RUHAGOYACU.com

Coming Soon: Gicumbi vs Pepiniere; Mukura vs Kirehe; Kiyovu Sports vs Rayon Sports

Mu kanya saa cyenda n’igice (3:30pm) haraba hatangiye imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona, aho imikino itatu muri yo iza kuba ari urugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, iyo mukaba ari yo mukurikirana LIVE kuri RuhagoYacu.

Akenshi ku munsi wa nyuma wa shampiyona, guhangana gukomeye kuba kuri mu makipe aba ahatanira igikombe, ariko mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2016/2017 si ko bimeze, kuko guhangana gukomeye kuri mu makipe atatu yishakamo imwe imanukana na Pepiniere FC mu cyiciro cya kabiri.

Gicumbi FC nta kindi isabwa uretse gutsinda umukino wayo abandi bakimenyaGicumbi FC nta kindi isabwa uretse gutsinda umukino wayo abandi bakimenya

Aha ni na ho haturutse impaka zishingiye ahanini ku byo gushaka gukingira ikibaba amakipe amwe n’amwe bitewe n’ubushongore n’ubukaka, uburambe n’ibigwi byayo muri shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere, ibyo bikaba ari byo byatumye iyi mikino irushaho gukomera.

Gicumbi FC VS Pepiniere FC ni umwe mu mukino yavuzweho byinshi, dore ko ugiye guhuza amakipe avugwamo ibituma ahanganira mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Bivugwa ko aya makipe yombi agiye guhura mu gihe abayayobora badacana uwaka, aho bivugwa ko Umuyobozi wa Pepiniere FC ari mu cyiswe “Coalition”, iri rikaba ihuriro ry’abagamije gukura Nzamwita Vincent ‘Degaule ku buyobozi bwa FERWAFA, mu gihe Antoine, Umunyamabanga mukuur wa Gicumbi FC ari inkoramutima y’uwo muyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Aya makipe yombi agiye guhura kandi mu gihe bivugwa ko uyu waba ari umwe mu mikino yakozwemo akagambane gashobora gutuma Kirehe FC isubirana na Pepiniere FC mu cyiciro cya kabiri, dore ko zari zimaze umwaka umwe zazamukanye mu cyiciro cya mbere.

Aha bivugwa ko Rayon Sports iha amanita Kiyovu Sports, hanyuma Mukura VS ikiyandayanda igatsinda Kirehe FC, ubwo Gicumbi FC na yo yaba itsinze Peniniere FC, ayo makipe abiri amaze umwaka umwe mu cyiciro cya mbere agahita yisubirira mu cya kabiri.

Pepiniere FC nta kindi iharanira uretse kuba yatsinda Gicumbi FC maze buri mukinnyi agahabwa agatubutse kavuye mu ikipe ikeneye amanota kuguma mu cyiciro cya mberePepiniere FC nta kindi iharanira uretse kuba yatsinda Gicumbi FC maze buri mukinnyi agahabwa agatubutse kavuye mu ikipe ikeneye amanota kuguma mu cyiciro cya mbere

Uretse ibyo bivugwa ahanini bishingiye ku gukingira ikibaba Kiyovu Sports ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri, ubundi umukino wa Gicumbi FC vs Pepiniere FC ntiwakabaye uvugwaho byinshi, kuko Pepiniere yo yamaze kumanuka mu gihe Gicumbi ari iya 14 n’amanota 28.

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Pepiniere FC yari yahatsindiye Gicumbi FC ibitego 2-1, uyu ukaba ari na wo mukino wa nyuma Umutoza Kayiranga Baptiste yatoje iyi kipe ikinira ku Ruyenzi.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndayishimiye

    Kuya 15-06-2017 saa 20:25'

    Turabashimiye Kumakuru Mwatugejejeho Mukomerezeha

  2. ruhago

    Kuya 15-06-2017 saa 11:51'

    mukomerezaho murigokora akazi kindashyikirwa,muri mu bita kuri championat y’u Rwanda niyo azam na ferwafa bitabashima ark nkatwe abafana b’amakipe yo mu rwanda turabashimira Ku makuru meza muduha,mukomereze aho .#welcome KIYOVU in second division


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru