RUHAGOYACU.com

AS Kigali WFC yatsinze Nyagatare FC ibitego 23 mu mukino umwe

Bidasanzwe mu mikino y’umupira w’amaguru ariko bikaba ibisanzwe muri shampiyona y’abari n’abategarugori mu Rwanda, AS Kigali yatsinze Nyagatare WFC ibitego 23-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena, hakomeje shampiyona y’u Rwanda y’abari n’abategarugori mu cyiciro cya mbere, aho AS Kigali WFC yari yakiriye Nyagatare WFC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nk’igisobanuro cy’uko amakipe atari ku rwego rumwe habe na busa, ikipe y’abanyamujyi yatsinze iya Nyagatare ibitego 23 ku busa.

AS Kigali itsinda itababariye, ariko andi makipe ntacyo biyabwira ngo azamure urwego arihoAS Kigali itsinda itababariye, ariko andi makipe ntacyo biyabwira ngo azamure urwego ariho

N’ubwo Nyagatare WFC ari yo itsinzwe akayabo kuva iyi shampiyona yatangira, si yo yonyine itsinzwe byinshi byinshi gusa, kuko ku munsi wa kabiri wa shampiyona AS Kigali yari yatsinze Freedom WFC ibitego 13-0, icyo gihe ubuyobozi bukaba bwaranishimiye ko butsinzwe ibitego bike ugereranyije n’ibyo yari isanzwe ibatsinda, dore ko ngo yajyaga ibatsinda 15 cyangwa ibigera muri 20.

Indi mikino y’umunsi wa karindwi, Inyemera WFC yari yakiriye Bugesera WFC i Gicumbi,
Rambura WFC yakiriye Kamonyi WFC i Rambura, Rugende WFC yo yakinaga na Gakenke WFC i Rugende, mu gihe ES Mutunda yahoze ari Les lioness FC yo yari yaruhutse.

AS Kigali imaze igihe isa n'itagira uwo bahanganira igikombe ariko umwaka ushize Kamonyi WFC ni yo yagerageje kwiyandayanda bayambura igikombe ku munota wa nyuma AS Kigali imaze igihe isa n’itagira uwo bahanganira igikombe ariko umwaka ushize Kamonyi WFC ni yo yagerageje kwiyandayanda bayambura igikombe ku munota wa nyuma

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 19-06-2017 saa 12:43'

    Ariko reka mbabwire ,iyi nta championnat irimo !!!!! ubu se uwafata ikipe yose yuzuye igakina n’ abantu 5,byo byaba 23 ! Izi match sinzazirebe kbs!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru