RUHAGOYACU.com

FERWAFA yashyize yemera ikibuga cya Gicumbi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gukomorera ikipe ya ya Gicumbi FC, aho kuri ubu ikibuga cyayo gishobora kuberaho shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10, mbere y’uko shampiyona itangira, FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika ibibuga 3 byagombaga kuberaho shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’uko akanama kashyizweho ngo kabigenzure, kagaragaje ko bitujuje ubuziranenge.

Ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi FC ni kimwe muri bitatu byahagaritswe, aho kuri iki hiyongeragaho icy’ikipe ya Sunrise FC n’Amagaju FC, ariko ibi byombi byaje gukomorerwa mu nyuma.

Gicumbi FC yari imaze imikino 11 ya shampiyona idakinira mu rugo, kuri ubu ikaba izakira umukino uzabahuza na Mukura Victory Sports mu mpera z’iki cyumweru nk’uko RuhagoYacu yabitangarijwe n’umunyamabanga wayo, Dukuzumuremyi Antoine, ngo nubwo kugeza ubu nta baruwa barabona iva muri FERWAFA.

"Bamaze kutwemerera kwakirira imikino mu rugo. Gusa dutegereje ibaruwa ibyemeza, ariko kubitwemerera byo barabyemeye."- Duzukumuremyi aganira na RuhagoYacu.

Mu mpera z'Ukwakira, akanama ka FERWAFA kasuye iki kibuga, birangira kitemewe......Mu mpera z’Ukwakira, akanama ka FERWAFA kasuye iki kibuga, birangira kitemewe......

Gicumbi ikaba yaremerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona i Gicumbi, nyuma y’igenzura rindi ryakozwe n’akanama kabishinzwe mu cyumweru gishize, aho bagombaga no gusura ikibuga cya Pepiniere FC.

RuhagoYacu yabajije Antoine niba kugaruka ku kibuga cyabo hari icyo biza guhindura ku musaruro mubi iyi kipe yari imaze iminsi iri kubona, aho kugeza ubu ifite amanota ane gusa mu mikino 11, ndetse imaze 8 yikurikiranya idatsinda, avuga ko ari igisubizo babonye.

"Gukinira mu rugo ni igisubizo. Abafana nibaza kureba ikipe yabo, bakayiba hafi, izitwara neza."

Umukino utaha wa shampiyona izaba igeze ku munsi wayo wa 12, Gicumbi FC ya 15 ku rutonde, izakira Mukura Victory Sports ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017, saa 15:30.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. eugene

    Kuya 13-01-2017 saa 14:20'

    Stade yagicumbi ninziza pe kandi ninini ahubwo abayobozi nibayitaha kandi ninayo mpamvu batita no kwicyipe yacu mwabonye tutaratsinze mukura

  2. Geremias

    Kuya 10-01-2017 saa 14:54'

    oya nibasigeho gusebya stadeya gicumbi.nonese barwiyemezamirimo nunvabavuga bobayikoraho iki ?ababishinzwe,bakwiyekuyivugurura.nkaho stadeyacu,ninzizape

  3. knc

    Kuya 4-01-2017 saa 15:30'

    hariya Hagati se niho amakamyo apakirira umucanga? Ariko buriya Pipiniere ubwo Hari abafite amanota bayikuyeho, bazayitera inkunga igume mu ihiganwa da!

  4. Musesenguzi

    Kuya 3-01-2017 saa 12:05'

    PEPINIERE irazira iki!?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru