RUHAGOYACU.com

Danny Usengimana yafashije Police gukura amanota 3 kuri Sunrise, yuzuza ibitego 10 mu mikino 12

Umukino w’umunsi wa 12 wa Azam Rwanda Premier League wahuzaga ikipe ya Police na Sunrise urangiye ikipe ya Police itwaye amanota 3 ku bitego bibiri bya Danny Usengimana kuri 1 cya Sunrise cyatsinzwe na Romeo Ojenuwa kuri Penaliti.

Umukino watangiye ikipe ya Sunrise isatira izamu cyane kurusha ikipe ya Police, Sunrise wabonaga ko inyotewe amanota 3 cyane dore ko yari imaze iminsi idatsinda uretse ku mukino baheruka kwakiramo Gicumbi FC, yagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu mu gice cya mbere ariko birangira ntacyo butanze.

Police FC iheruka gutsindwa na Kiyovu, yari yakiriye Sunrise FC yari yatsinze Gicumbi Police FC iheruka gutsindwa na Kiyovu, yari yakiriye Sunrise FC yari yatsinze Gicumbi

Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu nyinshi no kwiharira umupira ku ruhande rwa Police Fc bagerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Sunrise, bidatinze umupira mwiza wari uvuye kuri coup-franc usanga Danny Usengimana ahagaze atsinda igitego cya ,mbere ku ruhande rwa Police.

Nubwo babonye igitego hakiri kare ku munota usaga uwa 52, Danny yaje kongera kunyeganyeza inshundura maze icyizere kiba cyose ku bafana ba Police ko bashobora no gutsinda ibindi bitego byinshi.

Danny Usengimana yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, anaganya 10 na Shassir wa Rayon SportsDanny Usengimana yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, anaganya 10 na Shassir wa Rayon Sports

Police FC yitwaye neza imbere ya Sunrise FCPolice FC yitwaye neza imbere ya Sunrise FC

Umukino wageze ku munota wa 70 usa naho uhinduye isura kuko Sunrise yagarutse mu mukino byihuse ibasha no gutsinda igitego cyayo cya mbere cyo kwishyura cyavuye kuri penaliti yakorewe umusore Romeo maze aza no kuyitera neza .

Iki gitego cyabaye nk’icyongeye kuzamura morale kuri Sunrise gusa biba iby’ubusa kuko umukino warangiye batabashije kongera kureba mu izamu rya Police FC, birangira batsinzwe 2-1.

Abakinnyi ba Sunrise ntibabashije kugombora ibitego byombiAbakinnyi ba Sunrise ntibabashije kugombora ibitego byombi

Uyu mukino usize amakipe yombi akomeje kuguma ku myanya yayo nubwo hakiri indi mikino igomba gukinwa kuri iki Cyumweru.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claude Y.

    Kuya 8-01-2017 saa 09:30'

    Ngo uko umugabo aguye? Amaki ameneka? Sha muzayaneka kugeza mwemeye!

  2. Ernest

    Kuya 8-01-2017 saa 03:37'

    nikomerezaho ntiwamenya harigihe natwetwaza mubambere

  3. Rwamigabo Jean Bosco

    Kuya 7-01-2017 saa 14:32'

    Ndi Umufana Wa APRFC bihangane Uko Umugabo Aguye Siko Aneneka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru