RUHAGOYACU.com

Bugesera FC yahiriwe n’urugendo, Espoir FC ikomeza kugana ahabi

Kuba Bugesera FC yagiye gukina idafite abakinnyi 6 b’inkingi ya mwamba byari impamvu ifatika iyo iza gutsindwa umukino w’umunsi wa 7 wa Azam Rwanda Premier League, ariko yawunganyije na Espoir FC yari yitezwe kubyutsa umutwe igasubira mu ruhando rw’izihatanira ibikombe.

Mu mwaka ushize wa shampiyona, Espoir FC yari imwe mu makipe yubashwe kandi atinyitse, dore ko uretse gutesha amanota ibihangange muri shampiyona, yaranabihigitse mu gikombe cy’amahoro, itsindwa na APR FC ku mukino wa nyuma.

Bugesera FC iheruka gutsindwa na APR FC ubu yari yahindutsemo abakinnyi batatu barwayeBugesera FC iheruka gutsindwa na APR FC ubu yari yahindutsemo abakinnyi batatu barwaye

Ibyo byatumye iyi kipe itangira kureberwa mu ndorerwamo y’amakipe akomeye, ashobora kwitegwaho ibigwi cyangwa ubushongore n’ubukaka muri uyu mwaka w’imikino, dore ko yakoze iyo bwabaga ngo igumane umutoza wayo Ndayizeye Jimmy na bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, ahubwo ikongeramo n’abandi.

Gusa iyi kipe ntiyahiriwe n’intangiriro za shampiyona, dore ko mu mikino itandatu iyi kipe yari ifite amanota 6, ku buryo Umutoza Ndizeye Jimmy bamwe mu bafana bari batangiye kunuganuga iyirukanwa rye muri iyi kipe, bigatuma bibwira ko umukino yakiramo Bugesera FC ari wo agiye kwifashisha ngo agarurire abafana icyizere.

Ibi si ko byagenze kuko Bugesera FC irimo gutozwa na Nshimiyimana Maurice bita Maso, Umutoza wungirije nyuma y’ihagariikwa ry’umutoza mukuru Ally Bizimungu, yageze kuri Stade Kamarampaka i Rusizi ikihagararaho, bikarangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Mu mukino yakinnye na Espoir FC bakanganya 0-0, Bugesera Fc yari yabanjemo Ndayishimiye Hussein, Nimubona Emery ‘Kadogo, Moussa Omar, Uwacu Jean Bosco ‘Soudain’, Rucogoza Aimable ‘Mambo’, Turatsinze Heritier, Mugabo Ismael, Nzigamasabo Steve, Sentongo Farouk, Eric Kaburuteri na Mugenzi Bienvenue.

Samson Irokon na Guindo Abdallah baracyafite imvune zitabemerera gukinaSamson Irokon na Guindo Abdallah baracyafite imvune zitabemerera gukina

Ibi byatumye Bugesera FC ya Maso ihita iza ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, aho ifite amanota 8 mu gihe Espoir FC yo iri ku mwanya wa 12 n’amanota 7 mu mikino indwi.

Imikino y’umunsi wa 7 muri Azam Rwanda Premier League 2017/2018 irakomeza kuri uyu wa gatatu, aho umukino witezwe na benshi ari uzahuza amakipe abiri y’abashinzwe umutekano: Police FC na APR FC, uyu ukazabera ku Kicukiro guhera saa cyenda n’igice.

Imikino iteganyijwe:

Ndatimana Robert na we yaravunitseNdatimana Robert na we yaravunitse

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru