RUHAGOYACU.com

Etincelles na Rayon Sports berekanye ko hakwiye gufatwa ingamba ku iryama ry’abakinnyi mu kibuga

Si ubwa mbere bibaye, ntabwo ari n’ubwanyuma ahari, gusa birababaje kandi biteye isoni ibisigaye bibera ku bibuga byo mu Rwanda aho iminota y’umukino abakinnyi b’amakipe amwe bahitamo kuyimara baryamye hasi, nta mpamvu, mu bikorwa ubundi byo mu binyejana byahise.

Kanda hano urebe amafoto yose y’umukino wa Etincelles na Rayon Sports

Nari ku mukino wa Rayon Sports na Etincelles, umukino mu by’ukuri utari uri ku rwego rwo hejuru ku mpamvu imwe cyangwa iyindi. Rayon Sports, wari umukino wa gatatu igiye gukina mu minsi irindwi, kandi ikoresha abakinnyi 13 gusa, aho batatu muri bo bari bafite imvune, bivuze ko mu byukuri Rayon Sports yakinishaga abakinnyi 10 bonyine muri iyi mikino uko ari itatu.

Ibintu byabaye no kuba bibi kurushaho kuri iyi kipe, ubwo Sefu yatonekwaga imvune ye yo ku rutugu hakiri kare bikarangira asimbuwe na myugariro Saddam. Bidatinze, Caleb na we yaje kugira imvune ku munota wa 35 na we nyuma aza guha umwanya undi myugariro Irambona Eric. Mu basimbura ntawundi muzima wari usigayeho uretse umunyezamu Cassim. Ibi na byo ntibisanzwe.

Rayon Sports yahawe ikarita y'umutuku itemera aho bavuze ko umusifuzi yise umwe mu bakinnyi bayo "Imbecile"Rayon Sports yahawe ikarita y’umutuku itemera aho bavuze ko umusifuzi yise umwe mu bakinnyi bayo "Imbecile"
Umunyezamu Taiga ni umwe mu nzobere zo kuryama mu kibuga ntacyabayeUmunyezamu Taiga ni umwe mu nzobere zo kuryama mu kibuga ntacyabaye

Ntabwo ndi bugaruke ku mukino cyane kuko benshi barawukurikiranye kuri RuhagoYacu, ahubwo reka ngaruke ku bihe byabanjirije n’ibyakurikiye igitego cya Mumbele Saiba Claude. Aha kimwe mu bitaragarutsweho, ni uko abana batoragura imipira bari begereye izamu rya Etincelles babwiwe kujya kure y’izamu, imipira yakinwaga ku kibuga iva kuri 10 umupira utangira igera kuri ibiri, indi irazimira ku maherere.

Mu kwerekana koi ibi bidahagije ngo umukino utinde, abakinnyi batangiye kuryama aho byibura mu minota 10 yanyuma abakinnyi 8 ba Etincelles baryamye hasi ntacyo babaye. Birumvikana harimo ababikoze inshuro nyinshi.

Imisifurire ntabwo yari myiza niba umupira wahagararaga buri kanya abakinnyi bakikubita hasi umupira ugahagarara ntihagire igikorwa”.

Ayo yari amagambo ya Karekezi avuga ku mukino ikipe atoza yatakaje, gusa ntabwo nge ndi burenganye cyane Etincelles kuko si yo kipe ya mbere ikoze ibi, si na yo yabizanye, ndetse bamwe bajya kure bagatunga urutoki umunyezamu wa Rayon Sports Bakame ndetse n’uwa APR kuri ubu Emery ko ari bo ba Nyirabayazana mu bijyanye no gutinza iminota. Gusa ikibazwa aha kuko FERWAFA nta kintu ibikoraho kandi bimaze kuba imwe mu mungu ya ruhago y’u Rwanda.

Imipira yari ku kibuga yajyanwe ahantu hatazwi hasigara ibiri gusaImipira yari ku kibuga yajyanwe ahantu hatazwi hasigara ibiri gusa
Uyu yanategetse abana bari inyuma y'izamu kwigira kure(ngo imipira itinde kugarurwa)Uyu yanategetse abana bari inyuma y’izamu kwigira kure(ngo imipira itinde kugarurwa)
Abakinnyi umunani ba Etincelles baryamye hasi mu minota 10 yanyumaAbakinnyi umunani ba Etincelles baryamye hasi mu minota 10 yanyuma

Akamenyero k’ibi katumye Bakame ahabwa ikarita y’umuhondo ku mukino wa Tanzania bituma asiba uwa Uganda Amavubi yatakarijemo tike yo kujya muri CHAN mbere y’uko CAF iduha impano. Aha birerekana ko bigenda binagira ingaruka ku mikinire y’ikipe y’igihugu.

Igihe kirageze ngo hafatwe ingamba za nyazo zihana abakinnyi n’amakipe atinza iminota nkana, kuko ntabwo iyi iba ikiri ruhago iri gukinwa. Ni ikintu ku bakunzi b’umupira w’amaguru usanga giteye iseseme (mumbabarire gukoresha iyi mvugo). Iyo buri munota ubona umukinnyi aryamye ntacyo abaye nkaho ari umwana? Barengura undi akaba araryamye? Amakipe agahisha imipira, agategeka ku mugaragaro abana batoragura imipira kujya kure?

Muri uyu mwaka wa shampiyona, mu gihugu cy’Ubwongereza bafashe icyemezo ko umukinnyi uzajya abeshya umusifuzi agatuma afata ibyemezo bikomeye bidakwiye(penaliti, ikarita itukura), azajya abihagarikirwa imikino ibiri. Ibi byatumye za “diving” ziba nke muri iyi shampiyona ikunzwe na benshi. Na hano iwacu birakwiye ko ibyemezo nk’ibi bifatwa mu guca itinzwa ry’iminota kuko birakabije cyane, ku mukunzi wa ruhago ni kimwe mu byatuma hari utakwifuza kongera kureba umukino wa shampiyona.

N'umuganga wa Etincelles kuva mu kibuga byari ingume...N’umuganga wa Etincelles kuva mu kibuga byari ingume...

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutima Jean Baptiste

    Kuya 21-12-2017 saa 21:17'

    Yayayaaa Ubwo C Amarangamutima Ngaya Arakwiye Kumwanditsi Nkawe? Mukanya Urandikako Rayon Bayibye, Gutinza Umukino Watsinze Ntacyo Bitwaye

  2. SETH

    Kuya 21-12-2017 saa 20:08'

    IBI BINTU BIRABABAJE NDIZERAKO MU GIHE FERWAFA IDAFASHE INGAMBA NGO IHANE ABAKINNYI BABIKORA,UZASANGA ARINABYO TUZAJYANA MURI CHAN BIKATUVIRAMO GUTAHA HAKIRI KARE.MURAKOZE.

  3. Etincelle

    Kuya 21-12-2017 saa 20:06'

    Ko njya mbona ntawurusha Bakame kubikora ra ko ntacyo mwabivuzeho none Etincelle niyo mihimbiyeho Jean Luc umufana rayon ntawundi wabivuga

  4. KIKI

    Kuya 21-12-2017 saa 20:05'

    JEAN D’EAUX HITAMO KUBIVAMO WIBERE UMUFANA !

  5. Augustin

    Kuya 21-12-2017 saa 15:27'

    ibibintu numwanda mwarimwabibona mubazungu niyoyaba irigukina na Barca ntiyatinza kariya kageni nibyogufatirwa izindingamba ntawabishyigikira

  6. kimanga

    Kuya 21-12-2017 saa 14:20'

    wowe waba watanze rayon kubona igitego ukabura kuryama, kereka ushaka akamunani yagushota ugataumutwe. ugizmahirwe ukayitanga igitego ugomba kuryama hasi buri kanya ukabasza mumutwe kuko nubundi ntiwababonamo icya 2.

  7. yeee

    Kuya 21-12-2017 saa 14:19'

    dukuze we amarangamutima yawe ndayumva peee nkuwatsinzwe ark ibyuvuga nanone nukuri ikibazo ark buriya kinini kiri mwaya makipe twita makuru kdi uzanarebe iyo amavubi iyoyabonye nkaka results keza ukuntu batinza umukino wee bakiyibagizako twishuye ayacu tuje gushimisha amaso ark c abawutinza mumavubi bo namakipe mato? hoya uzasanga inzobere mugutinza umukino zirimumakipe akomeye nikimenyi menyi uzarebeko bakame match amavubi yakinye atazaza mubamaze kubona jaune nyinshi nahubundi gutinza match numwanda ngirango uribuka match ya as Kigali vs rayon igitego bishuye kumunota wanyuma bakame ashaka kugafata ngwahite aryama karamucika

  8. Amini

    Kuya 21-12-2017 saa 14:06'

    ABAKINNYI UMUNANI BA ETINCELLES BARYAMYE HASI KO MUTABATWEREKA?
    Gusa uwo mucyo ni mubi aho uva ukagera cyane cyane mu bihugu by’Abarabu byo iyo bagutanze igitego niyo iba gahunda, gusa iwacu uburyo bikorwamo byo n’agahoma munwa.
    Ikindi ngo Rayons yari ifite abakinnyi 13 gusa ariko ngo icumi nibo bakinaga, rwose urakoze kuba umuvugizi ndetse n’umunyamakuru icya rimwe

  9. Olympia

    Kuya 21-12-2017 saa 14:05'

    Inkuru yanyu ibogamiye ku ruhande rumwe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru