RUHAGOYACU.com

APR ibuze umwanya wa 2 mu gihe bwa mbere mu mateka Kiyovu isubiye mu cyiciro cya 2

Imyaka irenga 50 ikipe ya Kiyovu Sports ikina icyiciro cya mbere, isubiye mu cyiro cya 2 nyuma yo gutsirwa n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Yakomeje guhanyanyaza uyu mwaka w’imikino ariko biranga, imbaraga za Kiyovu ntabwo uyu mwaka zibashije kuyirokora mu cyiciro cya mbere.
Kiyovu Sports itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

Pepiniere yari yakoze akazi gakomeye ijya gutsindira ikipe ya Gicumbi ku kibuga cyayo, ariko Rayon Sports ntabwo yoroheye na gato iyi kipe ya Kiyovu Sport.

Bamwe bakekaga ko iyi kipe ya Rayon Sports iraza kuborohereza ikarekura, bakaba bayitsinda, ariko siko byagenze ku Mumena, imbere y’abafana benshi b’iyi kipe yamaze kwegukana shampiyona.

Ikipe ya APR FC nayo inaniwe kuba yafata umwanya wa 2 muri shampiyona aho itakaje amanota i Muhanga imbere y’ikipe ya Bugesera ya Kanyankore Gilbert, wirukanwe na APR FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Bugesera FC ikaba itsinze ikipe ya APR FC ibitego 2-1, gusa nubundi Police FC yari yakoze ibyayo itsinda Marines FC ibitego 4-2.

Ku Mumena kari agahinda gakomeye ku bakunzi ba Kiyovu Sport barimo n’abahoze bakinira iyi kipe y’ubukombe hano mu Rwanda.

Kiyovu Sport ni yo kipe ya mbere mu Rwanda isubiye mu cyiciro cya 2, ifite byibura igikombe cya shampiyona.

Imikino yose uko yagenze:

  • Mukura VS 0-1 Kirehe FC
  • Gicumbi FC 1-3 Pepiniere
  • APR FC 1-2 Bugesera
  • Police FC 4-2 Marines
  • Musanze 1-0 Sunrise
  • Espoir 0-1 AS Kigali
  • Kiyovu Sport 1-2 Rayon Sports
  • Amagaju 0-1 Etincelles

Izindi nkuru

S P Uganda Kuya 17-06-2017 saa 20:59'

Jake Weho Urumuswa Mubyasiporo Ntukabesye Kuko Dutangira4G Twayitangiriye Kugikona Aricyo Gahindafc 2014|2015 Dutwara Shampiona Na2015/2016 Dutwara Icyamahoro 2016/2017dutwaye Icyashampiona Nicyamahoro Cyirimbere Muriyomyakankubariye Utwayebingahe? Kanditwetwasohokeraga Igihugu None Weho Uyumwaka Uzasohoka Wigezese Gutwara Shampiona Ufite Amanota73 Umvasha Narumugabo Ntihabwintebe Ingomazirahinduka Kuko Ntawaruziko Na Kiyovu Yajyamucyicirocya2 Ubu Ushoreje Kuwa3 Ubutahanikuwa10 Bityo Bityo Sha Wamukaritasiwe GahindaFc Muzapfana NAgahinda Kanyu

Arera jon’s Kuya 16-06-2017 saa 10:21'

Kiyovumwihangane na aston villa yaramanutse.urero nagonemeranya naba vugakugarura abanyamahanga mur shampiyona yurwanda ubuse hano uganda ikipe ya KCCA ko irimumarushanwa nyafurika caf confederation cup namunyamahanga numwe igira ikibazo dufite nabakinyi burwand batitanga naho umupira turawuzi murakoze!!!!!

jack Kuya 16-06-2017 saa 08:49'

nibarize abareyo muyobeweko mumeze nka rwa rugo rurya inyama kUri noheli agakombe mutwaye rimwe mumyaka icumi niko kabavugishije I’mpuha mbabwireko ibigwi APR ifite mumyaka me cye imaze mutazabigerako mugihe kitari munsi yimyaka mirongo itanu mufite ibihe bigwi Bihambaye kdi muri ibikecuru muzongera gukora ku gikombe muri 2028

Lambert Kuya 16-06-2017 saa 08:14'

Pole kubafana ba Kiyovu bagende bitegure neza wenda umwaka utaha bazagaruka. APR namw mwihangane kuko tuzize kuba twarirukanye umutoza nka Yaoundé ufite expérience tukazana Jimmy udafite expérience na gato, nshimire Massoud Djuma kuba atwaye igikombe, Seninga kuba atwaye umwanya wa 2 ni uwo gushimwa.

mutsinzi Kuya 16-06-2017 saa 06:26'

kiyovu irushwa akanyabugabo na gicumbi nibura yatsinze APR rimwe muri uno mwaka. nigende ntacyo yari maze usibye gutanga amanita kuri APR ntampuhwe rayon yarikuyigirira nagato irutwe na marine yanganyije n’igikona, kiyovu nimanuke yitekerezeho ubundi izagaruke yamenyubwenge,ko itagomba gutsindwa n’igikona imyaka 10 yose.

Paccy Kuya 16-06-2017 saa 00:15'

Bayobozi Muyobora APR FC ntimubuzebyose muduteje mukeba kotuziko ikipe yingabo zigihugu igomba guhorana itsinzi birapfirahe

Munezero Joseph Kuya 15-06-2017 saa 23:40'

Kiyovu weeee!!! Ngo Urimukiciro Cya 2 Oh! Tugutumye Kwigishayo Umupira Ihangane Ubutaha Nigikona Tuzatumayo Ngaho Ihangane Kdi Uzadutumikire Neza Sibyo?.

Nzeyimana Joel Kuya 15-06-2017 saa 23:17'

Mbega byizaweeeee!!!! ndavuga kumanuka kwa Kiyovu, agahinda kenshi kubakunzi ba APR FC kuko batangiraga shampiona bizeye amanota 6 bazakura kuri Kiyovu nyumayuko Marine FC yanze agasuzuguro koguhora itsindwa na APR FC noneho umwaka utaha tuzabaha umwanya wa 7,cyakora ndangije nshimira (MUDATENGUHA ) yacu Rayon spor natwe abankunzibawe NTITUZAGUTENGUHA.

avé Kuya 15-06-2017 saa 23:14'

Kiyovu f c. bye! bye! genda ubitekerezeho uzagaruke Musanze fc., Gicumbi fc. zarakugiriye inama Dore wigize inshuti nahaduyi mumyaka 10 igukuyeho amanota menshi bikatubabaza. ntampuhwe, warukwiye namba !!!!!! Ubonye ko Gicumbi fc. yaciye inzira cyera kunchuti nyanchuti. Ntamika fc. haricyo ikumariye tegereza Fer,afa

Eddy Kuya 15-06-2017 saa 22:01'

Kiyovu we igendere neza rwose twaguherekeje neza umwaka utaha tuzaherekeza igikona

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!