RUHAGOYACU.com

Ferwafa yasubitse imikino ya Rayon Sports ishobora kongera gukina mu mpera z’ukwezi gutaha

Ibibazo byugarije ikipe ya Rayon Sports byatumye isaba gusubikirwa imikino kugeza kuwa 10 Ukuboza uyu mwaka, na FERWAFA ibiha umugisha, ku buryo iyi kipe ishobora kuzagaruka mu kibuga mu mpera z’ukwezi gutaha nyuma y’imikino ya CECAFA izabera muri Kenya.

Ndikumana Hamad Katauti wari Umutoza wungirije muri Rayon Sports yitabye Imana, Karekezi Olivier, Umutoza mukuru ahita atabwa muri yombi, mu gihe iyi kipe yiteguraga gukina n’Amagajy ku munsi wa 7 wa Azam Rwanda Premier League, abakinnyi bayo babiri Yannick Mukunzi na Eric Rutanga bahita bafatwa n’inzego z’umutekano n’ubwo bo bahise barekurwa.

Rayon Sports yakinnye na Mukura VS ubona ko abakinnyi batameze neza mu mutweRayon Sports yakinnye na Mukura VS ubona ko abakinnyi batameze neza mu mutwe

Ibyo byateje umwuka utarashobokaga ko abakinnyi bakomeza kuwukoreramo, bituma ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwandikira FERWAFA buyisaba kuyisubikira imikino itaha kugirango ibanze yisuganye ishake umutoza wungirije inegere abakinnyi ibanze ibahumurize.

Icyo cyifuzo cya Rayon Sports cyahawe umugisha na Komite Nyobozi ya FERWAFA biciye mu ibaruwa yo kuri uyu wa 20 Ugushyingo yashyizweho umukono n’Umunyamabanga mukuru, Uwamahoro Tharcille Latifah.

Rayon Sports ubwo izaba ifite ibirarane izakina na Police FC, Amagaju FC, Musanze FC na Etincelles FCRayon Sports ubwo izaba ifite ibirarane izakina na Police FC, Amagaju FC, Musanze FC na Etincelles FC

N’ubwo Rayon Sports yari yasabwe kuba isubikiwe imikino kugeza kuwa 10 Ukuboza, iyi kipe ishobora kuzagaruka mu kibuga mu matariki ya 22-23 Ukuboza ikina umwe mu mikino y’ibirarane, dore ko izaba igomba gukina na Miroplast FC ku munsi wa 10 wa shampiyona uzakinwa kuwa 30 Ukuboza 2017.

Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 8 n’amanota 8 mu mikino itanu, ikarushwa amanota 5 na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ariko yo ikaba ijmaze gukina imikino itandatu.

Ibaruwa isubiza iyo Rayon Sports yari yanditse isaba gusubikirwa imikinoIbaruwa isubiza iyo Rayon Sports yari yanditse isaba gusubikirwa imikino

JPEG - 654.4 kb
Abakinnyi bo bakomeje imyitozo nk’ibisanzwe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. KEZA

    Kuya 22-11-2017 saa 18:55'

    IKIPI IKINA NEZA IRAKUNDWA.

    Rayons sport tukur’inyuma, mubyishimo tuzishimana, mubibazo tuzababarana.

    Mwitonde mutuze nk’abafana turebe umupira burya ufite igihe aragikoresha, ibyahise ntimubyibuke cyane ahubwo musingire ibyiza biri imbere.

    Twishimire ko turiho twibuke abatuvuyemo dusab’Imana iturindire m’urugendo rurakomeje.

    Murakoze.

  2. Gikundiro

    Kuya 22-11-2017 saa 12:18'

    Muve Mumagambo Kuko Ibibazo Byacu Imana Igiye Kubirangiza Bazumirwa Duteruye Igikombe Cyacu Nkabafana Mutuze Dutekereze Igiko Mbe Nogusengera Umutoza N’ Abakinnyi Bacu Rayon Izakomeza Kubaho

  3. Ruhago

    Kuya 21-11-2017 saa 23:22'

    Ariko wagira ngo apr2 igikombe yagitwaye ariko umunsi mwakabaye muzakora iki

  4. Emr Ngirabatware

    Kuya 21-11-2017 saa 20:15'

    Reyo Ibyayo Nimubireke Apr Dukomeze Dustinde.

  5. kuki

    Kuya 21-11-2017 saa 14:54'

    Ahubwo Rayon isabe habe tombora bayihe igikombe cy’iyi championat nkuko bamenyereye.Kuki se BUGESERA yo izakina na Espoir ibura abakinnyi 8 ifite n’umutoza 1. Nanga RAYON n’abafana bayo.

  6. vedaste

    Kuya 21-11-2017 saa 14:51'

    Mugisha c ko mbona atazi ibyo avuga ra?Ingingo ya 98 y’itegeko rigenga championatmu Rwanda,mu ngingo zisooza riragira riti’’ IYOHABAYEHOKWITABA IMANA K’UMWE MU BAGIZE KOMITE Y’IKIPE,UMUTOZA CYANGWAA UMUKINNYI,UMUKINO WIMURIRWA KU YINDI TARIKI IGENWA NA KOMITE YA FERWAFA ,BISABWE N’IYO KUPE’’ . Ntagire impungenge rero Rayon ni Rayon izahora ari Rayon. Ahubwo championat igiye kubiha kuberako nta matchs za rayon ziri kuba,nta n’amakuru y’imikino aryoshye muzabona,ndabarahiye.

  7. Niyomugabo Germain

    Kuya 21-11-2017 saa 13:33'

    Ariko Abafana Ba Apr Babaye Ute Nonese Bari Kugirango Bigende Ute Ahubwo Se Harubwo Rayon Yigeze Ibabwira Ko Yabuze Ayo Guhemba Ndatekereza Muri Kureba Ibitabareba Pe Mutuze Harya Yanick Na Rutanga Bagiye Mwabonye Ayo Kubahemba Yewe Mwivugire Ko Ko Ururimi Ninyama Yigenga

  8. Theobard

    Kuya 21-11-2017 saa 11:05'

    Nibura ayoguhemba ntimuzayifashe! Ntasoni ngo abasimbura! Nimuvugeko mutazahemba kko kimaranzara idahari naho ubundi mureke kwivugisha. Rata benewacu bafana beza ba rayon sport mukomeze mwihangane!! Ntabwo twaheranwa n’agahinda ibyiza birimbere. Mukomeze nogusengera coach.

  9. umukunzi

    Kuya 21-11-2017 saa 10:51'

    gutsinda bimenyekana ku ifirimbi yanyuma ibyo nibyo wifuza Mugisha we. naho KUKI buri kipe igira organisation yayo si wowe mujyanama wuko ibintu bigomba kugenda naho guhemba ho ntibazakurira kuko ntanicyo wabamarira menya ibyawe rero.

  10. Kalisa

    Kuya 21-11-2017 saa 10:48'

    @ kuki

    Urivunira iki rwose ko atari wowe babisabye kandi ko urwego rwabyemeye rubifitiye uburenganzira kandi ruzi impamvu rwabyemeye?

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru