RUHAGOYACU.com

As Muhanga yasabye Ferwafa gukurikiza amategeko ikazamuka mu cyiciro cya mbere

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga butangaza ko biteguye kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino igihe hakurikizwa amategeko, maze bagasimbura ikipe y’Isonga FC yamaze gusezera.

Isonga FC yari yabonye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere isezereye AS Muhanga muri 1/2, yamaze kwandika isezera mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Kugeza magingo aya, igikomeje kugarukwaho na benshi ni ikipe ishobora gusimbura Isonga FC mu cyiciro cya mbere, aho bamwe bavuga ikipe ya Kiyovu Sports abandi bakavuga ko itegeko riha amahirwe menshi ikipe ya AS Muhanga.

Soma: Gusezera kw’Isonga mu cyiciro cya mbere biraha AS Muhanga amahirwe yo kuzamuka kurusha Kiyovu Sports

Isonga FC yasezeye idakinnye icyiciro cya mbere kandi yarabikoreyeIsonga FC yasezeye idakinnye icyiciro cya mbere kandi yarabikoreye

Ikipe ya Kiyovu Sports yo yamaze gutangira imyitozo hamwe n’umutoza mushya Cassa Mbugo, aho yiteguye umwaka utaha w’imikino.

Aganira na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi wungirije w’ikipe ya AS Muhanga; Severin Ntivuguruzwa yatangaje ko iyi kipe yiteguye kuzamuka mu cyiciro cya mbere igihe haba hakurikijwe amategeko.

" Shampiyona ishize yadusize mu cyiciro cya kabiri, ariko niba Isonga yasezeye, twe twiteguye gukina mu cyiciro cya mbere."

"Abakinnyi hafi ya bose barahari. Twatakaje umukinnyi umwe gusa ’Jules Moise’ wagiye muri Rayon Sports, kandi kumusimbuza ntabwo ari ibintu bigoranye."

"Ubu twakinishiga abakinnyi batarengeje imyaka 21, ariko tugiye mu cyiciro cya mbere twashyiramo n’abakuze ndetse twaba twemerewe no kugura abakinnyi bavuye hanze. Ubushobozi ntabwo ari ikibazo gikomeye."

As Muhanga yasabye Ferwafa gukurikiza amategeko ikazamuka mu cyiciro cya mbere As Muhanga yasabye Ferwafa gukurikiza amategeko ikazamuka mu cyiciro cya mbere

Uyu muyobozi yabwiye RuhagoYacu ko ubu AS Muhanga bari kwandika ibaruwa ijya muri FERWAFA, isaba ko niba Isonga FC yasezereye [dore ko nk’abanyamuryango batarabimenyeshwa] hakurikizwa amategeko AS Muhanga ikazamuka mu cyiciro cya mbere.

" Ntabwo turabimenyeshwa na FERWAFA ko Isonga yasezeye. Ejo hari inama izanagaruka kuri iki kibazo, ubu turi kwandikira FERWAFA dusaba ko bazakurikiza ingingo ya 10 y’amategeko y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri yemejwe n’abanyamaryango ubundi tugakina icyiciro cya mbere."


Ibaruwa AS Muhanga yandikiye FERWAFAIbaruwa AS Muhanga yandikiye FERWAFA

Ese iyi ngingo y’itegeko ivuga iki?

[Iyi ngingo ya 10 mu gika cya 4, ikaba ivuga ko igihe ikipe itsindiye kuzamuka mu cyiciro cya 2 cyangwa icyiciro cya 1 yujuje ibisabwa n’akanama nshingwabikorwa, idashobora kwanga kuzamuka. Iyo yanze, ntishobora kwizera kuzamuka hitawe ku marushanwa abiri yo mu bihe bibiri. Ubwo iyikurikiye irazamuka.]

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya AS Muhanga; Abdou Mbarushimana na we yemereye RuhagoYacu ko AS Muhanga yiteguye kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse kuva na kare bahoze babiharanira n’ubwo atari uko byagenze.

"Nubwo wenda tutarangira imyitozo ariko turiteguye, ubundi se amakipe yamaze gutangira imyitozo ni angahe? Nihakurikizwa amategeko tukazamuka, twe twiteguye gukina."

Abdou Mbarushimana (ubanza ibumoso) yavuze ko ikipe ye yiteguye gukina icyiciro cya mbereAbdou Mbarushimana (ubanza ibumoso) yavuze ko ikipe ye yiteguye gukina icyiciro cya mbere

AS Muhanga yari imaze umwaka umwe w’imikino mu cyiciro cya kabiri mu gihe Isonga FC yo yari imazeyo imyaka ibiri, ni myuma yo kumanuka mu mpera z’umwaka w’imikino 2014/15.

Inkuru bifitanye isano: Kiyovu Sports yisanze mu itsinda ry’urupfu mu cyiciro cya kabiri.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gapusi

    Kuya 6-08-2017 saa 08:16'

    Hhhh njye ndabona mwese mwikirigita mugaseka kuko ibyo muvuga byose ntibyahindura imyanzuro yamaze gufatwa gusa mbabazwa nibyo bakora barangiza ngo turashaka abafana kukibuga nyamara twe ibyifuzo byacu ntibyumvwa

  2. masomo

    Kuya 2-08-2017 saa 18:38'

    Reka turebe!

  3. imutrere

    Kuya 2-08-2017 saa 16:42'

    As Muhanga nibanze isabe hakurikizwe amategeko , cya gihe yahaga igikombe apr yanga gukina.
    ngirango irabizi neza ko babajije ferwafa ibahano muhanga yafatiwe degaule wabo asubiza ko utahana ikipe yamanutse kandi siko amategeko abiteganya ahubwo ni uko yari yakoreye degaule ibyoyayisabye. nibahere aho bitonda amategeko yakoreshejwe icyo gihe ashobora kongera gukoreshwa.

  4. Youssouf

    Kuya 2-08-2017 saa 15:46'

    Wowe wiyise tj ibyo uvuga ntaho bihuriye. Icyo gihe AS MUHANGA ibura ku kibuga yatewe mpaga. Amategeko rero yarakurikijwe ndetse n’ubwo ataba yarakurikijwe ntibivuga ko bizahora uko.

  5. ave

    Kuya 2-08-2017 saa 15:12'

    hahahahhhhh!!!!
    abayobora football mû Rda bayoborwa n’amaranga_mutima ntaterambere baba bagamije bariya bana bo mû Isonga barerekeza he?
    Ababyeyi babo bihangane gusa,...

  6. Adam

    Kuya 2-08-2017 saa 14:55'

    Gusa Icyo Nababwira Yaba Muhanga Nta Tegeko Na Rimwe Riyiha Uburenganzira Bwo Gusimbura Isonga.Kuko Mu Cyiciro Cya 2 Ntabwo Habamo Urutonde Rwuko Amakipe Akurikirana.Kandi Nta Numwanya Wa Gatatu Wabayeho Ngo Bavuge Ko Aribo Bawegukanye.Kandi Buri Rushanwa Riba Rifite Amategeko Arigenga Kandi Ayo Mategeko Muhanga Yarayabonye Ntiyigeze Iyahakana Kandi Niba Mwumvise Umuvugizi Wa Ferwafa Yabisobanuye Ko Bakurikiza Amategeko Agenga Division Ya 2.

  7. tj

    Kuya 2-08-2017 saa 14:29'

    As muhanga iransekeje none kwitasabye gukurikiza amategeko igihe yanga kugera kukibuga igahesha Apr igikombe ikaba yibutse amategeko aruko ibonye ibifitemo inyungu?

  8. EEEE

    Kuya 2-08-2017 saa 14:22'

    Ariko se ko mbona mufata umwanzuro mwategereje ikizava mu nama ya FERWAFA. Mbona hari abanyamakuru batari professional, rimwe na rimwe usanga na interpretation ku byerekeye amategeko iri hasi.

  9. kagabo

    Kuya 2-08-2017 saa 13:28'

    NGIRANGO IBARUWA YA AS MUHANGA IRASOBANUTSE. NIZERE KO IRIYA STADE YA MUHANGA(IMWE MURI SYNTHETIQUE 5 DUFITE MURWANDA) IGIYE KUBONA AKAZI, THEN ABANYAMUHANGA TUKAEZERWA NO KUBONA AMAKIPE YO MUKICIRO CYAMBERE AHAKINIRA

  10. Dggh

    Kuya 2-08-2017 saa 13:02'

    Abayobozi ba Ferwafa bari baramenyereye kwirengagiza amategeko bakagendera ku marangamutima none ubanza rya Tsinda riharanira impiduka ritangiye gutuma abantu bamenya uburenganzira bwabo.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru