego cya kabiri

60’ Ndarusanze Jean Claude afashe umwanya wa Kalanda Francis.

60’ Mbaraga Jimmy wari ushatse gutsindisha ukuboko, ariko umusifuzi asifura ikosa GUSA.

58’ Ikarita y’umuhondo kuri Ntamuhanga Tumaini Tity ukiniye nabi Ibrahim wa Kiyovu.

57’ Ishimwe Kevin yari ahawe umupira wenyine aratsikira maze Alexis Ngirimana ahitawukuraho neza.

55’ Ally Niyonzima ahaye umwanya Ishimwe Kevin.

54’ Nizeyimana Jean Claude yari agerageje ishoti rigiye ku ruhande rw’izamu/

51’ Ntwari Evode yari acomekeye umupira Kalanda ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

48’ Gooooooaaaaallll Frank Kalanda yishyuye igitego cya AS Kigali ku ikosa rihanwe na Hamidou.

AS Kigali 1-1 Kiyovu SC.

Kalanda Frank watsinze igitego cya AS KigaliKalanda Frank watsinze igitego cya AS Kigali

47’ Mbogo Ally akiniye nabi Kalanda Frank. Ni coup-franc hafi n’izamu rya Kiyovu.

46’ Mugheni Fabrice wari uryamye hasi nyuma yo gukorerwa ikosa arahagurutse.

46’ Twagirimana Innocent akiniye nabi Bishira Latif, ikosa rihanwe na Benedata Janvier.

Ubwo Rutsiro yafunguraga amazamu y'i NyamiramboUbwo Rutsiro yafunguraga amazamu y’i Nyamirambo

HT: AS Kigali 0-1 Kiyovu Sports

Amakipe yombi agiye kuruhuka. Abakinnyi ba AS Kigali babanje gukora akanama mu kibuga mbere yo kujya kuruhuka.

Updates: HT: Sunrise FC 1-1 Kirehe FC

Abakinnyi ba AS Kigali babanje ku ntebe y'abasimburaAbakinnyi ba AS Kigali babanje ku ntebe y’abasimbura
Abakinnyi ba Kiyovu SC babanje ku ntebe y'abasimburaAbakinnyi ba Kiyovu SC babanje ku ntebe y’abasimbura

45+1’ Ndoli Jean Claude ateye umupira muremure urenzwa na Benedata Janvier n’umutwe.

45’ Iminota ibiri y’inyongera.

43’ Kiyovu Sports bazamutse ku mupira Alexis ahaye Djuma ariko uyu urenzwa na Mutijima Janvier.

41’ Nizeyimana Djuma akoreye ikosa kuri Mutijima Janvier, uyu ararihannye ariko Mugheni akuraho umupira n’umutwe.

Casa Mbungo utoza Kiyovu hamwe na Djabir na Kirasa bamwungirijeCasa Mbungo utoza Kiyovu hamwe na Djabir na Kirasa bamwungirije

38’ Kavatiri yari acomekeye umupira Nizeyimana Rutsiro uyu na we ashatse guha Djuma umupira ukurwaho na Soter. AS Kigali bakoze contre-attaque umupira wa Allly ufatwa na Ndoli awutanze Kalanda.

37’ Ngarambe Ibrahim yari ahaye uupira Mugheni, uyu kapiteni wa Kiyovu arawihorera kuko yarimo wenyine.

36’ Benedata Janvier ahannye ikosa umupira ufatwa neza na Ndoli.

35’ Ibrahim wa Kiyovu aryamye hasi nyuma yo kugongana na Ally wa AS Kigali gusa uyu mukinnyi wa Kiyovu bavuze ko ari we wakoze ikosa.

34’ Kiyovu bari bazamukanye umupira ariko aritambika Mbaraga Jimmy arawurenza.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali hamwe na Thomas Higiro utoza abazamu bayoEric Nshimiyimana utoza AS Kigali hamwe na Thomas Higiro utoza abazamu bayo

31’ Rutsiro wari wongeye guhabwa umupira ariko umusifuzi avuga ko uyu musore ukomoka mu Burengerazuba yaraririye.

28’ Goooooooaaaal Nizeyimana Jean Claude ’Rutsiro’ afunguye amazamu ku mupira uhinduwe na Djuma mu rubuga rw’amahina, akozaho ikirenge gusa.

AS Kigali 0-1 Kiyovu SC

27’ Benedata Janvier ashyize umupira muri koruneri itewe na Rashid ariko AS Kigali birangira barengeje umupira.

26’ Ohhh! AS Kigali ihushije uburyo bw’igitego kuri Kalanda uteye umupira ujya ibicu ari imbere y’izamu.

25’ Kiyovu SC bari bazamukanye umupira ariko yitonze awufata neza Nizyimana Alphonse.

24’ Koruneri ya AS kigali ku mupira urengejwe na Uwihoreye Jean Paul ariko bayiteye Kiyovu ikuraho umupira neza.

22’ Kiyovu bari babone uburyo bwiza kuri Mugheni ucomekeye umupira Djuma ariko Soter arawurenza.

20’ AS Kigali 0-0 Kiyovu SC

19’ Franck Kalanda akiniye nabi Habamahoro Vincent mu kibuga hagati.

18’ Mutijima Janvier urengeje umupira hafi n’izamu rye, Kiyovu babura uburyo bwo gutsinda imbere y’izamu ubwo Rutsiro yahushaga umupira.

17’ Ndoli Jean Claude asohotse neza afata umupira wari utewe na Ntwali Evode.

15’ Mbogo Ally arokoye Kiyovu ku mupira wari uhinduwe na Mutijima, ushyirwa mu izamu na Hamidou mbere y’uko uyu myugariro wa Kiyovu awukuraho n’umutwe.

AS Kigali yabanje mu kibugaAS Kigali yabanje mu kibuga

14’ Coup-franc ya AS Kigali ku ikosa rikozwe na Mbogo Ally, ariko barihannye akuraho neza umupira Habamahoro Vincent.

13’ Umukino uhagaze gato havurwa umukinnyi wa AS Kigali; Jimmy Mbaraga wari ukandagiwe n’umukinnyi wa Kiyovu.

11’ Mutijima Janvier ateye koruneri umupira ugonga Twagirimana Innocent urarenga bawusubiza mu kibuga.

Updates: Espoir FC 0-1 POLICE FC (Rusizi)

11’ Koruneri ya AS Kigali ku mupira wari uzamukanywe na Kalanda.

10’ Bishira Latif na Alphonse bakinannye imbre y’izamu, ariko uyu munyezamu ahitamo kurenza umupira, Kiyovu barenguye ntihagira icyo bitanga.

10’ AS Kigali 0-0 Kiyovu SC

9’ Ntamuhanga Tumaine akiniye nabi Nizeyimana Djuma mu kibuga hagati.

8’ Ku makosa ya ba myugariro ba Kiyovu batakaje umupira, Mugheni agerageje ishoti ariko umupira uca hejuru kure y’izamu rya AS Kigali.

Kiyovu SC yabanje mu kibugaKiyovu SC yabanje mu kibuga

7’ AS Kigali bari bakinnye neza ariko bahaye Kalanda,umusifuzi avuga ko yari yaraririye mbere yo guhabwa umupira.

5’ Uwihoreye Jean Paul yari acomekeye umupira Nizeyimana Jean Claude umusifuzi avuga ko uyu mukinnyi yaraririye.

4’ Benedata Janvier wari uhinduye umupira Ibrahim awushyira muri koruneri itewe na Tumaine, umupira ufatwa neza na Ndoli uwutanze imbere.

3’ Ibrahim akoreye ikosa kuri NMbaraga Jimmy mu kibuga hagati, ikosa rihanwe na AS Kigali, Kiyovu barenza umupira.

2’ Mbaraga Jimmy yari azamukanye umupira ariko Ibrahim aramwitambika urarenga batereka imbere y’izamu.

1’ Karanda Franck wa AS Kigali akoze umupira wa mbere bakinnye uruhukira mu biganza bya Ndoli uwutanze imbere.

15:35’ Umusifuzi Ruzindana Nsoro atangije umukino

AS Kigali: Nizeyimana Alphonse, Benedata Janvier, Mutijima Janvier, Kayumba Soter, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaine, Ndayisaba Hamidou, Ntwali Evode, Karanda Franck, Mbaraga Jimmy, na Niyonzima Ally.

Abasimbura: Hategekimana Bonheur, Tubane James, Ngandu Omar, Murengezi Rodriguez, Ishimwe Kevin, Ndahinduka Michel, na Ndarusanze Jean Claude.

Umutoza: Eric Nshimiyimana.

SC Kiyovu: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ngirimana Alexis, Ngarambe ibrahi, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Kalisa Rashid, Nizeyimana Djuma, Twagirimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude.

Abasimbura: Nzeyurwanda Djihad, Karera Ally Hassan, Uwineza Aime Placide, Maombi Jean Pierre, Habyarimana Innocent, Moustapha Francis, Vino Ramadhani.

Umutoza: Casa Mbungo Andre.

Uko amakipe yombi yatsindanye mu mikino 10 ya shampiyona iheruka kubahuzaUko amakipe yombi yatsindanye mu mikino 10 ya shampiyona iheruka kubahuza

Umusifuzi: Ruzindana Nsoro. Ass1: Niyitegeka Jean Bosco, Ass2: Ndayambaje Hamdan na Hakizimana Abdou (4thOff.).

Ibyo wamenya ku mikino iheruka guhuza amakipe yombi

Mu mikino 24 yahuje amakipe yombi, AS Kigali yatsinzemo icyenda, Kiyovu Sports itsinda itandatu, banganya imikino icyenda.

Ubwo AS Kigali iheruka kwakira umukino, yatsinzwe na Kiyovu Sports 2-1.
AS Kigali yatsinze imikino ine, inganya ibiri mu mikino 10 iheruka kubahuza (W4, D4, L2).

Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino uheruka kuyahuza muri shampiyona.

Casa Mbungo utoza Kiyovu SC, araba ahura na AS Kigali yatoje, akayihesha igikombe cy’Amahoro mu 2013.

Gahunda yose y’umunsi wa 9 wa shampiyona

Kuwa Kabiri

  • Musanze Fc vs Miroplast Fc (Wigijwe inyuma)
  • Marines Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda)
  • Sunrise Fc vs Kirehe Fc (Stade Nyagatare)
  • Espoir Fc vs Police Fc (Rusizi Stadium)
  • As Kigali vs SC Kiyovu (Stade Kigali)

Kuwa Gatatu

  • Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
  • Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)

Kuwa Kane

  • Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi )


Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GHRT

    Kuya 19-12-2017 saa 18:36'

    Aliko se kiyovu izakura ryari? ubuse ishobora guhatanira igikombe itanatsinze n’umwe mubo bahatana, iriya defense ya kiyovu nayo iti nabibonye ukagirango yaje kureba adversaire uko atera mu izamu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru