RUHAGOYACU.com

AS Kigali vs Rayon : Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino, abakinnyi badahari n’ibindi wifuza kumenya

Ikipe ya AS Kigali irakira Rayon Sports mu kirarane cy’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, kuri uyu wa Gatandatu, kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino wagombaga kuba ku munsi wa 18 wa shampiyona, wimurwa n’uko Rayon Sports yari mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho yakinaga ijonjora ribanza na Al Salaam Wau yo muri Sudani y’Epfo.

Uburyo amakipe yombi yitwaye mu mikino iheruka n’amakuru avugwa mu makipe yombi

Uretse gutakaza amanota imbere y’ikipe ya Gicumbi i Byumba kuwa Mbere, AS Kigali imaze iminsi yitwara neza ndetse iri mu makipe yaruhutse kurusha ayandi muri iyi mikino yo kwishyura.

Rayon Sports na yo yakinnye imikino imwe ya shampiyona, iraza gukina uyu mukino nyuma y’iminsi itatu gusa bavuye mu Bugesera, aho bakuye amanota atatu bikanabafasha gukomeza kuyobora shampiyona n’ikinyuranyo cy’amanota 5 mbere yo gukina ibirarane bibiri.

Imyaka ibaye 3 amakipe yombi agaragaza guhanganagukomeye hagati yayoImyaka ibaye 3 amakipe yombi agaragaza guhanganagukomeye hagati yayo

AS Kigali yakinnye umukino uheruka idafite Tschimanga Papy wari wahagaritswe, araza kuba agaruka mu kibuga mu gihe Rayon Sports na yo igarura Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari ufite amakarita atatu y’umuhondo ku mukino uheruka.

Masudi Djuma utaratoje umukino wa Bugesera FC kubera guhagarikwa, arazakugarukana inshingano ze, mu gihe akandi abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdoul wavunikiye mu Bugesera na Mugheni Fabrice imvune zabo zidakanganye ku buryo bakwifashishwa, umunyezamu Mutuyimana Evariste we aracyarwaye.

Masudi Djuma wari mu bafana i Bugesera, araza kugaruka ku gatebe k'abatozaMasudi Djuma wari mu bafana i Bugesera, araza kugaruka ku gatebe k’abatoza

“Ikipe ya AS Kigali niyo turakina mu mpera z’iki cyumweru, icya mbere abakinnyi ni ukuruhuka, bagatekereza ku mukino, bagatekereza agaciro k’umukino, tukabasha kwitegura mu buryo bushoboka bwose kugira ngo turebe uburyo twakwitegura kuko ni imwe mu makipe ashaka igikombe, ni imwe mu makipe turimo kwirukankana, urumva ntabwo byoroshye muri rusange.”- Nshimiyimana Maurice ’Maso’- umutozawungirije wa Rayon Sports ubwo bari bamaze gutsinda Bugesera FC kuwa Gatatu.

Uko amakipe yombi yagiye ahura n’amateka afitanye

  • Mu mikino 23 yahuje amakipe yombi, Rayon Sports yatsinze 11, Abanyamujyi batsinda 6, amakipe yombi anganya imikino 6.
  • Muri iyi mikino 23, intsinzi ya 2-1 yabonetse inshuro 7 , iya 1-0 iboneka 6 naho kunganya 0-0 byabaye inshuro 3.
  • Umukino w’Amateka, kuko mu mwaka wa 2014, ikipe ya AS Kigali yatesheje Rayon sports igikombe, bivamo akavuyo byatumye bamwe mu bakinnyi, abafana n’abayobozi ba Rayon bahanwa.
    Ndoli(ubanza ibumoso) yavuze ko abasifuzi bibira amakipe ya APR na Rayon Sports bituma ahagarikwaNdoli(ubanza ibumoso) yavuze ko abasifuzi bibira amakipe ya APR na Rayon Sports bituma ahagarikwa

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NEMEYIMANA MELCHISEDEK

    Kuya 26-03-2017 saa 07:46'

    RAYON SPORTS NIBANDAYE IKUBITA UTU EQUIPE NA CANE CANE IMBABARIZE UPR FC. AHA IBURUNDI TUYIRI INYUMA TWESE KUKO NI EQUIPE Y’IGIKUNDIRO.

  2. CYIZA J.BAPTISTE

    Kuya 25-03-2017 saa 20:14'

    REYON SPOL YABIKOZE NDABOMA IKI GIKOMBE ALICYAYO IKIBIGALAGAZA NUKO ISTINDA IGITEGO 1 IKADEFANDA BIKAYIHILA. IKINDI NUKO IDASHIMGILA KUMUKINNYI 1 KUGILA NGO IBONE IGITEGO. IGASIMBULANYA ABAKINNYI NTIBANANILWE

  3. habinshuti jean claude

    Kuya 25-03-2017 saa 15:22'

    Gooooooo!!!!! Ikipe ya as kigali turayiha ibyayo kabisa(1-2)

  4. M M B

    Kuya 25-03-2017 saa 14:24'

    Arko Ntimukiteze Rubanda. Bashyira Agaseke Kuri Match Kuberiki? Hari Uburyo Binyuzwamo Kd Bwiyubashye Mugutera Inkunga Ikipe Yacu. *699#

  5. maso

    Kuya 24-03-2017 saa 20:28'

    2-1

  6. gasenyi

    Kuya 24-03-2017 saa 19:17'

    noneho yakipe igira abantu basakuzacyaneeeeee iyobatsinze nitsinda ntituzabakira ndakurahiye

  7. kalisa eugene

    Kuya 24-03-2017 saa 17:59'

    commendo arakiduha dukubita zose kbsa

  8. Jacques

    Kuya 24-03-2017 saa 16:08'

    Yemwe ndabona uyu mukino uzaba ukomeye gusa uko mbibona nishyaka rihari hagati y’amakipe zizanganya pe

  9. Joseph

    Kuya 24-03-2017 saa 16:00'

    Oh!! Rayon Ejo Turakubita.

  10. buffon

    Kuya 24-03-2017 saa 13:45'

    Commando wacu turamwizeye azaduha ibyishimo rayon izabikora

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru