RUHAGOYACU.com

APR ibuze umwanya wa 2 mu gihe bwa mbere mu mateka Kiyovu isubiye mu cyiciro cya 2

Imyaka irenga 50 ikipe ya Kiyovu Sports ikina icyiciro cya mbere, isubiye mu cyiro cya 2 nyuma yo gutsirwa n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Yakomeje guhanyanyaza uyu mwaka w’imikino ariko biranga, imbaraga za Kiyovu ntabwo uyu mwaka zibashije kuyirokora mu cyiciro cya mbere.
Kiyovu Sports itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

Pepiniere yari yakoze akazi gakomeye ijya gutsindira ikipe ya Gicumbi ku kibuga cyayo, ariko Rayon Sports ntabwo yoroheye na gato iyi kipe ya Kiyovu Sport.

Bamwe bakekaga ko iyi kipe ya Rayon Sports iraza kuborohereza ikarekura, bakaba bayitsinda, ariko siko byagenze ku Mumena, imbere y’abafana benshi b’iyi kipe yamaze kwegukana shampiyona.

Ikipe ya APR FC nayo inaniwe kuba yafata umwanya wa 2 muri shampiyona aho itakaje amanota i Muhanga imbere y’ikipe ya Bugesera ya Kanyankore Gilbert, wirukanwe na APR FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Bugesera FC ikaba itsinze ikipe ya APR FC ibitego 2-1, gusa nubundi Police FC yari yakoze ibyayo itsinda Marines FC ibitego 4-2.

Ku Mumena kari agahinda gakomeye ku bakunzi ba Kiyovu Sport barimo n’abahoze bakinira iyi kipe y’ubukombe hano mu Rwanda.

Kiyovu Sport ni yo kipe ya mbere mu Rwanda isubiye mu cyiciro cya 2, ifite byibura igikombe cya shampiyona.

Imikino yose uko yagenze:

  • Mukura VS 0-1 Kirehe FC
  • Gicumbi FC 1-3 Pepiniere
  • APR FC 1-2 Bugesera
  • Police FC 4-2 Marines
  • Musanze 1-0 Sunrise
  • Espoir 0-1 AS Kigali
  • Kiyovu Sport 1-2 Rayon Sports
  • Amagaju 0-1 Etincelles

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Djgoldenheart

    Kuya 15-06-2017 saa 18:32'

    Genda Rayon sports werekanye koko ko uri karozi fc kabisa wimye impuhwe mukuru wawe kiyovu kabisa? Mbega ubugome weeeeeee. Sindu muyovu ariko ndababaye kabisa

  2. Bugesera

    Kuya 15-06-2017 saa 18:28'

    rayon irangije itsinzwe umukino umwe kandi nawo bagitsindishije intoki( ubwo ntamukino yigeze itsindwa) Rayon yuyumwaka yaridadiye ahantu hose kabisa. ikindi nshima ni RBA yakoze uko ishoboye ikageza kubaturarwanda matchs zose, ndashima kandi aba fans ba rayon bagaragaje ubudasa uno mwaka w’imikino baraturyohereje cyane aho banyuraga hose mugihugu barinyuma yikipe yabo. mubyukuri uyumwaka w’imikino nubwo ntabyera ngode ariko harimo ibyishimo hirya no huno mugihugu kuva rusizi,bugesera,kirehe no kwa marine irubavu. aho butagenze neza amakipe niyikosore azabikore neza umwaka utaha.

  3. HAKIZA

    Kuya 15-06-2017 saa 18:13'

    MWABA MUZI IKIPE ZAKOZE IBITANGAZA 1 RAYON SPORT 2 PEPENIERI MWABA MUZI IKIPE ZABABAJE ABAZIFANA 1 APR 2 KIYOVU

  4. Adeline

    Kuya 15-06-2017 saa 17:58'

    Yoooooo kiyovu oooooh kiyovu,igendere

  5. James

    Kuya 15-06-2017 saa 17:57'

    Mfana reyo ariko mbabajwe na kiyovu mu gusubira hasi

  6. musesenguzi

    Kuya 15-06-2017 saa 17:51'

    Mujye mubyemera rero.
    Tukiri muri pre-season nababwiye ko APR izarangiza ku mwanya wa Gatatu (Nidakora cyane yibone kumwanya wa Kane kandi byari gushoboka, dusubije amazo ku mu kino w’AMAGAJU, MUKURA, RAYON..) kandi ko izifuza Mashami itakimubonye. Ni uko bidashoboka ngo bagarure iyi nyandiko n’italiki nabyandikiyeho.
    Mureke nongere mbagire inama, mwapapukura/mwagura abakinnyi mwagira, musubize ikipe umutoza wa Kabiri, ikindi mugure abakinnyi muzaha umwanya bagakina. Kuko bariya botsa ibigori ku ntebe, nibo bazana umwuka mubi mu bakina maze bikagira ingaruka k’umutoza utabakinisha.
    Muzane umutoza uturutse hanze cg se ikipe muyisubize Rwesamanzi.
    Gusigarakurugo@APR.com

  7. Damascene

    Kuya 15-06-2017 saa 17:40'

    Nagahinda kenshi kwikipe nziza nka kiyovu, naho Apr izatwara peace cup ndabyizeye

  8. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru