RUHAGOYACU.com

Ferwafa yahannye umusifuzi wemeje igitego cya APR FC ku mukino wa As Kigali

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryahagaritse umusifuzi wo ku ruhande Ambroise Hakizimana imikino ine adasifura, nyuma yo kudakurikiza amategeko mu mukino ikipe ya APR FC yahuriragamo na As Kigali ku munsi wa gatatu wa shampiyona.

FERWAFA itangaza ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubisabwa na komisiyo y’abasifuzi yari imaze kwiga imyitwarire ye ikurikije amashusho y’umukino.

Iki gitego Twizerimana Martin Fabrice yatsinze ni cyo cyateje impaka kugeza ubwo Ambroise agihaniweIki gitego Twizerimana Martin Fabrice yatsinze ni cyo cyateje impaka kugeza ubwo Ambroise agihaniwe
Hakizimana Ambroise(ufite igitambaro) ni we wahagaritswe azira umukino wa APR FC na As KigaliHakizimana Ambroise(ufite igitambaro) ni we wahagaritswe azira umukino wa APR FC na As Kigali

Muri uyu mukino APR FC yatsinzemo As Kigali 2-1, Ambroise akaba azira gukoresha amategeko nabi ubwo Twizerimana Martin Fabrice yatsindaga igitego cya kabiri kandi yaraririye bikaza kurangira gihesheje intsinzi ikipe ya APR.

Guhanwa kwa Ambroise bikaba bije bikurikira ibaruwa As Kigali yari yandikiye Ferwafa ivuga ko ikomeje kwibwa mu mikino n’amakipe makuru, aho yagarukaga kuri iki gitego batsinzwe na APR FC, mu gihe banavuga ko penaliti yahawe Rayon Sports mu mukino banganyijemo 1-1 na yo itari yo.

Aha ariko, Ferwafa ikaba itangaza ko ibyavuye mu mukino bitazahinduka cyane ko ibi byababa ko umusifuzi ahagarikwa burundu gusifura umukino uwo ari wo wose.

Hakizimana Ambroise akaba azahagarikwa kuva ku munsi wa kane wa shampiyona kugeza ku munsi wa karindwi uzakinwa tariki ya 11 Ugushyingo.

Twizerimana Martin yishimira igitego yari amaze gutsinda yaraririyeTwizerimana Martin yishimira igitego yari amaze gutsinda yaraririye
Abakinnyi ba As Kigali ntabwo babyumvagaAbakinnyi ba As Kigali ntabwo babyumvaga

Iki gitego Twizerimana Martin Fabrice yatsinze ni cyo cyateje impaka kugeza ubwo Ambroise agihaniweIki gitego Twizerimana Martin Fabrice yatsinze ni cyo cyateje impaka kugeza ubwo Ambroise agihaniwe

Umusifuzi Nsoro wari hagati nta jambo yari afite ndetse nta n'icyemezo yari gufata atubahirije ibya Hakizimana AmbroiseUmusifuzi Nsoro wari hagati nta jambo yari afite ndetse nta n’icyemezo yari gufata atubahirije ibya Hakizimana Ambroise

Abakinnyi ba AS Kigali, Ngandu Omar na kayumba Soter bahise basatira Hakizimana ariko Nsoro aratabaraAbakinnyi ba AS Kigali, Ngandu Omar na kayumba Soter bahise basatira Hakizimana ariko Nsoro aratabara

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kamanzi Yves

    Kuya 28-10-2017 saa 08:00'

    Ariko nkuyu wiyita DRSR nkubu ibyowandika ubaye aribyo utekereza watunga umuryango wawe nibura icyumweru kimwe?

  2. Mariko

    Kuya 28-10-2017 saa 06:48'

    Watubwira ahantu erreue y’umusifuzi yatumye resultat y’umukino ihinduka cyangwa ngo usubirwemo? South Africa vs Senegal niwo mukino wonyine FIFA yasubijemo kubera ikibazo cya Manipulation du match. Mistake y’umusifuzi ntaho kw’isi isubizamo umukino. uzabaze cyangwa murye mumenya amategeko mutjya mwumva ko ibyo muvugira mu kabali biba ihame. unasikia wewe? We ubona match zazajya zihora zisubirwamo?

  3. DRSR

    Kuya 27-10-2017 saa 12:36'

    Nari nabivuze ko ikirego kizakirwa n’umusifuzi agahanwa aliko bikarangira nyiramanota akingiwe ikibaba n’abatumye umusifuzi(Ferwafa) maze na match ya Rayon habanje kubaho impaka mugusubirwamo kwayo Rayon sport ishyizemo igitutu ubwoba butaha benshi mu mitwe, as kigali ntiyagobaga kurindira match irangira n’ubundi amanota yarayahombye yagombaga mu mutekano usesuye gusohoka mu kibuga. bagasigaramo bonyine nibwo ferwafa yari kubona uburemere bw’icyo yatumye gukora ko cyakozwe neza, aliko ikahavana isomo ry’uko abasifuzi igomba kubatuma ubutabera cyane cyane iyo basifurira ikipe nkuru dore ko bagaragara ko ziba zihanganiye igikombe. icyakora iyo iza kuba irega indi kipe byari kumvikana aliko kuvuga ko ari apr bagombaga kumva igisubizo ngirango abandi baboneyeho ubutabera bwa ferwafa nibatifatira icyemezo ngo barindiye ferwafa ihagarirariye apr bibeshya ko ari abanyamuryango bayo.

  4. karenzi

    Kuya 27-10-2017 saa 10:48'

    Ngewe nshimiye AS Kiigali ubuvugizi ikoze aba batype birirwa bateranya ama equipe bagahanwa. Gusa icyo twakwibaza: ko umukino wabaye hari nabakozi bashinzwe imisifurire muri ferwafa, kuki ferwafa itahana abasifuzi bakoze nabi, hadategerejwe ko bayiregera? Ubuse koko niba tumaze kugira ama busness menshi yabacuruza ibyamahirwe, ubu umupira wo murwanda wajyaho , mugihe aya makipe ya leta cyane APR FC aba agomba gutsinda atarakina? Ngewe mbona ferwafa yatera intambwe igakemura ibibazo biri mumisifurire, bitabaye ibyo twazahora turira gusa

  5. Mile

    Kuya 27-10-2017 saa 09:34'

    Guhagarika umusifuzi imikino 4 bifasha iki As Kigali? Itsinda ry’abantu riricara bagatekereza ibintu bicuramye.as kgl ifite ikibazo cya results zabonetse muburyo budakwiriye, akaba ariho hari hakenewe ubufasha. Naho ubundi ibyo mukoze muraka puuuu!!!!!

  6. Teddy

    Kuya 27-10-2017 saa 08:44'

    As kigali yihangane izisubireho muri retour.tuzareba ko ishoboye,APR MUKOMEREZAHO GUTSINDA NIKARE

  7. Ruti

    Kuya 26-10-2017 saa 22:11'

    Guhana umusifuzi bakemera igitego ni nko gutonganya abantu babonye umujura yiba ntibavuze induru. Kandi umujura bazi aho ari bakamwihorera. None se Maradona we ko yastindishije akaboko bakakita akaboko k ’Imana ariko nta musicuzi biveze bahana.

  8. Ruti

    Kuya 26-10-2017 saa 22:11'

    Guhana umusifuzi bakemera igitego ni nko gutonganya abantu babonye umujura yiba ntibavuze induru. Kandi umujura bazi aho ari bakamwihorera. None se Maradona we ko yastindishije akaboko bakakita akaboko k ’Imana ariko nta musicuzi biveze bahana.

  9. munyezamu

    Kuya 26-10-2017 saa 18:12'

    Ubwo se AS Kigali irashubijw? Aya amategeko ni feac?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru