RUHAGOYACU.com

Etincelles 1-0 Rayon Sports: Djaber ahawe umutuku, Rayon itahana ubusa

Ikipe ya Etincelles ikoze ibyo benshi batakekaga itsindira Rayon Sports kuri stade Umuganda igitego 1-0, mu mukino iminota itari mike abakinyi b’iyi kipe bayimaze baryamye hasi.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Rayon Sports igumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 14 mu gihe Etincelles igeze ku mwanya wa gatandatu n’amanota 13.

Umutwe waje kuvamo igitego cyabonetse muri uyu mukinoUmutwe waje kuvamo igitego cyabonetse muri uyu mukino
Bishimira igitego cyo ku munota wanyumaBishimira igitego cyo ku munota wanyuma

Ibihe bikuru by’uyu mukino:

FT Etincelles 1-0 Rayon Sports

Umupira wari mu kirere Djaber arasimbutse agongana na Hakim gusa umusifuzi w’umukino atangaza ko yamuteye inkokora abishaka ni ko kumwereka ikarita itukura.

100’ Manishimwe Djaber ahawe ikarita y’umutuku.

90+9 Kuri iyi nshuro Niyonsenga Ibrahim ahawe ikarita y’umuhondo aba asohotse

Undi mukinnyi wa Etincelles aryamye hasi!

90’ +8 Corner ya Rutanga isanze Ange ashatse kuwushyira mu izamu ubyara indi corner ariko Djaber awihereye abakinnyi ba Etincelles

90’+7 Corner ya Rayon Sports ku kazi gakozwe na Nova Bayama

90+7 Umukino urongeye urasubukuwe

90+5Rutanga Eric utari kwishimira ihagarara rya hato na hato ry’umukino ahawe ikarita y’umuhondo

Umukino urongeye urahagaze

90+1: Rutang agerageje guhindura umupira mu rubuga rw’amahina gusa ntiwagera kwa Kone. Umunyezamu Taiga awukozeho ahita anaryama.

90’ Iminota itanu y’inyongera.

Hah aha hari ikinamico. Umwe mu bantu bo muri Etincelles avuye kubwira abana baba inyuma y’izamu ngo bave aho bajye kure. Bamwe batoragura imipira.

Niyonsenga agarutse mu kibuga Nduwimana Michel araryama, umukino urongera urahagarara

86’ Niyonsenga Ibrahim akaba yongeye kuryama umukino uba uhagaze.

83’ Eh reka da... Gooooooaaal! igitego aha kirabonetse Etincelles izamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, Kibonke awukata neza mu rubuga rw’amahina uruhukira kwa Mumbele Saiba Claude ufunguye inshundura

81’ Umukino uri kugana ku musozo aho amakipe yombi bigaragara ko amakipe yombi ashbora kugabana amanota.

Nsengiyumva yongeye kuryama gusa kuri ubu noneho akaba agiye gusimburwa

73’ Etincelles ikomeje kugaba uduteroshuma ku izamu rya Bakame gusa kugeza ubu nta gikomeye bari bakora imbere y’izamu rya kapiteni w’Amavubi

71’Manishimwe Djaber agerageje umunyezamu Taiga ku mupira yari atereye kure nyuma yo kuwuhabwa na Kone gusa awuteye uca kure cyane.

Nsengiyumva wa Etincelles aryamye hasi umukino urahagarara.

67’ Etincelles ihise isubiza Ibrahim wigaruriye uruhande rw’iburyo azamukana umupira noneho awuteye ashobora kuwugeza kwa Mumbere gusa uyu umutwe ateye uwushyira hanze cyane.

Amakipe yombi noneho ari kwerekana umupira mwiza ndetse ukaba unashyushye bitandukanye n’igice cya mbere.

65’ Rayon Sports yari ibonye amahirwe y’igitego ubwo umupira mwiza uvuye kwa Nova usanze Yannick ahagaze neza ariko yaterekaho umutwe ukajya hanze.

63’ Etincelles ibifashijwemo na Ibrahim yari izamukanye umupira ariko uyu gutera centre bikomeza kumubera ibibazo

Umunyezamu Taiga aryamye hasi!

Ibrahim Niyonsenga yagoye cyane Rayon SportsIbrahim Niyonsenga yagoye cyane Rayon Sports
Mugabo Gabriel ni umwe mu batagize umukino mwizaMugabo Gabriel ni umwe mu batagize umukino mwiza
Abafana bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshiAbafana bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi

60’ Yannick Mukunzi ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kutumvikana n’umusifuzi ku ikosa akoreye Michel.

58’ Niyonsenga Ibrahim yambuye umupira Yannick Mukunzi arawuzamukana kugera ku izamu rya Rayon Sports ariko awukase mu rubuga rw’amahina ubura uwufata.

54’ Nyandwi Saddam acenze abakinnyi bane awuterekera Rutanga uteye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Taiga akawufata.

53’ Etincellles izamukanye umupira gusa Gikamba ahita awutakaza ufatwa na Saddam.

52’ Rutanga na Djaber bahererekanyije umupira ariko birangira Djaber asifuwe kurarira.

51’ Mutsinzi Ange yari azamukanye umupira awugejeje kwa Rutanga bawumukura ku kirenge.

50’ Umukino urakomeje Etincelles ihanahana nkuko yatangiye iki gice cya kabiri.

Rayon SportsRayon Sports
Etincelles yabanje mu kibugaEtincelles yabanje mu kibuga
Niyonzima Olivier Sefu yavunitse hakiri kareNiyonzima Olivier Sefu yavunitse hakiri kare

49’ Mumbere Saiba Claude wari uryamye asohowe hanze

48’ Umukinnyi wa Etincelles aryamye hasi. Umukino ubaye uhagaze.

46’ Caleb yari yagerageje gutsindagira ariko byanze asimbuwe na Irambona Eric

46’ Igice cya kabiri cy’umukino gitangijwe na Etincelles ihita igeza umupira kuri Bakame.

HT Etincelles 0-0 Rayon Sports

45’ Eh eh eh Etincelles yari yiboneye igitego aha, Rutanga atakaje umupira awihera Iddy, awugarura mu rubuga rw’amahina usanga Kayigamba ahagaze wenyine ariko ateye umutwe umupira ujya hanze.

45’ Coup Franc ya Etincelles isanze umutwe wa Mumbele ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakiza izamu.

45’ Rayon Sports ishatse kuzamuka ariko Djaber ahita atakaza umupira, Etincelles iwugaruye Kayigamba akorerwa ikosa.

45’ Umunota umwe w’inyongera

45’ Corner ya Etincelles igaruwe na Faustin Usengimana

45Etincelles izamukanye umupira maze ku burangare bwa Saddam Nyandwi umujyana muri Corner

44’ Umupira wa Saddam ntabwo ushoboye kugera kuri Calbe

42’ Etincelles iteye ishoti ritagana mu izamu aho Kayigamba atereye kure gusa umupira ujya hiryaaa y’izamu rya Bakame.

41’ Umukino urakomeje Rayon Sports yongera gusatira gusa umupira wa Djaber usanga Rutanga yaraririye.

40’ Isiaq ahise anaryama ubanza bimusabye imbaraga nyinshi ngo awugereho

39’ Djaber yisubiyeho acenga abakinnyi babiri ba Etincelles agarura umupira mu rubuga rw’amahina ariko Isiaka aritambika ntiwagera kwa Yannick

39’ Coup Franc ya Etincelles Faustin akijije izamu umupira usanga Djaber ashatse kuwuterekera Nova ujya hanze.

38’ Etincelles yari yongeye gusatira gusa Saddam akorera ikosa Gikamba

36’ Taiga ateye umupira imbere ariko nk’ibisanzwe uhita urengera ku izamu rya Bakame. Ikigaragara ni uko Etincelles iri gutakaza imipira ku buryo bwihuse.

35’ Saddam anagiye umupira Yannick ashatse kuwuzamukana birangira awurengeje

34’ Saddam na Caleb bari bahererkanye neza gusa Nahimana Isiaq aritambika awushyira hanze

33’ Caleb yari ahawe umupira mwiza na Saddam ariko akorera ikosa Djumapili

31’ Caleb agarutse mu kibuga nyuma yo kuvurwa

31’ Bimenyimana Caleb na we aryamye hasi umukino uba uhagaze gato

30’ Etincelles 0-0 Rayon Sports

  • Kwiharira umupira 20-80
  • Corner 1-2
  • Imipira yagiye mu izamu 0-1

29’ Djaber yari ashatse guterekera umupira Caleb ariko uba muremure ujya ku munyezamu Taiga

28’ Etincelles izamukanye umupira kuri Contre attaque ariko Mumbele ahita awutakaza.

28’ Coup Franc noneho Rutanga ayiteye kure y’izamuuu

27’ Rayon Sports ibonye indi coup Franc ku ikosa Hakim akoreye Djaber Manishimwe

25’ Corner ya mbere ya Rayon Sports ihuye na Taiga akubita umupira ibipfunsi akiza izamu

24’ Nova Bayama akase umupira ba myugariro ba Etincelles bawushyira muri corner

23’ Rayon Sports ibonye indi Coup Franc ku ikosa Caleb akorewe ni hirya gati y’urubuga rw’amahina ariko ku ruhande rw’ibumoso.

Ikibaye ubu ni uko Mutsinzi Ange ahise ajya mu kibuga hagati, Nyandwi akajya iburyo, maze system igahinduka ikava kuri 3 inyuma bakaba bane.

19’ Nyandwi Saddam asimbuye Niyonzima Olivier Sefu batonetse imvune

17’ Coup Franc nziza Eric Rutanga arayiteye, Taiga ayifashe arayiruka gusa arongera arayifata.

16’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Sefu usanzwe ari gukina apfutse. Uyu akaba ahise asohorwa hanze.

Etincelles 0-0 Rayon Sports. Amashoti yagiye mu izamu ni 0-0 ku mpande zombi.

12’ Ugusatira gukomeye kwa mbere kwa Rayon Sports Kone aterekeye umupira mwiza Caleb ushatse kwiboronya ngo awutere ugarurwa n’ubwugarizi bwa Etincelles.

10’ Faustin Usengimana agonganye na Mumbele Saiba Claude umukino uba uhagazeho gato

8’ Djaber agerageje guterekera umupira Nova ariko ntiwamugeraho

8’ Corner ya mbere ya Etincelles ntacyo itanze kuko umupira bawihereye Djaber

7’ Etincelles yokeje igitutu Rayon Sports Yannick Mukunzi ashyira umupira muri Corner

5’ Umukino ahanini uri gukinirwa mu kibuga hagati

4’ Etincelles izamukanye umupira ariko Michel awukase Ange awushyira ku gituza ujya kwa Bakame

4’ Rutanga yari ashatse guterekera umupira mwiza Djaber ariko asanga yaraririye.

3’ Caleb yari agerageje kuzamukana umupira Gikamba awumukura ku kirenge

2’ Rayon Sports iri guhanahana neza ariko ntacyo bari bakora imbere y’izamu rya Protogene

1’’ Djaber na Caleb batangije umukino

Abakinnyi babanza mu kibuga ku mpande zombi

Etincelles: Taiga, Gikamba, Akayezu Jean Bosco, Nahimana Isiaq, Kayigamba Jean Paul, Jumapili Iddy, Nsengiyumva I. , Tuyisenge Hakim, Mumbele Saiba Claude, Nduwimana Michel na Niyonsenga Ibrahim

Rayon Sports: Bakame, Ange, Rutanga, Gaby, Faustin, Sefu, Nova, Yannick, Kone, Djabel, Caleb

Abasimbura

  1. Nsengimana Dominique
  2. Ndagijimana Erwing
  3. Mugenzi Cedric
  4. Niyonkuru Sadjat
  5. Mukambiri Nicholas
  6. Muganza Isaac
  7. Nsengayire Shadad

Rayon Sports

  1. Manzi Thierry
  2. Ndayisenga Kassim
  3. Nyandwi Saddam
  4. Irambona Eric

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. huhuhuh

    Kuya 21-12-2017 saa 10:56'

    ntawe upfusha uwatabyaye ntakundi, ari ngo arbitre arigutegurira igikombe kiyovu, harahagazwe ndabarahiye!!!

  2. ffffffffffffff

    Kuya 21-12-2017 saa 07:18'

    etincelle ntizabe nka bugesera fc itahira gutsinda rayo gusa.

  3. lengi lenga

    Kuya 21-12-2017 saa 07:05'

    WOWE NGO NI REVERIEN URI ISIHA KO M.U YATSIZNWE NA AKA EQUIPE KO MU CYICIRO KITAZWI NTIBAHOZE WOWE URI AFANDE MANYANGA

  4. neli

    Kuya 21-12-2017 saa 05:00'

    burozi fc yahuye n’abayirusha ubwayo burapfuba. ubwo iraje itange ikindi gitambo kuko birakaze. ubu umucanga wese aho ari afite ubwoba ko ariwe baributangeho igitambi

  5. Analyst

    Kuya 21-12-2017 saa 04:09'

    Aha hasigaye hari abanyamakuru batari abumwuga kabsa,nsomye inkuru ariko uwayanditse yashyizemo amarangamutima bigaragara ko afana rayon

  6. Alexis nkomezi

    Kuya 20-12-2017 saa 20:07'

    Rayon mwemere mumupira bibaho ,Etencelle hariya ni amakipe make ahikura

  7. Mugabo sabin

    Kuya 20-12-2017 saa 20:04'

    Njye ndasubiza twagirumukkza reverien nti ajye arena ibimureba ibitamureba are be hirya acunge izamu rye

  8. Mugabo sabin

    Kuya 20-12-2017 saa 20:04'

    Njye ndasubiza twagirumukkza reverien nti ajye arena ibimureba ibitamureba are be hirya acunge izamu rye

  9. gasore

    Kuya 20-12-2017 saa 19:28'

    ivuzivuzi fc mumezemute nonese ibirara bibagezehe?????? hhhhhh urugambo fc twe abareyo tuzatsinda ibirarane byacu bitatu icya police fc nicyamagaju fc nicya etincelles duhite dufata umwanya wambere nonebirabaye yoooooobeeee amagambo ashizivuga hhhhhh urugambo.com nimutuze fc kirahinda fc

  10. MANUCO

    Kuya 20-12-2017 saa 19:22'

    GACANGA mumaze kuyigira nk’Ishaka rya Politique sha, kko ibyo muvuga nuko mwigaragaza ntibikiri Sports.
    So mbona musigaje kujya gusaba umwanya muri Forum y’amashyaka

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru