RUHAGOYACU.com

Crespo yafashije AS Kigali kurara ku mwanya wa 3, batsinda Etincelles y’abakinnyi 10- Ibyatangajwe n’abatoza bombi

Igitego cyatsinzwe na Sebanani Emmanuel ’Crespo’ cyafashije ikipe ya AS Kigali kurara ku mwanya wa gatatu n’amanota 23, ni nyuma yo gutsinda Etincelles igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, Etincelles ikaba yashoje umukino ari abakinnyi 10, ni nyuma yaho Mfashingabo Regis yahawe ikarita itukura mbere yuko Sebanani Emmanuel ’Crespo’ atsindira AS Kigali ku munota wa 74 w’umukino.

"Biratubabaje cyane kuko twari twagerageje gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo turebe uko twatsinda cyane cyane mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri twakoze ikosa rimwe, rivamo igitego. Bigiye kudushyira ku gitutu kuko ubutaha tuzakina na Marines."- Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles.

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali, Eric Nshimiyimana yavuze ko yishimiye amanota atatu, ariko nta buryo bwinshi bigeze babona muri uyu mukino.


Iyumvire ibyatangajwe n’abatoza bombi:

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru