RUHAGOYACU.com

FERWAFA yimuye intangiriro za shampiyona kubera umukino wa Rayon Sports na APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje impinduka mu ntangiriro za shampiyona y’icyiciro cya mbere, Azam Rwanda Premier League 2017/18, iyi yagombaga gutangira kuri uyu wa Gatanu, yigizwa inyuma umunsi umwe.

Nk’uko bigaragara mu myanzuro yafashwe n’iri shyirahamwe kuri uyu wa Mbere, binyuze muri komisiyo ishinzwe amarushanwa, ubwo hafatwaga icyemezo ku mukino wa Super Cup uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatatu, shampiyona ntigitangiye kuwa Gatanu.

Bijyanye n’uko Rayon Sports ifite iki gikombe yari gutangira umwaka mushya w’imikino ikina na AS Kigali saa 15:30 kuri Stade ya Kigali, izakina na APR FC iminota 27 y’umukino wa Super Cup kuri uyu wa Gatatu, uyu mukino wa shampiyona wimuriwe ku Cyumweru, ibi bisobanuye ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017.

ARPL ntigitangiye kuwa Gatanu, imikino ya mbere izaba kuwa GatandatuARPL ntigitangiye kuwa Gatanu, imikino ya mbere izaba kuwa Gatandatu

Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, avuga ko ikipe yemerewe gukina undi mukino iyo iri mu marushanwa byibuze hashize amasaha ageze kuri 72.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 1 wa shampiyona

Kuwa Gatandatu, tariki ya 30/09/2017

APR FC vs Sunrise FC ( Stade de Kigali)

Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda)

Gicumbi FC vs Espoir FC (Stade de Gicumbi)

Kirehe FC vs Mukura VS (Kirehe)

Ku Cyumweru, tariki 01/10/ 2017

Bugesera FC vs Amagaju FC (Stade de Kicukiro)

Miroplast FC vs Marines FC (Mironko)

Kiyovu Sports vs Musanze FC (Stade Mumena)

Rayon Sports vs AS Kigali FC (Stade de Kigali)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. cgf

    Kuya 26-09-2017 saa 11:53'

    Iyi federation ni danger pe !


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru