RUHAGOYACU.com

Etincelles yanganyije na Musanze yongeye kuvunikisha Peter Otema

Mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wahuje ikipe ya Etincelles FC na Musnaze FC kuri uyu wa Kane, amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kurangiza iminota yose y’umukino nta kipe ibonye mu izamu ry’iyindi.

Etincelles yaherukaga gutsindwa na Marines FC mu mpera z’icyumweru gishize, kuri uyu wa kane yari yakiriye Musanze FC itarahiriwe n’intangiriro za shampiyona y’uyu mwaka n’ubwo yo yaherukaga gutsinda Amagaju FC ku munsi wa gatandatu wa shampiyona.

Muri uyu mukino, Musanze FC yavunikishije Peter Otema mu minota ya mbere, uyu kapiteni w’iyi kipe yongera kuvunika ku nshuro ya kabiri dore ko no ku mukino ubanza wa shampiyona ubwo batsindwaga na Kiyovu Sports yavunitse, akamara imikino ibiri adakina.

Kapiteni wa Musanze FC; Peter Otema yari ayvunitse kandi ku mukino w'umunsi ubanza wa shampiyona bakina na Kiyovu SCKapiteni wa Musanze FC; Peter Otema yari ayvunitse kandi ku mukino w’umunsi ubanza wa shampiyona bakina na Kiyovu SC

Kunganya kwa Etincelles FC byatumye iguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 10 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa munani n’amanota umunani.

Ibyo abatoza batangaje.......

"Ni umukino warimo ishyaka ku mpande zombi, amakipe yombi yari akeneye amanota ngo yegere imbere. Ibyo twateguye ntabwo twabigezeho 100% kuko twashakaga amanota atatu, tubonye rimwe. Kurangiriza mu izamu nibyo byabaye ikibazo."

"[Kuvuna kwa Otema] ni imvune yatunguranye, bituma duhindura amahitamo tutateguye, ni imvune yagize ariko buriya abaganga baramukurikirana, nitwongera gukina wenda azaba yorohewe."-

"Tumaze gukina imikino irindwi, hari ibyiza byabayemo, hari ibitaragenze neza, hari amakosa yabayemo...Ndakeka ni ko kazi tugiye gukora, tugiye gufata ikiruhuko kitari kirekire iminsi ibiri cyangwa itatu ubundi dutangire akazi, twitegure, turebe ko undi mukino tuzongera gutangiriraho dukina tuzayibonamo amanota."- Habimana Sosthene utoza Musanze FC.

Habimana Sosthene utoza Musanze FC asanga imvune ya Otema yatumye bakora uko batabiteganyijeHabimana Sosthene utoza Musanze FC asanga imvune ya Otema yatumye bakora uko batabiteganyije

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Etincelles yahushije uburyo butandukanye bw’ibitego muri uyu mukino ikagorwa n’umunyezamu Mazimpaka Andre, Ruremesha Emmanuel yavuze ko babuze amahirwe ugereranyije n’uburyo bakinnye.

"Wari umukino mwiza uretse ko navuga ko tutabonyemo amahirwe ugereranyije uko twakinnye, twayoboye umukino mu minota myinshi kurusha Musanze, duhusha uburyo bwinshi ariko mu mupira ni ko bigenda. Ndakeka twakoreye ku gihunga cy’uko twatsinzwe ubushize bigatuma tutabyaza umusaruro uburyo twabonye imbere y’izamu."

Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC

Ni iki kiza gukurikiraho?

Ku munsi wa munani wa shampiyona mbere y’uko hahagamagarwa Amavubi azakina CECAFA Seniror Challenge Cup, Etincelles izakirwa na AS Kigali ku Cyumweru mu gihe Musanze FC yagombaga kwakirwa na Rayon Sports ariko uyu mukino ntuzaba kubera ko Rayon Sports izongera gukina mu mpera z’ukwezi gutaha.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Habihirwe j.m.v

    Kuya 25-11-2017 saa 07:01'

    Congratulation, kiyovu!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru