RUHAGOYACU.com

FERWAFA yasuzuguye AS Kigali n’umujyi wa Kigali-Nshimiyimana

Umutoza Eric Nshimiyimana, atangaza ko atashimishijwe na gato no kubona ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryimura umukino bagombaga gukinamo na Rayon Sports, mu buryo budakurikije amategeko.

Ibi Eric Nshimiyimana, yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’umukino ikipe ya AS Kigali yari imaze gutsindamo Bugesera FC igitego 1-0.

" Ibintu bakoze bimura umukino wacu na Rayon Sports, nta handi byabaye uretse mu Rwanda. Ni gute ukuraho umunsi wa shampiyona, ukawusimbuza ikirarane?" Nshimiyimana Eric, umutoza wa AS Kigali.

" Biriya ni ukudaha agaciro ikipe kimwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, butanga miliyoni zirenga 22 buri kwezi, muri iyi kipe, si ikintu gishimishije na gato."

Eric NShimiyimana, abona ibyo FERWAFA yakoze yimura umukino wa Rayon Sports, ari ugusuzugura AS Kigali n'umujyiEric NShimiyimana, abona ibyo FERWAFA yakoze yimura umukino wa Rayon Sports, ari ugusuzugura AS Kigali n’umujyi

AS Kigali yagombaga gukina na Rayon Sports ku munsi wa 3 wa shampiyona, uyu mukino waje kwimurwa, hakinwa umukino w’ikirarane wa Rayon Sports na Police FC, Nshimiyimana asanga bitari bikwiye.

" Umukino wa Police na Rayon Sports wari ikirarane, wagombaga kuzashakirwa umunsi uzaberaho, ariko ntibimure umunsi wa shampiyona nta mpanvu ihari?"

" Nk’ubu nari nziko nzakina na Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu (Tariki ya 04 Werurwe) nza kumenya ku wa gatatu ku mugoraba ko nzakina na Bugesera, ibi rero byo guhindagura uko bashaka ntabwo bikwiriye," Nshimiyimana ukunda kunenga ihuzagurika riba mu mipangire ya shampiyona.

Bishira ahanganiye umupira na Mugenzi wa Bugesera, mu mukino ubanzaBishira ahanganiye umupira na Mugenzi wa Bugesera, mu mukino ubanza

AS Kigali kuri ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 36, ikaba inganya amanota na Police FC ya 3, amanota 7 inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

AS Kigali iramutse ibashije gutsinda ikirarane ifitanye na Rayon Sports, yakwisanga ku mwanya wa 2, irushwa n’iyi kipe amanota 4 gusa, mu gihe yazatsindwa iki kirarane, ikaba yaguma ku mwanya wa 4 irushwa amanota 10 na Rayon Sports ya mbere.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Minani Benoit

    Kuya 10-03-2017 saa 13:18'

    Myamara gikundiro yacu,irakataje mukwesa imihigo!!!!

  2. knc

    Kuya 10-03-2017 saa 02:26'

    Gusa nubwo abantu btangiye kuzana ibya Gikundiro muyindi mvugo itari yo,kurundi ruhande Eric aravuga ukuri kuko ikirarane gishakirwa itariki yacyo tuvugishe ukuri! rero Ferwafa iryanisha ama equipes ifite munshingano! so twihangire amaso I Bamako bavandimwe , turebe kobyavamo kuko kariya gafaranga kaje Rayon yakomeza kuba iyifuzwa ku isi!

  3. Bwana

    Kuya 9-03-2017 saa 07:56'

    Urishakira Gikundiro???? Humura uzayibona !!! Ikipe yacu Rayona Ramba twara ibikombe.

  4. Aloys

    Kuya 8-03-2017 saa 10:10'

    Uyu NSHIMIYIMANA Eric si umwe uherutse kujyana ikipe ya AS KIGALI muri Kenya ra? Ntibuka ni mu kwezi kwa 12 mu mukino bahataniraga ibikombe cy’amakipe y’imijyi. None se icyo gihe amakipe bagombaga gukina nayo muri championat imikino yayo ntiyahagaritswe AS Kigali yagaruka gahunda bakayipanga bitabangamira Eric? Ayo makipe se ko icyo gihe atatonganyije ferwafa? N’aka kanya koko hatarashira amezi 4 ariyibagiza iyo faveur yagiriwe? Ahaaa!!!!

  5. anathalie

    Kuya 8-03-2017 saa 09:32'

    hhhhhhh nyumvira gasore nawe NGO gas
    enyi muriyiminsi barikuyitoneshahhhhhhhhh yireke bayitoneshe irabikwiye urabona c hariyindi kipe ibikwiye heeeee wuwuuuuu ooohhhrayooon

  6. anathalie

    Kuya 8-03-2017 saa 09:29'

    hhhhhhh nyumvira gasore nawe NGO gas
    enyi muriyiminsi barikuyitoneshahhhhhhhhh yireke bayitoneshe irabikwiye urabona c hariyindi kipe ibikwiye heeeee wuwuuuuu ooohhhrayooon

  7. Donat

    Kuya 8-03-2017 saa 06:49'

    Niba ariwe uzakira yamenye ko Rayon ariKimaranzara

  8. gfr

    Kuya 7-03-2017 saa 06:51'

    aha mwese sha mukorera apr uretse ko nta nyungu mbibonamo ku ikipe iyo ariyo yose igihe umukino uzabera uzaba gusa theatre yo yabayeho, ikibazo n;uko wazaba hari ababujijwe gukina ku ikipe runaka.

  9. Kalisa

    Kuya 7-03-2017 saa 06:11'

    Ubu se Eric nibwo bwa mbere abonye FERWAFA ikoze ibintu bitari byo n’imyaka amaranye nayo? Cyangwa ni uko nawe bimugezeho?!!

  10. gasore

    Kuya 7-03-2017 saa 03:59'

    Eric wa askigali niyihangane nonese kitubona muriyiminsi gasenyi bayitonesheje

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru