RUHAGOYACU.com

Bugesera FC yerekeje i Rusizi idafite batandatu b’inkingi ya mwamba

Bugesera FC idafite Samson Irokon , Mubumbyi Barnabe, Guindo Abdallah, Rucogoza Djihad, Ntwali Jaques na Ndatimana Robert yerekeje i Rusizi aho igiye gukina na Espoir FC.

Bugesera FC nay o ni imwe mu makipe atorohewe n’ibibazo kugeza ubu, dore ko ubu irimo itozwa na Nshimiyimana Maurice bita Maso usanzwe ari Umutoza wungirije, nyuma y’aho Ally Bizimungu usanzwe ari umutoza mukuru we yamaze guhagarikwa azira umusaruro udahwitse.

Bugesera Fc irakina idafite abakinnyi 6 basanzwe babanza mu kibugaBugesera Fc irakina idafite abakinnyi 6 basanzwe babanza mu kibuga

Aganira na RuhagoYacu, Umutoza Maso yavuze ko agiye gukina uyu mukino atorohewe n’ibibazo by’imvune mu ikipe ye, gusa ngo ibisubizo nta handi ateze kubikura uretse mu bakinnyi bazima afite.

Ati “Mfite abakinnyi benshi barwaye ariko bataza gukina. Birumvikana ni ibintu bikomeye ariko ngomba gushaka izindi ngamba nk’umutoza.”

Uyu ni umukino wa kabiri Umutoza Maso agiye gutoza Bugesera FC nk’umutoza mukuru nyuma yo guhagarika Ally Bizimungu wahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 15 n’ubwo we atabyemera, ibi bikaba bishobora gutum ahita atandukana burundu n’iyi kipe.

Umutoza Maso nk’umutoza mukuru w’agateganyo yatangiye atsinda Gicumbi FC igitego 1-0 kuwa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo, uyu ukaba ari n’umwanya mwiza wo kugaragaza ubushobozi bwe benshi badashidikanyaho, kuko no mu mikino yagiye ayobora Rayon Sports mu gihe Masudi Djuma yabaga yahagaritswe, yose uyu mutoza yarayitsinze.

Ndatimana Robert (uri kumwe n'umufana) ni umwe mu bafatiye runini Bugesera FC ariko yongeye kuvunikaNdatimana Robert (uri kumwe n’umufana) ni umwe mu bafatiye runini Bugesera FC ariko yongeye kuvunika

Kugeza ubu Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 7 mu mikino 6, ikaba irusha inota rimwe Espoir FC bagiye gukina yo iri ku mwanya wa 14, umukino uheruka yo ikaba yaratsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0 byatsinzwe na Mugheni Fabrice byombi.

Umukino Espoir FC yakiramo Bugesera FC urakinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo, mu gihe undi mukino wari uteganyijwe ari uwo Amagaju FC yari kwakiramo Rayon Sports ariko wo ukaba wasubitswe, indi mikino yose ikaba iteganyijwe kuwa gatatu no kuwa kane.

Dore uko imiino y’umunsi wa 7 wa Azam Rwanda Premier League iteganyijwe:

Abakinnyi batemerewe gukina kubera amakarita y’umuhondo n’ay’umutuku:

1. Zagabe Jean Claude (Mukura VS)
2. Iradukunda Eric (AS Kigali)
3. Muhumure Omar (Gicumbi Fc)
4. Ombolenga Fitina (APR Fc)
5. Kakule Mugheni Fabrice (SC Kiyovu)

Farouk Sentongo Saifi ashobora kuza kuba afatanya na Bertin Dusenge mu gushaka ibitegoFarouk Sentongo Saifi ashobora kuza kuba afatanya na Bertin Dusenge mu gushaka ibitego

Samson Irokon ni we wari umaze iminsi ayoboye ubusatirizi bwa Bugesera FCSamson Irokon ni we wari umaze iminsi ayoboye ubusatirizi bwa Bugesera FC

Bugesera FC ngo ifite intego yo kuza mu makipe ane ya mbereBugesera FC ngo ifite intego yo kuza mu makipe ane ya mbere

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru