RUHAGOYACU.com

Bugesera FC yasinyishije abarimo Umurundi na babiri birukanywe na APR FC

Bugesera FC yasinyishije Nzigamasabo Steve, Umurundi wakiniraga Vitalo ariko akaba akaba atagihamagarwa mu ikipe y’igihugu, yongeraho Nininahazwe Fabrice na Bukebuke Yannick birukanywe na APR FC.

Kimwe n’andi makipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, Bugesera FC ikomeje kwiyubaka nk’iyifuza guhatanira igikombe umwaka utaha, aho yahereye ku mutoza Kanyankore Yawunde yahaye akazi muri Gicurasi uyu mwaka, ubu ikaba ihihibikanyijwe no kumuzanira abakinnyi ndetse n’umutoza wungirije.

Nzigamasabo Steve yabyirukiye muri Vitalo ari na yo aje aturukamoNzigamasabo Steve yabyirukiye muri Vitalo ari na yo aje aturukamo

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Silas Mbonimana yatangarije RuhagoYacu ko yamaze kurangizanya n’abandi bakinnyi batatu barimo Nzigamasabo Steve, Umuvandimwe wa Saido Ntibazonkiza n’abandi bakinnyi babiri bari mu bo APR FC yarekuye ngo bishakire andi makipe.

Mbonimana yagize ati “Ni impamo Nzigamasabo Steve twamaze kumvikana tugirana n’amasezerano y’imyaka ibiri, akaba ari umukinnyi w’ikipe yacu ya Bugesera FC, hanyuma n’uwitwa Bukebuke Yannick we tumaze iminsi dusinyanye n’amasezerano ndetse n’uwitwa Nininahazwe Fabrice, ni bo bakinnyi duherutse gusinyisha vuba.”

Messi wa APR FC yerekeje muri Bugesera FCMessi wa APR FC yerekeje muri Bugesera FC

Mbonimana yakomeje avuga ko Nzigamasabo ari we uzajya akina nk’umunyamahanga muri abo batatu, mu gihe Bukebuke na Nininahazwe bo bafite indangamuntu z’u Rwanda, bityo bakazajya bakina nk’Abanyarwanda.

Bugesera isinyishije abo bakinnyi nyuma ya Ndatimana Robert iyo kipe yakuye muri Police FC na Nsabimana Jean de Dieu wavuye muri Pepiniere FC, Patrick Ntijyinama wavuye muri Gicumbi FC na Dusenge Bertin wavuye muri Marines FC, mu gihe Tuyisenge Pekeyake we ibiganiro byahagaze nyuma yo gutahura ko yari agifite amasezerano muri Musanze FC.

Saibad wari kapiteni wa Bugesera FC azajya yambara nomero 16 mu gihe Iradukunda Bertrand we azajya yambara nomero 25 muri Police FCSaibad wari kapiteni wa Bugesera FC azajya yambara nomero 16 mu gihe Iradukunda Bertrand we azajya yambara nomero 25 muri Police FC

Nzigamasabo Steve, ni umuvandimwe wa Saido Ntibazonkiza bombi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi, akaba inararibonye kuko yakinnye mu makipe atandukanye muri aka karere nka Vitalo y’i Burundi na Sofapaka yo muri Kenya yavuyemo mu 2016.

Uretse abakinnyi, Bugesera FC irimo no kuganira n’abatoza batandukanye barimo na Nshimiyimana Maurice bita Maso wari wungirije Masudi Djuma muri Rayon Sports, uyu mugabo akaba ashobora kujya kungiriza Kanyankore Yawunde nibabasha kumvikana.

Bugesera FC yamaze kurekura abakinnyi barimo Nzabanita David wari kapiteni wayo werekeje muri Police FC hamwe Iradukunda Bertrand ndetse na Kwizera Olivier werekeje muri Afurika y’epfo, mu gihe abandi barimo Uwayezu Bernard na Bikorimana Gerard na bo barekuwe ngo bishakire andi makipe, hakaba hategerejwe kwirukana abandi bakinnyi bagera kuri batatu.

Iradukunda Bertrand ni umwe mu bari bayoboye ubusatirizi bwa Bugesera FCIradukunda Bertrand ni umwe mu bari bayoboye ubusatirizi bwa Bugesera FC

Bugesera FC izaba yubakiye kuri Rucogoza Aimable 'Mambo'Bugesera FC izaba yubakiye kuri Rucogoza Aimable ’Mambo’

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 4-08-2017 saa 20:53'

    Aroko,iyo,A,P,R.yacumurabona iganahekweri! dutezamaso abobafandebacumwabantumwe

  2. ukuri

    Kuya 2-08-2017 saa 15:20'

    eeeeeh Yannick Mukunzi ntakorwaho ari mubakinnyi beza urwanda rufite muvandi,ni Yannick Bukebuke bari baramukuye i Burundi atandukanye na Mukunzi

  3. Sharire Nkundineza

    Kuya 1-08-2017 saa 23:17'

    Ese Niyanike Mukunzi Birukanye Wanjyiye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru