RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha
Bakame na Ngabo Albert mu bakinnyi 10 bamaze igihe kinini mu cyiciro cya mbere mu Rwanda
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Iminsi isigaye ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere isozwe kuri ubu irabarirwa ku myanya y’intoki dore ko mu mpera z’icyumweru hakinwaga umunsi wa 26 muri 30 igize AZAM Rwanda Premier League. Ruhagoyacu ikaba yasubiye inyuma ireba bamwe mu bakinnyi barambye muri shampiyona kurusha abandi kugeza kuri uyu munsi, ni ko gukora urutonde rw’abagera ku 10 baza ku isonga.

10. Rutayisire Egide: Uyu musore uri mu bitwara neza mu ikipe ya Gicumbi, amaze imyaka 13 muri shampiyona y’ icyiciro cy amber mu Rwanda, nyuma yo kuzamukana n’ikipe ya Renaissance mu mwaka wa 2004. Uyu yaje no gukinira amakipe arimo As Kigali nyuma yo kwivanga kwa Renaissance na Les Citadins, akinira Kiyovu na Musanze.

Ngabo Albert(hagati) na we agaragara kuri uru rutonde rw'abakinnyi bamaze igihe muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu RwandaNgabo Albert(hagati) na we agaragara kuri uru rutonde rw’abakinnyi bamaze igihe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

10. Ndayishimiye Eric Bakame: Uyu munyezamu wa Rayon Sports na we yatangiriye ruhago y’icyiciro cya mbere mu ikipe ya Renaissance, yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2004. Uyu na we, akaba amaze imyaka 13 mu cyiciro cya mbere, aho yatwaranye ibikombe bitandukanye mu makipe ya APR FC, Atraco na Rayon Sports.

10. Ngirinshuti Mwemere: Undi mukinnyi wazamukanye na Renaissance muri 2004. Mwemere kuri ubu ukinira ikipe ya Bugesera, yaciye mu makipe arimo As Kigali, Police na Atraco.

7. Ndoli Jean Claude: Uyu munyezamu wa As Kigali, yazamukanye n’ikipe ya Police i Rwamagana mu mwaka wa 2003 aho kuri ubu yizihiza umwaka wa 14 muri shamiyona y’icyiciro cya mbere. Igitangaje, Ndoli Jean Claude ntabwo yakiniye amakipe menshi dore ko uretse Police yamumenyekanyishije, uyu munyezamu yanakiniye APR FC na As Kigali.

7. Ndikumasabo Ibrahim: na we yatangiriye umupira muri Police ubwo yari izamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2003. Uyu yaje gukinira amakipe arimo Etincelles na Kirehe akinira kuri ubu.

7. Uwacu Jean Bosco: Uyu mugabo w’igikwerere kuri ubu ari kubarizwa muri Bugesera. Uwacu, mu myaka ya za 2003 yari yaratangiye gukinira ikipe ya Marines, ndetse akaba yaraciye mu makipe ya Kiyovu Sports na APR FC. Uyu na we amaze imyaka 14 muri shampiyona.

Ndikumasabo Ibrahim wa Kirehe, ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri shampiyona y'icyiciro cya mbereNdikumasabo Ibrahim wa Kirehe, ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri shampiyona y’icyiciro cya mbere

4. Uwingabire Olivier: Myugariro wa Gicumbi FC yatangiye gukina ruhago aje mu ikipe ya Esperence mu myaka ya za 2000 mbere yo kuza muri Rayon Sports muri 2002. Uyu musore kuri ubu akaba amaze imyaka 15 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

3. Ngabo Albert: Yatangiriye muri Jaguar mu mwaka w’ 2000 akina mu cyiciro cya kabiri avamo ajya mu ikipe y’Umutara FC muri 2002 mbere yo gukinira Rayon Sports na APR FC nyuma yaho.

2. Lomami Andre : Uyu musore yari muri Leopard mu mwaka wa 2000 nyuma ajya muri Police 2003 ava muri Police 2004. Uyu musore wanakiniyeho Espoir na Kiyovu Sports kuri ubu, ari kwizihiza imyaka 17 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

1. Hitimana Omar : Myugariro w’ikipe ya Pepiniere, ni umwe mu basore bakuze bari muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, Omar nkuko Ruhagoyacu yabikusanyije, yatangiye umupira we akinira Rwanda FC mu 1997 , ajya muri Flash, Kiyovu Sports, Police FC, Atraco, Express na KCCA za Uganda, APR FC na Musanze. Hitimana Omar, amaze imyaka 20 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Hitimana Omar yakiniye amakipe atandukanye arimo EspoirHitimana Omar yakiniye amakipe atandukanye arimo Espoir
Uyu musore kuri ubu ni kapiteni wa PepiniereUyu musore kuri ubu ni kapiteni wa Pepiniere

Mu bandi bakinnyi bamaze igihe muri shampiyona, umuntu ntiyakwibagirwa Kagabo Peter Otema wa Musanze yatangiriye umupira we muri Express ya Uganda, mu Rwanda amenyekana ari muri Kibuye muri 2006, aho uri ubu amaze imyaka 11 muri shampiyona yanakiniyemo amakipe ya Police na Rayon Sports.

Aha kandi, harimo Rucogoza Aimable Mambo aho uyu myugariro w’Amavubi hamwe n’ikipe ya Bugesera, yatangiriye ruhago mu ikipe ya Mukungwa yaje kuba Musanze nyuma, ni ubwo yazaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2005. Uyu umaze imyaka 12 mu cyiciro cya mbere, yanakiniye amakipe nka Kist, Rayon Sports, Nyanza, Espoir na Gicumbi.

Idrissa Hakizimana Kuya 12-05-2017 saa 00:42'

singombwa KO dushyiramo imyaka yabo,ariko kuri Mambo njye nziko 2004 yakiniraga Marine avamo ajya muri kist avamo ajya muri Reyon ava muri reyon ajya muri Nyanza,ajya muri Espoire epuis Gicumbi Ubu nibwo ari muri bugesera kndi uyu munyamakuru wanditse iyinkuru ikigaragara ntabwo yabajije banyirubwite(abakinnyi)wibeshye kubakinnyi hafi yabose.gusa njye nku muntu wakinanye nabo vrmt bazigukina kndi kuva cyera.nka Wacu Jean Bosco yabanje muri Intencel hanyuma Kiyovu then APR,Police,Bugesera,même chose na Kodo Nshuti yamagara yabanje muri Marine epuis Kiyovu,......

thanks vry mch

Allain Kuya 10-05-2017 saa 09:08'

Iyi nkuyu ntiyuzuye neza kuko ngabo yakiniye na police mbere yuko a jya muri rayonsport naho ndoli we yakiniye na aspor Romami andre yavuye muri leopard a jya muri Apr fc si police.Murakoze

steve Kuya 9-05-2017 saa 23:15'

Mwibeshye ntabwo Uwacu Jean Bosco yakiniye Marines ahubwo yavuye i rubavu akinira Etincelles ahita yerekeza muri Kiyovu mukuru we witwa Shyaka Jean niwe wakiniye Marines ayibera na captain bakagira na murumuna wabo witwa Uwineza Jean de Dieu bita Figo ukinira Gicumbi FC kuri right back(kuri kabiri) naho Mambo na Kodo bakiniye Marines niho bazamukiye igihe cyaba Kolo avayo ajya gukinira KIST na Kodo ajya muri Atraco.

claude Kuya 9-05-2017 saa 17:06'

Mushyireho n’imyaka y’amavuko bafite


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)