RUHAGOYACU.com

Breaking: Imvura idasanzwe itumye umukino wa Kiyovu Sports na Marines usubikwa utarangiye

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na Marines FC ku Mumena usubitswe utarangiye bitewe n’imvura nyinshi iguye ikawubuza gukomeza.

Uyu mukino wabanje guhagarara iminota 18 ubwo wari umaze iminota irindwi gusa utangiye, abakinnyi bagaruka mu kibuga hafi saa 16:00 mu gihe nyuma y’iminota 25 kandi nanone imvura yongeye kuba nyinshi ndetse n’ikibuga kikarekamo amazi maze abasifuzi b’umukino bafata icyemezo cyo kuwuhagarika.

Amakipe yombi yari akinganya ubusa ku busa mu minota igera kuri 35 yari imaze gukinwa.

Marines FC yabanje mu kibugaMarines FC yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga uyu munsiKiyovu Sports yabanje mu kibuga uyu munsi


Ku Mumena nanone........

Ni ku nshuro ya kabiri imvura nyinshi ihagaritse umukino wa shampiyona ku kibuga cyo ku Mumena. Mu mwaka ushize ubwo Kiyovu Sports yakinaga na Musanze FC, umukino wahagaze habura iminota 12 ngo urangire, Kiyovu Sports yari imbere n’ibitego 2-1, ariko usubiwemo nyuma yaho amakipe yombi anganya 0-0.

Ni iki kiza gukurikiraho?

Amategeko y’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ( Ferwafa) avuga ko igihe umukino utabashije kurangira kubera ibibazo by’ibiza usubirwamo wose kandi ukabera ku kibuga wari wabereyeho.

Akanama ka Ferwafa gashinzwe amarushwa niko kaza gufata umwanzuro ku munsi uyu mukino uzakinirwaho mu gihe kitarenze amasaha 48.

Mugheni na Prince ( ba kapiteni ba Kiyovu na Marines) mbere y'umukinoMugheni na Prince ( ba kapiteni ba Kiyovu na Marines) mbere y’umukino
Ba kapiteni bombi bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukinoBa kapiteni bombi bifotozanya n’abasifuzi mbere y’umukino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru