RUHAGOYACU.com

AS Kigali ibura abakinnyi 6 barimo Bate wapfushije Umubyeyi, yahize gutsinda Kiyovu Sports

Mu mukino witezwe kurusha iyindi yose y’umunsi wa cyenda wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana irakira Kiyovu Sports kuri uyu wa Kabiri guhera saa 15:30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe y’Abanyamujyi irakina uyu mukino ibura abakinnyi bayo b’inkinzi za mwamba bafite ibibazo bitandukanye nk’uko RuhagoYacu yabitangarijwe na Nshimiye Joseph, umunyamabanga mukuru w’iyi kipe.

“Bate yapfushije umubyeyi we ubu aka kanya agiye iwabo. Radu afite imvune, Zidane yarabazwe, Savio ntabwo aragaruka, Ngama nibwo akiva iwabo gusoza ikiriyo nta myitozo myinshi aragira, na Rodriguez ntabwo arakira imvune yakuye i Cyangugu.”

Nubwo ngo bazaba kuba badafite aba bakinnyi bose, AS Kigali bizeye kwitwara neza maze bagakomeza kuyobora shampiyona y’u Rwanda.

“Abafana bazaze ari benshi. Nubwo abo bakinnyi badahari ariko twe dukora nk’ikipe twizeye intsinzi.”- Nshimiye Joseph aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa Mbere.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali arakira Kiyovu abura abakinnyi 6 agenderahoEric Nshimiyimana utoza AS Kigali arakira Kiyovu abura abakinnyi 6 agenderaho
Bate Shamiru yamaze guhabwa uruhushya nyuma yo gupfusha umubyeyi weBate Shamiru yamaze guhabwa uruhushya nyuma yo gupfusha umubyeyi we
Nsabimana Eric (hagati) yamaze kubagwa azagaruka mu kibuga mu mwaka utahaNsabimana Eric (hagati) yamaze kubagwa azagaruka mu kibuga mu mwaka utaha

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports y’umutoza Casa Mbungo Andre, iheruka gutakaza amanota abiri kuri Marines ubwo banganyaga na Marines igitego 1-1 mu mukino wasubiwemo kuwa Gatandatu, bashobora kuza kugarura Mbogo Ally utarakinnye uyu mukino, nubwo umutoza yavuze ko afite abandi bakinnyi ashobora gukoresha mu gihe uyu myugariro wari muri Cecafa yabereye muri Kenya, yaba ataragaruka mu kibuga.

“[ Mbogo] ntabwo ari bibi cyane, ndibaza ko nko kuwa kabiri yaboneka, nzareba naza mu myitozo uko ameze. Naba ameze neza azakina, naba atameze neza nta mpamvu yo kumushyiramo. Hari abandi, hari Placide, hari Alexis, hari Karera bose bashobora gukina ku mwanya we nta kibazo.”

Casa Mbungo utoza Kiyovu Sports, azaba ahura na AS Kigali yagiriyemo ibihe byizaCasa Mbungo utoza Kiyovu Sports, azaba ahura na AS Kigali yagiriyemo ibihe byiza
Myugariro wa Kiyovu Sports; Mbogo Ally yasibye umukino uheruka kubahuza na Marines kubera uburwayiMyugariro wa Kiyovu Sports; Mbogo Ally yasibye umukino uheruka kubahuza na Marines kubera uburwayi

Kugeza magingo aya, AS Kigali iyoboye shampiyona n’amanota 16, aya iyanganya na Kiyovu Sports bazaba bahanganye, gusa bagatandukanywa n’ibitego bazigamye, aho ikipe y’Umujyi wa Kigali izigamye ibitego icyenda mu gihe Urucaca bafite ibitego bitatu bazigamye.

Ibyo wamenya ku mikino iheruka guhuza amakipe yombi

Mu mikino 24 yahuje amakipe yombi, AS Kigali yatsinzemo icyenda, Kiyovu Sports itsinda itandatu, banganya imikino icyenda.

Ubwo AS Kigali iheruka kwakira umukino, yatsinzwe na Kiyovu Sports 2-1.
AS Kigali yatsinze imikino ine, inganya ibiri mu mikino 10 iheruka kubahuza (W4, D4, L2).

Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino uheruka kuyahuza muri shampiyona.

Casa Mbungo utoza Kiyovu SC, araba ahura na AS Kigali yatoje, akayihesha igikombe cy’Amahoro mu 2013.

Gahunda yose y’umunsi wa 9 wa shampiyona

Kuwa Kabiri

  • Musanze Fc vs Miroplast Fc (Wigijwe inyuma)
  • Marines Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda)
  • Sunrise Fc vs Kirehe Fc (Stade Nyagatare)
  • Espoir Fc vs Police Fc (Rusizi Stadium)
  • As Kigali vs SC Kiyovu (Stade Kigali)

Kuwa Gatatu

  • Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
  • Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)

Kuwa Kane

  • Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi )

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GHRT

    Kuya 19-12-2017 saa 11:53'

    Aliko hari icyo nibaza harya ngo as kigali irabura batandatu ok ubwo nizere ko baza gukina ari batanu kuko mu kibuga hajyamo 11 nibaharaza 11 ndumva nta mu kinnyi ibura muhindure umutwe w’inkuru. muvuge muti ikigo cya as kigali kirwaje abakozi bane. ese ubundi ko yavugaga ko yubatse imyanya yose kuki uvuyemo adasimburwa n’uwinjiye.

  2. Yves

    Kuya 19-12-2017 saa 06:10'

    AS Kigali nubwo ibura abakinnyi bayo 6 beza ndetse bakabaye arinabo babanza mukibuga, ndumva ntakiri buyitangire kuko ni ikipe yiyubatse impande zombi aho usanga umukinnyi uvuyemo ntaho atandukaniye n’umusimbuye, bityo rero ndizera ntashidikanya ko amanota atatu y’uyu munsi ikipe y’abanyamujyi (AS KIGALI) iza kuyatahana ndetse biyoroheye cyane maze igakomeza gushimangira umwanya wambere.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru