RUHAGOYACU.com

FERWAFA yashyize itangaza icyatumye itinda guha Rayon Sports igikombe cya shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize ritangaza icyatumye Rayon Sports idashyikirizwa igikombe ku gihe, aho ryavuze ko byatindijwe n’uko Umuyobozi mukuru, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, bikiyongeraho guhindura abakozi mu bunyamabanga bukuru.

Ku itariki ya 7 Gicurasi ni bwo Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona bidasubirwaho, ubwo yari imaze gutsinda Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uwo munsi ntiyashyikirijwe icyo gikombe, bitangira kuvugwa ko ari uko FERWAFA ngo byayitunguye, ikaba itari yizeye ko Rayon Sports iza kwegukana igikombe kuri uwo mukino.

Ikiganiro n'Abanyamakuru cyari kiyobowe na Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga VedasteIkiganiro n’Abanyamakuru cyari kiyobowe na Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste

Hakurikiyeho irindi terana ry’amagambo, aho Rayon Sports yasabaga ko yashyikirizwa igikombe ku mukino wayo na APR FC wabaye kuwa 28 Gicurasi, ariko na bwo Ferwafa ibitera utwatsi ahubwo yanzura ko kizatangwa kuwa 15 Kamena ubwo hazaba hasozwa shampiyona.

Icyo gihe Rayon Sports yandikiye FERWAFA imenyesha ko aho guhabwa igikombe ku mukino wayo na Kiyovu Sports wari uwa nyuma muri shampiyona, yazagihabwa ku mukino wa gicuti yiteguriye n’indi kipe izaturuka hanze y’u Rwanda.

Icyo cyifuzo ni cyo cyahawe umugisha, ndetse wa munsi aba-Rayons bari bategereje wageze, aho na bo bawuteguyemo ibirori bidasanzwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bikaba byabanjirijwe n’Ikiganiro n’Abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro, Abanyamakuru bifuje gukura abanyarwanda mu rujijo ku mbaraga zidasanzwe Rayon Sports yaba ifite zatumye yanga kwakira igikombe ku mukino wa Kiyovu Sports, ndetse n’impamvu nyakuri yatumye iyo kipe itagihabwa ku gihe yacyegukaniye.

Umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys ngo ntibazemera ko Azam FC ibabihiriza ibiroriUmuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys ngo ntibazemera ko Azam FC ibabihiriza ibirori

Mu gusobanura, Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste yavuze ko byatewe no guhurirana kw’imikino ya shampiyona itararangiriye igihe cyari giteganyijwe, ndetse n’imikino y’igikombe cy’amahoro kandi byose bikinwa n’abakinnyi bamwe, ariko kandi ngo na Perezida wa FERWAFA yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

“Ntabwo mwavuga ngo shampiyona yarapfuye kubera ko tutatanze igikombe ku munsi shampiyona yarangiriyeho, nk’uko Perezida wa Rayon Sports yabisobanuye mu kanya, shampiyona igira ibintu byinshi cyane. Muri federasiyo na ho rero hari gahunda nyinshi zihurirana, bikaba ngombwa ko uganira na bagenzi bawe abo dukorana muri komite nyobozi, ukaba wakwigizayo icyo gikorwa twahaye agaciro, aho kugirango ugitange.”

Yakomeje agira ati “Byahuriranye na Perezida yari ari mu butumwa hanze muri Morocco mu Manama (Inama). Noneho mu kugongana gutyo tuganiriye na bo baratubwira bati twebwe turifuza ko icyo gikombe tugihabwa mu cyubahiro gikwiye, twarakiruhiye.”

Umuhango wo gutanga igikombe hazahembwa Rayon Sports gusa, amakipe yayikurikiye azahembwa ku cyumweru tariki ya 9 NyakangaUmuhango wo gutanga igikombe hazahembwa Rayon Sports gusa, amakipe yayikurikiye azahembwa ku cyumweru tariki ya 9 Nyakanga

Yakomeje agaragaza ko kwimura imihango yo gutanga igikombe atari kimwe no kutagitanga, ariko yasabwe kugaragaza mu buryo bweruye impamvu nibura ebyiri zateye uko gutinda gushyikiriza igikombe Rayon Sports, maze asubita agira ati:

“Impamvu nk’ebyiri, tumaze iminsi duhindura abakozi hano muri Federasiyo, ngiye kubaha urugero, buriya iyo ufashe Ubunyamabanga bukuru ugashyiramo umuntu, umwanya wo kugirango amenyere ibyo ukuntu biza ni ‘stress’ (iteshamutwe) umunsi ku wundi. Iyo tariki ikagira itya ikagongana n’izindi,…”

Kwizera Pierrot yagize uruhare runini ngo rayon Sports yegukane igikombe ndetse ashobora no kubihemberwa ariko ngo arajya no gutwara ibikombe ahandi hanze y'u RwandaKwizera Pierrot yagize uruhare runini ngo rayon Sports yegukane igikombe ndetse ashobora no kubihemberwa ariko ngo arajya no gutwara ibikombe ahandi hanze y’u Rwanda

Rayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe cya shampiyonaRayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe cya shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gakuru

    Kuya 9-07-2017 saa 19:45'

    Football ya Congo yabagore final yahembye $5000 ariko football yabagabo yacu rayon 25 000 000frw

    birababaje na shampiyona yacu kbs ntamafranga arimo.

  2. Lib

    Kuya 9-07-2017 saa 05:55'

    Ruhagoyacu muhitisha ibitekerezo bifuye ibizima mukabimira MURASEBYE guhangana !!!

  3. utazubwenge

    Kuya 8-07-2017 saa 02:02'

    Cyakora abigisha baracyaruha. Icyo wicaye inbred yabantu utekereza ko Nat bwenge a no ubwira bafite. Nog uri vice bivuga ko president adahari akazi gapfa .yewe egura ntacyo umaze urabyivugiye.iriyanzu yuzuyemo za nka. Umunyamategeko at I sindayasoma ariyo ashinzwe. Mukomere.

  4. utazubwenge

    Kuya 8-07-2017 saa 02:02'

    Cyakora abigisha baracyaruha. Icyo wicaye inbred yabantu utekereza ko Nat bwenge a no ubwira bafite. Nog uri vice bivuga ko president adahari akazi gapfa .yewe egura ntacyo umaze urabyivugiye.iriyanzu yuzuyemo za nka. Umunyamategeko at I sindayasoma ariyo ashinzwe. Mukomere.

  5. Isinimbi

    Kuya 7-07-2017 saa 22:35'

    Hari igihe wibwira ngo uhimye umuntu kandi nyamara akabyungukiramo cyane. Ibi bintu FERWAFA yakoze twe nk’aba rayons tubititemo inyungu kurenza igihombo twabigiramo. Icya mbere tuzishima kuko ni imwe mu ntego za foot ball. Icya kabiri nge mbona ni uko tuzunguka no mu buryo bw’amafaranga kdi muri iyi minsi turayakeneye ngo dukomeze kwiyubaka. Ndasaba rero aba rayons bose kuzaza tukuzura stade tugaera inkunga ikipe kuko nitwe batera nkunga bayo ba mbere. Gusa n’abakeba ntimuhejwe muzaze gusa muzishyure !!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru