RUHAGOYACU.com

Bugesera 0-1 Rayon Sports: Mashami yashimagije Bakame, yikoma imisifurire

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC, Mashami Vincent yashimiye umuzamu akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ ku mukino mwiza yagaragaje, bigatuma ikipe ye itabasha gutsinda Rayon Sports.

Ubwo Bugesera FC yari imaze gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona, Mashami Vincent yavuze ko umunyezamu wa Rayon Sports, Bakame ari we wababujije gutsinda mu gihe kandi ngo hari ibyo abasifuzi birengagije byatumye Bugesera itakaza uyu mukino.

“Ni umukino twari dufite mu ntoki, hafi 80% kuko urebye uburyo bwinshi bwari ku ruhande rwacu, navuga ko mu by’ukuri Rayon Sports, Bakame yakoze akazi katoroshye, nanamushimira ku mukino mwiza yagize. Hari ibitego bibiri byari byabazwe, iyo ataza kuba Bakame byari kuba ibindi."

"Yaduhaye akazi gakomeye, umukino twari tuwufite, mu mukino twari tuzi ko dukina n’ikipe nziza ya Rayon Sports, ikipe iri mu bihe byiza, gusa twakoze ikosa rimwe ryo guhagarara nabi, dutsindwa igitego, navuga ko nta occasion Rayon Sports yabonye igaragara muri uyu mukino, ariko ku ikipe nkuru biba ari uburyo bumwe, bayibyaza umusaruro ubwo niko byagenze.”

“Gusa ntabwo nakwishimira….Hari ibyemezo umusifuzi yagiye afata ntakwishimira, Sinjya kunda kuvuga abasifuzi, ariko umupira tuba dukinani uwo kugira ngo abantu bishime ku mpande zombie hakabaho umucamanza, ariko abantu bumva ko kudasifura neza ari ugutanga igitego cyangwa ari ukureka hors-jeux ariko hari avantages abantu baba batareba agenda akwica gahoro, bikarangira umukino uwutakaje.”

“Amakosa bakoreye kuri Samson, Farouk, Pierrot yamukubise inkokora zigaragara, hari penaliti yakorewe kuri Farouk agiye gutera umupira baramuhirika, koruneli bayiteye, myugariro ayikoraho umupira urasohoka, umusifuzi avuga ko habayeho ikosa. Gusifura bitari byiza si uko igitego kiba kitagiyemo, hari utu-avantages twinshi cyane umuntu ashobora kukwima kandi twakabaye tuvamo kuba wanganya, ariko nta kundi, turakomeza urugendo, felicitation kuri Rayon Sports.”

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yatojwe na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ dore ko Masudi Djuma yari mu bihano, Maso yavuze ko uyu mukino wo kwishyura bawuteguye bagendeye k’uwahuje amakipe yombi mu mikino ibanza, anagaruka ku cyemezo bafashe cyo gukoresha ikipe yiganjemo abugariro, by’umwihariko Mugabo Gabriel abanza ku busatirizi.

“Ni umukino, umwe muyadukomereye ariko tubasha kuyibonamo amanota, twabanje kureba video y’umukino twakiniye I Kigali, Bugesera ni ikipe ubona itoroshye, ikipe ubona ko igerageza kumva ibyo bitoje.”

“Ku izina [Gaby] yari myugariro, ariko uburyo twari twamubwiye kujya gukina ntabwo yari myugariro, ushobora gufata umuntu ukamuhindurira umwanya bitewe n’ikibuga, ukanakoresha uburyo mu gice cya mbere utaributakazemo umukino, mu gice cya kabiri na we ugashaka amanota.”

Bugesera FC ikaba yatakazaga umukino wa kabiri mu mikino 11 imaze gukina iwayo muri shampiyona y’uyu mwaka mu gihe Rayon Sports yo ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 46, irusha APR FC ya kabiri amanota atanu, itarakina ibindi birarane bibiri hamwe na AS Kigali na Sunrise FC.

Izindi nkuru

nsengiyumva egide Kuya 24-03-2017 saa 10:05'

Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh Ariko igikonacyabayegute baratwibira Uyumwana muzarira ayokumesa Imyenda mwokajyamukiciro2mwehhhhhhh

nsengiyumva egide Kuya 24-03-2017 saa 10:03'

Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh Ariko igikonacyabayegute baratwibira Uyumwana muzarira ayokumesa Imyenda mwokajyamukiciro2mwehhhhhhh

Rutabingwa Kuya 24-03-2017 saa 02:57'

Mu Rwanda nibige gutegura abakinnyi bataha izamu bafite igihagararo nka SUGIRA Ernest cv Tuyisenge benshi maze murebe ngo ibitego birarumbuka buriya na Rayon irabura Utaha izamu Shassir ntiwamugereranya na Diarra cg Karekezi Olivier Mu Mikino ikomeye isaba ingufu numuvuduko nubuhanga kuko niho football igeze kuri ubu hakiyongeraho kugabanya geste ufashe umupira uwo muhanganye ntabone umwanya wo kuwukwambura

JEAN DE LA CROIX KURADUSENGE Kuya 23-03-2017 saa 20:23'

BIRAGARAGARA KO UMUTOZA WA MUKURA AVUGISHA UKURI MUREBE NTIMUREBA KO IBINTU BITANGIYE KUGENDA NEZA! HASIGAYE UBURYO BWO GUHAMAGARWA MU IKIPE NATIONAL .NABWO BAREBE MU MAKIPE YOSE AREGA IKIPE Y’IGIHUGU SI CLUB! KUKO GUFASHA UMUKINNYI NGO ABONE AMAFRANGA YA PRIME Y’I GIHUGU NGO NI CADEAU(GIFT) SI UGUKUNDA IGIHUGU .

jean de ra criox Kuya 23-03-2017 saa 13:46'

gutsindwa bibaho kwemera bikaba akarusho namaboko Apr irayatsindisha kandi bikabarwa mwitegure izitsindisha amaboko mashami wihangone gutsinda icyigugu ntibyaguhiriye muzahurire kuri finari mugikombe cy’amahoro shampiyona irakugaraguye as Kigali yikandagire

Ezechiel Kuya 23-03-2017 saa 13:46'

Mashami ko atangiye kwitwaza amakosa atbayeho ra? Kubwanjye nabonye bariya basifuzi ntacyo nabanenga.Nonese tuvugishije ukuri Farouk hari uwamukozeho? Hariya yashatse kujijisha umusifuzi arigusha nta wamukozeho nt a penalte rero yagombaga gutanga rwose tujye twemera.Yego Bugesera yihariye umukino ariko birangira rayon itahanye insinsi kuko igitego nicyo gitandukanya ibintu.

Ezechiel Kuya 23-03-2017 saa 13:45'

Mashami ko atangiye kwitwaza amakosa atbayeho ra? Kubwanjye nabonye bariya basifuzi ntacyo nabanenga.Nonese tuvugishije ukuri Farouk hari uwamukozeho? Hariya yashatse kujijisha umusifuzi arigusha nta wamukozeho nt a penalte rero yagombaga gutanga rwose tujye twemera.Yego Bugesera yihariye umukino ariko birangira rayon itahanye insinsi kuko igitego nicyo gitandukanya ibintu.

aba rayor muraho ikipe ni rayon imikino 5 nimubona muzamenyeko twagitwaye kbc umutoza nakomerezaho akabukuru ntikiburira murakoze ?

?? Kuya 23-03-2017 saa 13:22'

BAZUNGUZAJI fc basigaye bayibira yokagwa kugasi!!!!!!
arko nihahandi hayo tu

knc Kuya 23-03-2017 saa 13:11'

ubundi rero aho shampiyona igeze ntago ari ibihe by’ umubatizo ni ibihe byo Maurine’s gutakaza ,Mashami wowe warwanaga no kwirinda kubatizwa urirukanka ngo urataka,nuko byagombaga kugenda !ikindi kdi ibihe uri gufata ushimira Bakame bifate ubwira abahungu bawe icyo gukora!!Naho abafana b’ikipe ntabona umwanya wokuvuga mwivuga ko gasenyi yiba,ayo ni amatakirangoyi kuko De Gaule atari mubihe byiza namwe ntimuba byiza!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!