RUHAGOYACU.com

Bamwe mu bakina hanze banyeretse urwego ruri hasi kurusha abakina ino aha-Antoine Hey

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi atangaza ko bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamweretse urwego ruri hasi, bishobora gutuma abasiga mu mukino ugomba guhuza u Rwanda na Centrafrica.

Ibi uyu mudage yabitangaje nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda itsinze ikipe y’ingimbi ya Maroc ibitego 3-0 kuri iki cyumweru, umukino wa 2 u Rwanda rwahuyemo n’iyo kipe muri gahunda y’Imikino yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatsutsi.

Antoine Hey avuga ko muri rusange iyi mikino ibiri bakinnye n’ikipe Olempike ya Maroc imufashije kumenya abakinnyi be urwego bariho, bikazanagira uruhare runini mu gukora urutonde rw’abazerekeza muri Centrafrica muri iki cyumweru.

Amavubi yabanje mu kibuga kuri iki cyumweru, yarimo abakinnyi 8 bakina hanze y'u RwandaAmavubi yabanje mu kibuga kuri iki cyumweru, yarimo abakinnyi 8 bakina hanze y’u Rwanda

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey yagize ati "Ntabwo ariko abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda urwego rwabo rwanshimishije. Abakinnyi 2 cyangwa 3 nabonye urwego bariho ruri hasi."

"Abakinnyi bakina imbere mu gihugu navuga ko nashimishijwe n’uko bahagaze, kuri uyu wa mbere birasaba ko hagira ibyemezo bindi bifatwa."

Uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru, umutoza w’Amavubi yakoresheje abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda mu gice cya mbere, aho Iranzi Jean Claude na Mugiraneza Jean Baptiste banatsinze ibitego 2.

Sugira ategerejwe kuri uyu wa mbere mu MavubiSugira ategerejwe kuri uyu wa mbere mu Mavubi

Amavubi arakomeza umwiherero kuri uyu wa mbere, akaba ari na bwo, nta gihindutse, hashobora kumenyekana urutonde rw’abazakina umukino wa Centrafrica, biteganyijwe ko bazahaguruka ku wa 4.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru